Home AMAKURU ACUKUMBUYE Covid-19 : Ese ni ngombwa kuzasubira mu nsengero cyangwa no gusengera mu...

Covid-19 : Ese ni ngombwa kuzasubira mu nsengero cyangwa no gusengera mu rugo birahagije ? Igisubizo na Pastor Basebya Nicodème

Twongeye kubaramutsa basomyi b’ikinyamakuru cyacu. Igihe kibaye kirekire, amateraniro y’abasenga adashoboka bitewe n’ingamba zo gukomeza kwirinda no gukumira ikwirakwizwa ry’ubwandu bwa Coronavirus. Gusa dukurikije amakuru aturuka mu nzego z’ubuzima z’igihugu cyacu, ntabwo twabura gushimira Imana ko hari impinduka nziza iri kugenda iboneka.

Ndizera ko bidatinze igihe kigiye kugera tukongera tugahurira hamwe mu materaniro yo gusenga no kuramya Imana. Hari abantu bamwe bibaza ko bishoboka ko ibyo guteranira hamwe mugusenga bishobora kuzacogora bitewe nuko abantu bari bamaze kumenyera gusengera mu ngo iwabo kimwe no kwisengera bitagombeye ko bakora amateraniro.

Abandi bisa naho bari bamaze kwibagirwa ibyo kujya munsengero kandi bakaba babona ubuzima busa nubukomeje nk’ibisanze, bityo bakumva nta kamaro ko kuzasubira kujya munsengero. Uko byamera kose uwatekereza ko kujya mu materaniro bitagifite inyungu yaba ari munzira zisubira inyuma muby’Umwuka no muby’imyumvire. Muby’ukuri nk’uko Umubwiriza yabivuze “Ababiri baruta umwe, kuko babona ibihembo byiza by’imirimo yabo, …” (Umubwiriza 4:9-10).

Bisobanuye ko kuba nyamwigendaho muri uru rugendo rugana mu ijuru bitakorohera umuntu. Igihe cyose wakumva ijwi rikubwira ko ibyo gusenga no kuramya Imana abantu bateraniye hamwe nta kamaro bifite cyangwa ko bitakigezweho muri iki gihe cyacu k’iterambere, ukwiye kurushaho kwisuzuma no kwitondera umwuka uri kukuvugisha kuko ndahamya ko nta Mwuka uvuye ku Mana watanga inama yo kwitandukanya n’abandi.

Inzira imwe muyo umwanzi akoresha kugira ngo aduce intege ni ukudukura mu matsinda y’abo twari dusanzwe dufatanya ibyo gusenga. Igihe cyose waba wari usanzwe ukunda guterana n’abandi mugasenga, hanyuma ugatangira kumva inyota yo kujya aho abandi bateraniye irimo igabanuka cyangwa ukumva bitakigufasha uzamenye ko umwanzi yakugendereye.

Kuva kera kose iyobokamana iryo ariryo ryose (religion) rirangwa n’uburyo abayoboke b’iyo misengere baterana baramya icyo bita Imana yabo. Hari igihe cyabayeho Abisirayeli baba muburetwa muri Egiputa, kimwe mubintu bikomeye byari bibagoye nuko batari bafite igihe cyo guteranira hamwe baramya Uwiteka Imana yabo. Ni muri urwo rwego Imana yatoranije uwitwa Mose imutuma kujya gukura ubwoko bwayo muri Egiputa bagatangira urugendo rwo gukorera Imana berekeje mugihugu cyabo cy’Amasezerano. Imana yabwiye Mose iti “Ni ukuri nzabana nawe, ibizakubera ikimenyetso yuko ari jye ugutumye nuko uzakura ubwo bwoko muri Egiputa mugakorera Imana kuri uyu musozi.” Nibyo kimwe mubyatumye Imana ifata umugambi wo gukura Abisirayeli muri Egiputa kwari kubakiza uburetwa ariko indi ntego yari inyuma y’uku kuva muri Egiputa yari iyo gutuma Abisirayeli babona umudendezo wo kujya baterana bakaramya Imana yabo. Ubundi Imana ishoboye byose niko tubyizera ariko burya hari ikintu ikunda cyane kandi idashoboye. IMANA ntishobora kwihimbaza, Imana ntishobora kwiramya, Imana ntishobora kwiha icyubahiro cyangwa kwikuza, ahubwo yaremye umuntu ngo ayiheshe icyubahiro. Imana yavugiye mukanwa k’umuhanuzi Yesaya iti “nzanira umuntu wese witiriwe izina ryanjye, uwo naremeye kumpesha icyubahiro. Nijye wamuremye, ni jye wamubumbye” (Yesaya 43:7).

Igihe rero Abisirayeli batari bafite umunsi n’umwe wo guterana ngo baramye Imana, byabaye ngombwa ko Imana ibakurayo. Bakiri m’urugendo rwo m’ubutayu Imana yabasabye kurema Ihema ry’Ibonaniro aho bagombaga kujya baza gutambira ibitambo byabo by’uburyo bunyuranye. Imana yabwiye Mose iti “kandi bandemere ubuturo bwera, nture hagati muri bo” (Kuva 25:8). Ihema ry’ibonaniro (muyandi magambo ni “urusengero”) cyari ikimenyetso cy’uko Imana iba hagati mub’Isirayeli. Izina ubwaryo “Ihema ry’Ibonaniro” ryumvikanisha ko abantu bagombaga kuhabonanira n’Imana kimwe n’uko nabo ubwabo bahahuriraga bakaramya Imana bafatanije. Ihema ry’Ibonaniro ryakoze kugeza igihe bari barageze mugihugu cy’amasezerano no kugeza igihe cy’umwami Salomo ariwe waje kubaka urusengero rwubatswe n’ibikoresho biramba. Tuzirikane ko intego kwari ugutegura ahantu abantu bahurira muburyo bwo kuramya Imana.

Igihe Abisirayeli babaga mubunyage mubihugu by’amahanga nko muri Babuloni, nubundi  ntibari bagifite ibihe byo guterana baramya Imana nk’uko byari bisanzwe. Ariko bagerageje gushyiraho inzu zitwaga Sinagogi (sinagogi zatangiriye m’ubunyage) kugira ngo abashoboye bajye bahahurira ku Isabato (umunsi wo kuruhuka) basenge kandi bigishwe Ijambo ry’Imana. Gusa amateraniro yabo yo mu isinagogi ntiyari ahimbaje nk’ayo bari bamenyereye yaberaga m’urusengero ibyo byatumye ibikoresho bya muzika babibika ndetse bamwe mubanyamahanga bakaza kubasaba ngo babaririmbire kundirimbo zabo zihimbaza Imana. Umunyezaburi yaranditse ngo “Twicaraga ku migezi y’i Babuloni tukarira twibutse i Siyoni. Kubiti bimera

iruhande rw’amazi yo hagati y’i Babuloni, twari tumanitseho inanga zacu. Kuko abatujyanyeho iminyago badushakiragaho indirimbo aho ahantu. Abatunyaze badushakagaho ibyishimo bati: ‘Nimuturirimbire ku ndirimbo z’ I Siyoni” (Zaburi 137:1-3).  Ntakindi cyatumaga bibuka Siyoni kitari urusengero rwari ruhubatse bakwibuka ko batagifite uburyo bwo guterana no kuramya Imana bakoresheje ibicurangisho byabo nk’uko byari bisanzwe bakarira.

Igihe rero cyarageze Abisirayeli bahabwa uburenganzira bwo gusubira iwabo muri Yerusalemu, dore uko iyo nkuru umunyezaburi yayiririmbye “Ubwo Uwiteka yagaruraga abajyanywe ho iminyago b’i Siyoni, twari tumeze nk’abarota. Icyo gihe akanwa kacu kari kuzuye ibitwenge, n’indimi zacu zari zuzuye indirimbo…” (Zaburi 126:1-2). Murabona ko zandirimbo bari baranze kuririmbira mumahanga ubu noneho kuko babohowe, bagiye gusubira gutera i Yerusalemu, batangiye kuziririmba bitoza (gukora repetition) uko bazaririmba bageze munzu y’Imana. Ndabibutsa ko aba bantu bari bamaze mubunyage (exile) igihe kirenga imyaka 70! Ariko barakibuka indirimbo kandi bishimiye kuzajya mu nzu y’Imana.

Pastor Basebya arahamya ko abizera b’Abanyarwanda bari hafi gusubira guteranira hamwe baramya Imana bitewe n’ibipimo bitangazwa na Ministeri y’Ubuzima ku bipimo bya Covid-19

Twe abizera b’Abanyarwanda ndahamya ko turi hafi gusubira guteranira hamwe turamya Imana. Mbese waba ujya ubitekereza ho ukumva ari nk’inzozi? Nigihe kiza cyo kwitegurira uburyo uzaboneka mu iteraniro rya mbere ry’abakunda Imana igihe tuzaba dukomorewe guteranira hamwe. Ndizera ko benshi mubizera aho gusubira inyuma mu mitima no kuzinukwa inzu y’Imana ahubwo mufite inyota nyinshi n’ingamba nshya z’uko muzahora mwitabira amateraniro igihe tugifite umwanya wo kuyabamo, kuko igihe cya Covid 19 kitweretse ko hari igihe byashoboka guterana ntibyemerwe. Igihe bigishoboka rero dukwiye kubikorana umwete no kubibyaza umusaruro twizigamira amazi tuzanywa amapfa yacanye!  Abatari basanzwe muterana mukuramya Imana namwe, ndizerako iki cyorezo hari icyigisho gishya kibasigiye. Kuba mukirinzwe, mukaba mutaranduye cyangwa abanduye kikaba kitarabahitanye, kuba warabayeho ukwezi kurenga udasohoka ngo ujye gupagasa nyamara ugakomeza kurya nubwo yenda byari biruhije, burya Imana iragushaka nawe mumateraniro yo kuyiramya no kuyisenga. Fata umugambi wo kwifatanya n’abandi igihe bagiye gusubira guterana basenga ntuzaburemo.

Pasteri Basebya Nicodème ni umuntu ki?

Basebya Nicodème ni umushumba (umupasitori) wo mu Itorero ry’Ivugabutumwa ry’Inshuti mu Rwanda (Eglise Evangélique des Amis au Rwanda). Ni umugabo wubatse, we n’umuryango we bakorera umurimo w’Imana mu ntara y’amajyaruguru akarere ka Musanze aho akora umurimo wo kwigisha no gutoza abayobozi b’amatorero nk’umwamu mu ishuri rya Bibiliya ryitwa Rwanda Friends Theological College.

Hamwe n’umurimo wo kwigisha, ni umubwirizabutumwa ubimenyereye kandi ufite ubunararibonye kuko yatangiye kuvuga ubutumwa mu mwaka w’1992. Afite impamyabushobozi y’icyiciro cya 2 cya kaminuza mubuyobozi bwa gikristo (Christian Leadership), iy’icyiciro cya 3 cya Kaminuza mukubungabunga iterambere ry’umuryango mugari (Community Care) kandi anafite icyiciro  cya 3 cya kaminuza mubyerekeye kujyana ubutumwa aho butaragera (Missiology).

Ukeneye icyo amubaza cyangwa asobanuza, cyangwa ufite ikindi yifuza ko yazasesenguraho ubutaha,ijambo ry’Imana, iby’Umwuka n’iby’ubuyobozi bw’itorero yamwandikira kuri email ye: basebyanicodeme@gmail.com cyangwa agahamagara kuri telephone igendanwa +250788488139

Ubumwe.com

1 COMMENT

  1. Insengero zacu Imana yaremye ni imibiri yacu kuko Biblia iravuga iti mbese ntimuzi yuko Imibiri yanyu ari insengero zumwuka ubarimo.Inyubako zo ni inzu abantu bahuriramo buri umwe wese azanye urusengero rwe.Ninayompanvu uretse kwizihiriza Cement,Imicanga,Tiles,Amarangi namatara,ubashije gufata umuryango wawe mukajya muterana mukiga icyanditswe mukaramya Imana.Itorero ryava mumitungo itimukanwa ahubwo Itorero umuntu akajya arigendana muri we.
    Ariyamazu yose twubaka akadutwara ubutunzi bamwe bakabizira kuko badatanze amafaranga yo kuzubaka ntanimwe azajyanwa mw’Ijuru umuntu azajyana n’itorero rye karemano.Itorero rya Yesu nirigenda abanyabyaha bazataha ziriyanyubako twashoyemo akayabo bazigire isibaniro.
    Ninayompanvu uzasanga kuberako ziriya atari inzu z’Imana nkuko tubyibeshya muri Genocide abantu bahatemaniye bakahamenera amaraso yinzirakarengane none hamwe harafunzwe hagirwa inzibutso none Imana ishobora gukingirwa ikimurwa se,abandi insengero bakazishyira muri za Hotel bamara guterana Bierre,Itabi,Abasinzi nabasambanyi bagahita bafata umwanya muri ibyo byumba.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here