Icyifuzo cyagaragajwe n’abakora ubucuruzi bwo kwambika abageni mu isoko rya Nyarugenge (Kigali City Market) aho basabaga kuba bafungurirwa bagafata imyenda y’abageni bamaze kubishyura, ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali bwabateye utwatsi ko ibyo bitashoboka.
Mu nkuru yacu iheruka abakora ubucuruzi bwo kwambika abageni mu isoko rya Nyarugenge batabazaga ko babafungurira abakambika abageni bafite ubukwe kuwa Gatandatu, ariko ubuyoboz bw’Umujyi wa Kigali bwabatsembeye ko bidashoboka.
Ubwo aba bacuruzi bagaragazaga ko hari uburyo byakorwamo bakinjira kandi batabangamiye amabwiriza yo kwirinda Covid-19 bakaba bakwinjira bagafata imyenda y’abageni bafite ubukwe kuri uyu wa Gatandatu cyane ko bari bamaze kubishyura. Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali iki cyifuzo bwagiteye utwatsi ko icyo bafungiye iri soko kitaravaho kuburyo bumva ko babafungurira.
Rangira Bruno Umujyanamama w’Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali mu magambo ye yagize ati:
“Ntabwo bishoboka rwose ko twabafungurira ngo binjire mu isoko gufata iyo myenda bavuga kuko ikibazo twahafungiye ntabwo kiravaho. Nibabanze bemere ko icyorezo gihari kandi gikomeye, barahita bumva ko ingamba zafashwe zari zikwiye.”
Rangira yakomeje avuga ko hari ibisabwa byinshi, kugira ngo babe bafungurirwa ngo binjire muri ririya soko. Yakomeje agira ati: “Hari ibintu byinshi byaba bisabwa kugira ngo babe bakwinjira muri ririya soko. Yego gupimwa barapimwe Covid-19, ariko basabwa gupima nibura inshuro ebyiri ebyiri buri muntu. Ikindi nubwo bamaze gutererwa umuti ibyo ntibihagije gusa kuko n’ubundi uwaba yinjiyemo yagenda yambaye ya myenda mwabonye bambara yo kwikingira. Rero rwose ntabwo bishoboka ko bakwemererwa kwinjira.”
Kando hano urebe inkuru bifitanye isano yabanje.
Abageni bafite ubukwe kuwa Gatandatu nabo barataka
Uko abacuruzi batakaga ni nako abageni bafite ubukwe kuwa Gatandatu bamaze kwishyura amafaranga yabo batakaga.
Masengesho Zilpa umwe mubafite ubukwe kuri uyu wa Gatandatu wanamaze kwishyura amafaranga y’imyambaro, yagize ati :
« Njyewe imyenda yanjye ngomba kuzambara mu bukwe irafungiranye hariya mu isoko. Kugeza iyi saha nanjye nta makuru nfite icyo numvise ngo ni uko babangiye kuyisohora. Ubwo ndacyarindiriye ko bazashyira mu gaciro bakaduha amahirwe tukinjira tukayifata. »
Masengesho yakomeje avuga ko uwari kumwambika yamubwiye ko yari agiye kuyisohora ageze ku muryango bamwangira ko bayisohora kandi bari bamaze no kuyitera imiti.
Yakomeje agira ati : « Njyewe numvise ko ngo abayobozi bababujije ngo badasohora imyenda ngo kugira ngo badasohoramo iy’abandi, ngo cyangwa abandi bakagenda batishyuye. Ariko sinibaza ko aribyo. »
Masengesho yagaragagaje ko ubu ari aho atazi igisubizo nawe yakwiha, cyane ko ubukwe bubura umunsi umwe. Ndetse yanagaragaje ko abandi bakora ubu bucuruzi babazamuriye ibiciro kuko baziko isoko rya Nyarugenge ryafunzwe.
Yahoje agira ati : « Kugeza ubu ndaho ndacyategereje, kuko kuba byonyine umuntu aba yarishyuye ntabwo bimworoheye kuba yaterura andi mafaranga ngo yishyure indi myenda. Cyane ko mu bukwe bitaba binoroshye noneho muri ibi bihe. Gusa ubwo ndategereje nizeye ko badufungurira. Ariko nibitaba ibyo ntakundi nzajya gushakisha indi ahantu, ariko urumva ntibyoroshye kuko amafaranga ntibanayagusubiza, kuko nabo bavuga ko atari impamvu zabaturutseho. Gusa ni ikibazo gikomeye pe.”
Uwitwa Niyigena Lea nawe ufite ubukwe kuwa Gatandatu ndetse we wari ufite n’ubukwe imbere y’amategeko uyu munsi, yatubwiye ko afite icyizere ko bizaba byakunze bakabona imyenda yabo ndetse n’ibijyanye nabyo ku munsi wabo w’ubukwe.
Niyigena yagize ati: “Nagize amahirwe imyenda yanjye yo mu murenge ntabwo yariri hariya, kuko ubu tuvugana ndikwitegura kujya mu Murenge. Narikuba nabwo byanyobeye.”
Niyigena wamaze kwishyura amafaranga y’imyambaro ye y’ubukwe yavuze ko afite icyizere ko bizakemuka kuwa Gatandatu akaba afite imyenda ye kuko uwo bazarushingana yagiye kureba ubuyobozi bukamuha icyizere.
Yakomeje agira ati: “Njyewe cheri wanjye yagiye ku Murenge kuvuga ikibazo cyacu uko kimeze ndetse anasaba ko batworohereza tukaba twabona imyenda yacu. Bamutumye fotokopi(photocopy) y’indangamuntu n’iya invitation, ubwo twahise tujya mu myiteguro yo mu Murenge dufite mukanya. Ubwo nitubisoza ndabaza cheri aho bigeze ariko ndizera cyane ko nabo bazashira mu gaciro tukabona imyenda yacu.”
Umujyi wa Kigali watangaje ko isoko rya Nyarugenge (Kigali City Market) n’irindi rizwi nko kwa Mutangana gufungwa mu gihe cy’iminsi irindwi guhera tariki 17/Kanama/2020 mu kwirinda ikwirakwira rya Coronavirus kuko hari hamaze kugaragara abantu banduye Covid-19.
Mukazayire Youyou