Home AMAKURU ACUKUMBUYE Covid-19 yongereye indwara z’ubuhumekero mu bana bo mu muhanda

Covid-19 yongereye indwara z’ubuhumekero mu bana bo mu muhanda

Bamwe mu bana bo mu muhanda bugarijwe n’indwara z’ubuhumekero, bitewe n’uko mu gihe kwambara udupfukamunwa byari itegeko bo bambaraga utwajugunywe hirya no hino. Bahamya ko n’ubu ingaruka bakizumva mu mihumekere yabo.

Ubwo Covid 19 yakazaga ubukana, ingamba za shyizweho zo kwirinda zari rusange ku bantu bose, ndetse zigaherekezwa n’ibihano aho zitubahirijwe. Zimwe muri zo harimo kwambara agapfukamunwa, gukaraba intoki n’buri kanya n’amaze cyangwa umuti wabugenewe n’izindi. Ab’amikoro macye nk’abana bo mu muhanda bakunze kwita mayibobo, kwirwanaho byaragoranye.

Aba bana bo mu muhanda ni bamwe mu byiciro byagaragaye ko bititaweho bihagije mu gihe Covid-19 yari yugarije u Rwanda. Bakomeje kwibera mu mihanda hirya no hino, ndetse kuko byari itegeko kwambara agapfukamunwa, bakabutora mu myanda hirya no hino ndetse bakanafata ibiyobyabwenge ku kigero cyo hejuru kuko bahamyaga ko bibarinda. Bahamya ko byabateye indwara zitandukanye z’ubuhumekero, ndetse rimwe na rimwe bagakeka ko ari Covid-19 nubwo batigeze bisuzumisha.

Birinze ibihano, biyemeza kurwara!

Kayihura uvuga ko iwabo ari i Karembure, atangaza ko udupfukamunwa badutoraguraga hirya no hino twajugunywe n’abantu, akaba akeka ko  inkorora idakira afite yaba ari na Covid-19. Agira ati “Udupfukamunwa twadutoraguraga mu Kagarama cyangwa hariya haruguru i Nyanza aho Abashinwa bakorera. Iyo twadutoraguraga twabonaga nyine ko twakoreshejwe n’abandi, ariko kugira ngo polisi itaduhana tukatwambara gutyo. Ariko nibaza ko ariko kanteye inkorora idashira, cyangwa wenda ni Covid simbizi.

Niyonkuru Fabrice w’imyaka 11 na Tubane Elisa bibera ku iseta y’i Nyanza ari na ho bagumye mu gihe cyose cya Covid-19, bavuga ko nabo udupfukamunwa badutoraguraga mu myanda y’abakire bashyize hanze y’amazu yabo ngo imodoka ziyitware, bakaba bahamya ko byanze bikunze ariho bakuye indwara z’ubuhumekero.

Udupfukamunwa basutoraguraga aho babonye hose kugira ngo badahanwa, ibyo bahamya ko byabaviriyemo uburwayi.

Niyonkuru ati ‘’Urabona hari ukuntu umuntu asigaye arwara inkorora ukuntu, cyangwa ukumva mu mihogo harakubabaza, ariko nkeka ko niba atari inkorora yaba ari covid  twavanye mu dupfukamunwa tw’abakire.”

Mu bihe ingamba zo kwirinda zari zakajijwe ndetse harimo na ‘’Guma mu rugo’’ zaje zikurikirana, aba bana bavuga ko bongeye imbaraga mu gukoresha ikiyobyabwenge cyitwa Tineri (ubusanzwe ni umuti bakoresha basiga amarangi ku nzu ndetse no ku byuma, Ndlr) kuko bavuga ko kibongerera ubushyuhe kandi Covid -19 ikaba itinya ubushyuhe, ariko bakaba bahamya ko ishobora kuba iri mu byabateye guhumeka nabi.

Uwitwa Nzaramba agira ati “Ubundi Corona izirana n’ubukonje kandi umuntu wafashe ka tineri aba afite ubushyuhe bwinshi cyane. Ntabwo rero korona yamutinyuka yahita ishya. Ariko rero ibi bintu nabwo ubinyoye byinshi bigutwika mu muhogo ku buryo n’ubu tutarakira neza.

Umuyobozi ushinzwe kurwanya ubuzererezi n’indi myitwarire ibangamiye abaturage mu Kigo cy’Igihugu gishinzwe Igororamuco, Ngwije Jean Nepomuscène yari yatangaje icyo gihe ko nta gahunda yihariye muri ibyo bihe yo gufasha abana bo mu muhanda kwirinda Covid, ahubwo ko bari mu bikorwa bihoraho byo gukura abana mu muhanda bagasubizwa mu miryango.

Ngwije yagaragaje ko mu gihe Covid-19 yari ikajije umurego yaje kubakoma mu nkokora mu gushyira mu bikorwa gahunda yo gukura abana mu mihanda bagasubizwa mu miryango, ariko igenje make baje gusubukura gahunda.

Yagize ati ‘’Ubu bukangurambaga bwari bwaratangijwe muri Werurwe umwaka wa 2020, biza kubangamirwa n’ibihe bya ‘’Guma mu rugo’’ ariko kuva tariki 20 z’ukwezi kwa Gicurasi umwaka wa 2020 twakomeje ubwo bukangurambaga. Aho dukura abana mu muhanda tubahuza n’imiryango yabo.

Dr. Menelas Nkeshimana ushinzwe ibijyanye n’ubuvuzi mu itsinda ryo kurwanya Covid-19, mu mwaka wa 2020 yatangaje ko nta tsinda ry’abana bo mu mihanda bigeze babona rigaragazwa ryanduye Covid-19, ariko anatangaza ko nta gahunda bigeze bagira ngo bapime aba bana.

Icyo gihe yagize ati “Nta tsinda rinini ryaba ryaragaragajwe ngo ni iry’abana bo mu muhanda banduye Covid-19. Bashobora kuba umwana umwe cyangwa babiri ariko atari itsinda. Barahari bigeze kugaragara ntabwo nakubwira ngo ni bangahe.”

Dr Nkeshimana yanakomeje avuga ko hatari habaho igikorwa ngo bapime abana bo mu muhanda, kuko bitaborohera kubageraho aho baba bari, ndetse banabahamagaye batabitaba.

Kugeza muri Kanama Umwaka wa 2020, Ikigo cy’Igihugu gishinzwe igororamuco (NRS)  batangaje ko intera bari bagezeho yo gukura abana mu mihanda babasubiza mu miryango yabo cyari kigeze ku ntera ishimishije cyane kuko bari bamaze gusubiza mu miryango yabo abana bangana na 2565 mu gihugu cyose. Mi abo, 1463 bari abo mu Mujyi wa Kigali, naho 1102 baturuka mu tundi turere two mu gihugu.

Igihugu gishinzwe Imikurire no Kurengera Umwana (NCDA) gitangaza ko abana 3 058 bamaze gukurwa ku muhanda bagashyikirizwa imiryango, kuva Covid-19 yagera mu Rwanda. Usibye abakuwe ku muhanda kandi, hari ababaga mu bigo ngororamuco bavuye kuri 3782 bagera kuri 380. Ibi bigo byari 34, ubu hasigaye 4 gusa.

 

N.B: Amazina yose twakoresheje ntabwo ari ay’aba bana kubera umutekano wabo, harimo n’abatujuje imyaka y’ubukure.

 

Mukazayire Youyou

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here