Home AMAKURU ACUKUMBUYE DORE AMABANGA UKWIYE KWIRINDA GUSANGIZA ABANTU UTAZICUZA NYUMA

DORE AMABANGA UKWIYE KWIRINDA GUSANGIZA ABANTU UTAZICUZA NYUMA

Twese tumenyereye ko gusangiza abantu b’inshuti ubuzima bwawe ari byiza kuko byongera ubusabane ndetse kuri bamwe bagiye bahura n’ibikomeye bibafasha gusohora ayo marangamutima mabi; byitwa ko ari nko kwivura ibikomere byo ku mutima.

Nyamara n’ubwo bimeze bityo ubushakashatsi butandukanye, bugaragaza k,o hari ibintu utagomba gusangiza abantu, na cyane ko byagiye bigaragaza ko hari ingaruka nyinshi mbi zibiherekeza. Ubumwe bwabakusanyirije amwe muri ayo mabanga :

Imigabo n’imigambi yawe ikwiye kuba ibanga: ni byiza gusangiza isi yose urugendo rw’iterambere ryawe ndetse n’ibyo wagezeho; ariko kandi abahanga benshi bakebura abantu ko atari byiza kugeza n’aho uvuga n’ibyo urimo gutegura gukora cyangwa ibijyanye n’ubuzima  bwawe bwite. Hari igihe abakugirira ishyari nabo bumviraho noneho bagakora iyo bwabaga kugira ngo babiburizemo. Menya ko ntawukundwa na bose.

Sibyiza ko usangiza imigambi yawe….

Ibibazo by’umuryango wawe bigomba kuba ibanga: ukwiye kumenya ko munsi y’ijuru nta cyitwa umuryango uzira inenge. Imiryango yose igenda ihura n’ibizazane, nta wutagira ikigwari. Ntabwo bikwiriye ko uko haje akabazo iwawe uhita ujya gusangiza abantu kabone yewe niyo zaba ari inshuti zawe. Wenda iyo ari ibibazo by’ingutu ushobora ku gisha inama, ndetse byaba byiza ushatse inzobere mu rwego rwo kugufasha gushaka igisubizo. Ntabwo abo wibwira ko ari inshuti baba bakwifuriza ibyiza cyangwa bitaye ku bibazo byawe urimo gucamo.

Urugero: ugiye gusangiza inshuti zawe uburyo iwawe umuriro watse kubera umufasha wawe yabaye umusinzi. Ibyiza ni uko ufata umwanya ukamwihanangiriza kuri icyo kibazo kikubangamiye byananirana ugashaka inzobere mu bijyanye n’imibereho myiza y’abashakanye (couple therapy) mu rwego rwo gukemura icyo kibazo. Naho abantu bo hari igihe uzasanga ayo makuru wabikije umuntu nk’ibanga yuzuye ku karubanda ugasanga uricujije impamvu wabivuze.

Ntukavuge ibintu bibi wumvise ku bandi: Amagambo ni ikintu kibi cyane, kuko ashobora kukwicira izina byoroshye cyane ndetse bikica imigenderanire yawe na wa wundi wavuzwe; ugasanga agufashe nk’uwagiye akwirakwiza ibihuha. Rero ni umuco mwiza kwirinda kuvuga ku bantu kabone niyo byaba ibyo bavugwaho ari ukuri.

 Urugero: wicaye n’inshuti zawe ubwo bateruye umwe muri bagenzi banyu utari muri icyo kiganiro kandi avugwa mu buryo bubi; nawe ukaba utereyemo uti kandi n’umwaka ushize nigeze kumva bamuvugaho ibi n’ibi… Ushobora kugira ibyago umwe muri mwe akazajya kubimubwira avuga ko ari wowe wabivuze. Bikarangira ubaye umwanzi w’inshuti yanyu.

Burya iyo mwicaye muvuga ibibi kuri mugenzi wanyu udahari, ubutaha nawe n’uba udahari niwowe bazataramiraho!

Ntukivuge imyato ukuntu ujijutse: hari abantu usanga bafata umwanya mu gikundi cy’inshuti zabo cyangwa abo bakorana bakababwira ukuntu bazi ubwenge kandi bajijutse. Akenshi usanga mwene aba bantu aba ari amagambo gusa ariko mutindanyeho gato ugasanga inama zabo ntakigenda. Umuntu ujijutse by’ukuri ubibonera mu bikorwa akora, akamenyero k’uburyo abayeho ariko si ku myirato yivuga ibigwi.

Mu Kinyarwanda baravuga ngo” Kora ndebe,,,Iruta Vuga numve.”

Umushahara wawe ukwiye kuba ibanga: kutavuga umushahara wawe bigira inyungu nyinshi kuko bikurinda abajura yewe n’abanyeshyari baragabanuka. Ikindi usanga bikurinda amahane ya hato na hato mu bantu bashaka kukungukiramo bitewe n’uko bazi uko uhagaze mu mikoro. Ikindi gikomeye ni uko bigufasha gufata imyanzuro ku bijyanye n’amafaranga nta muntu ukwinjirira muri gahunda. Ibi bituma gahunda zawe zose uzikora mu mutuzo kandi akenshi bitanga umusaruro mwinshi.

Ingano y’umushahara wawe kuwugira ibanga bigufasha kugenzura ubukungu bwawe, nta wundi ukuvangiye.

Urugero: Uri gupanga kugura ikibanza ariko hari inshuti yawe yabuze amafaranga y’umwana y’ishuri. Iyo izi ko ufite amafaranga biramworohera cyane kuyakuguza kandi aba azi ko utayamwima; ubwo gahunda zawe zikaba zirapfuye.

 

Irene Nyambo

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here