UBUMWE.com - Ubumwe kuri bose Blog Amakuru Dore ibyo ukwiriye kwirinda kuganiraho n’abo mukorana
Amakuru

Dore ibyo ukwiriye kwirinda kuganiraho n’abo mukorana

Birazwi ko umwanya munini cyane umuntu awumara ari mu kazi, kandi mu buryo bumwe bwo gutuma uramba muri ako kazi ni ukugirana ubusabane bwiza n’abo mukorana.

N’ubwo wenda ikintu kiba kibahuje mwese aba ari akazi gusa, ariko kandi biba ngombwa ko ugira umuntu umwe cyangwa bangahe wazajya ubitsa amwe mu mabanga wumva utabwira buri muntu. Ni yo mpamvu usanga mu mirimo myinshi haba harimo udutsinda tw’abantu babyumva kimwe.

Wenda mu gihe urimo kwijujutira uburyo bosi (umukoresha) wanyu afata imyanzuro ahubutse, cyangwa aguhohotera, ariko hari igihe urenga umurongo utukura ukavugamo n’ibitari ngombwa; bigatuma ugirwaho ingaruka n’ibyo utapanze.

Rero mu gihe wisanze uri kumwe n’abo mukorana murimo kuganira ku tuntu n’utundi bijyanye no mu kazi kanyu, ni byiza kuvuga ku bintu n’ubundi bizwi na buri wese muri ofisi cyangwa department ukorera; ariko iyo ari ukuvuga ku muntu runaka, uzirinde kubitangaho igitekerezo cyawe bwite.

Kali Rogers umwanditsi ndetse n’umwigisha w’imibereho (author and Life Coach) i Califonia yagize ati “Ni yo mpamvu usanga abantu mu kazi baba bivugira uko ikirere cyabyutse; wenda bati noneho uyu munsi izuba ntiturikira, barengaho bakavuga ku makuru cyangwa imyidagaduro irimo kuvugwa cyane mu gihugu no hanze yacyo”.

Arakomeza ati “Ariko niwumva ko biri ngombwa kuvuga ku buzima bwawe bwite, cyangwa bw’undi mukorana utari muri icyo kiganiro, ni byiza kwifata naho ubundi ukwiye kuba witeguye ingaruka zabyo kandi ukazirengera”.

Dore zimwe mu ngingo ukwiye kwirinda kuvugaho mu gihe uri mu kazi

Uzirinde kuvuga ko urimo gushaka akazi ahandi: kuko umwanya munini tuwumara mu kazi usanga tuhafite n’inshuti. Ugasanga ikigushimishije cyose cyangwa uteganya gukora, urumva ukwiye kukibasangiza ngo mwishimane. Ariko nyamara abahanga bo bemeza ko uba ukwiriye kubigira ibanga cyane cyane mu bo mukorana.

Nk’uko bivugwa na Roy Kohen Career counselor and Executive Coach “iyo umukoresha wawe amenye ko urimo gushaka akazi ahandi, kabone n’iyo ufite impamvu zumvikana, akenshi abona uwo mwanzuro wawe nk’udakwiriye. Mu mboni ze ahita akubona nk’umuntu utari uwo kwizerwa; mu rutonde rw’abakozi afite ahita agushyira ku ruhande. Noneho iyo ugize ibyago ukabura ka kazi washakaga cyangwa ukagira impamvu ituma ukwiye kuguma muri ako kazi; umukoresha wawe ntabwo akwizera.

Uzirinde kuvuga uburyo wanga bosi wawe: iyo ufite umukoresha ubona ko ari umugome, hari ubwo aba ari wowe gusa mutumvikana, kuko agufiteho ububasha ugasanga agukorera ibintu bibi cyangwa akaba ari umugome muri rusange, mwese nk’abakozi atababanira neza.

Hari igihe rero bikunanira kugumana ibyo bitekerezo bibi muri wowe; cyane cyane iyo abo mukorana barimo kumuvugaho,kuko uba wumva umuriro urimo kwaka muri wowe bitewe wenda n’ibyo yagukoreye by’indengakamere. Gusa uko biri kose ukomeze wibuke ko amakuru agenda nk’umuyaga, mu kanya nk’ako guhumbya no guhumura, amakuru ashobora kugera kuri bosi hanyuma ibintu bikaba bibi kurushaho, nk’uko Kohene akomeza abisobanura.

Uzirinde kuvuga ku mibanire y’umuryango wawe: ubushakashatsi bwerekana ko iyo umuntu afite ibibazo bimuremerereye kandi bimuhangayikishije, aba yumva akeneye kubibwira abamuri hafi kugira ngo aruhuke umutima. Rero mu bibazo duhura nabyo, harimo n’ibyo mu miryango cyangwa mu rugo rwawe.

Ibijyanye n’urugo rwawe ukwiye kubyitondera cyane kuko hari igihe ubibwira umuntu na we akabwira undi, nyuma ugasanga ni wowe wabaye ikiganiro ahantu hose; rero aho kugira ngo kubivuga birakugirira akamaro; ugasanga ahubwo urakomeretse kurushaho. Mu gihe wenda bibaye ngombwa ko hari uwo wongorera ibyo urimo gucamo, akwiye kuba ari umuntu wizeye ku rwego rwo hejuru. Ibi tuvuze ntibikwiye gutuma utubaka ubushuti aho ukorera, ahubwo ni ukugukebura gusa.

Uzirinde kuvuga umushahara wawe: mu muryango wawe akenshi iyo bumvise inkuru nziza ko wabonye akazi cyangwa poromosiyo, icya mbere bakubaza ni umushahara kugira ngo bishime. Ni ikosa rikomeye kuvuga umushahara uhembwa ubibwira abo mukorana kabone n’iyo bakwereka ko babyishimiye. Dore ko no mu mategeko bihanwa iyo umukoresha cyangwa undi muntu ufite uburengenzira mu kumenya imishahara y’abakozi, atanze ayo makuru.

Iyo rero ubyivugiye nta tegeko ribihana ariko byakugiraho ingaruka zitari nziza, kuko usanga bizana amashyari wenda n’ibindi bintu bitari byiza hagati yawe n’abo mukorana.

Urugero: wenda bitewe n’uko ugaragara, ugasanga abo mukorana bibwira ko uhembwa nka miliyoni, ariko bakumva ngo uhembwa magana atanu, bikaba byavamo kugusuzugura bakaguca amazi. Waba uhembwa arenze ugasanga bashatse kugukoresha mu kugutura ibibazo bafite ngo ubafashe; mu gihe utabafashije bikazana umwuka mubi mu kazi.

Exit mobile version