Home AMAKURU ACUKUMBUYE Ese nawe nk’umukristu uremeza ko koko Kigali atari ahantu ?

Ese nawe nk’umukristu uremeza ko koko Kigali atari ahantu ?

Hari imvugo maze iminsi numvana abantu batari bake zigamije kwumvikanisha ko KIGALI yahinduye abantu kuba babi! Umuntu yaba atakoze igikorwa runaka cy’urukundo cyangwa ikindi kiri munshingano ze wajya kumva ukumva yireguye avuga ngo : I KIGALI si ahantu!!
Iyi mvugo kandi uyisangana abantu b’ingeri zose ari abato,abakuru,abayobozi,abayoborwa,abakristu,abatari abakristu,…
Aha naje kugira amatsiko ndibaza ngo mbese mubyukuri ni KIGALI mbi cyangwa abanyakigali nibo babi! Aha muri rusange nasanze KIGALI bayibeshyera ahubwo abantu batakigira urukundo, ndetse no kwita kunshingano zabo uko bikwiye noneho Babura icyo bireguza cyangwa basobanurira abantu bagahitamo kubeshyera KIGALI ngo si ahantu.
Nibyo koko nanjye ndi umuturage wa KIGALI mubigaragara abantu baba bafite ibintu byinshi bahugiyemo bashakisha imibereho ndetse n’ibibatunga mubuzima bwa buri munsi, ariko ntibibujije ko umuntu hari ibindi bikorwa by’urukundo yakora kandi ubuzima bugakomeza. Aha ndavuga nko gusura abarwayi, gusura ababyaye,gusurana muri rusange , cyangwa gufasha ubikeneye kandi ubishoboye,…
Uziko KIGALI abantu bamaze kuyigira inzitizi muburyo bufatika kuburyo n’umubyeyi adasura abana be cyangwa abana ntibasure ababyeyi, iby’abavandimwe n’inshuti byo nurundi rwego kubonanira ku mbuga nkoranya mbaga birahagije. Naho ababyeyi bo badakoresha izo mbuga akenshi bahura n’abana ari uko habaye ibyago gusa. Wagerageza kumva ubusobanuro n’impamvu yo kudasurana ukumva ngo; I KIGALI si ahantu.
Maze abatazi I KIGALI bo bamaze gufata KIGALI nkaho Atari ahantu koko! Ariko mubyukuri njye mbona KIGALI ari ahantu.  Ushobora kuyituramo ibikorwa byawe byaburimunsi  bikwinjiriza amafaranga ukabikora, ndetse n’ibindi bikorwa by’urukundo  ukabikora, kuko mbona ahari ubushake byose bishoboka.
Igituma mvuga ko ahari ubushake byose bishoboka, njya mbona iyo umuntu yitabye Imana,abantu bose baraboneka ku munsi wo kumushyingura  ukabona baramuherekeje, ari benshi pe. Kandi wajya nko kureba ugasanga uwo muntu yari amaze igihe kinini arwaye ariko abantu bamusuye ari imbarwa, ariko kumunsi wo gushyingura bose bakaboneka. Aha washishoza neza ugasanga mubyukuri n’iyo umuntu aza kugira ubushake umunsi umwe muri myinshi  uwo muntu yamaze  arwaye, yari kuba yaramusuye kandi ubuzima bugakomeza. Ese uziko abenshi baza guherekeza nyakwigendera bikandagira ngo sinamusuye disi! Ariko iyo uwo muntu umwisanzuyeho ukamubaza ngo kuki utamusuye? ntatinya kugusubiza ngo yewe KIGALI si ahantu!
Ni ukuri muze tugarure ubumuntu ndetse n’indangagaciro za gikristu maze dukore ibikorwa bya kimuntu tureke kwigira ba nyamwigendaho cyangwa ba ntibindeba ngo niturangiza tubeshyere KIGALI. Birashoboka cyane ko twashaka ibidutunga kandi n’ibindi bikorwa by’urukundo bigakomeza  ahandavuga; ubusabane, gusurana,gutabarana, n’ibindi bikorwa byose bihuza abantu. Sinakwirengagiza ko I KIGALI ubuzima ari ugukora cyane ,ariko na none ahari ubushake byose birashoboka. Noneho duhindure imvugo tujye tuvuga ngo KIGALI NI AHANTU.
Abakristu bakwiye gufata iyambere mukwerekana ko IKIGALI ari ahantu bimakaza umuco w’urukundo ndetse n’ubusabane buranga abana b’Imana. Kandi aho gushakisha inzitwazo zidasobanutse ahubwo buriwese yubahirize inshingano zimureba.
 
 
Mukazayire Immaculee.

59 COMMENTS

  1. wapi Kigali ni ahantu ahubwo heza cyane. Abantu bayitwaza ahubwo sinzi uko baba bameze. Ahubwo umuntu wakubereye mubi ikigali uzamenyeko ahandi yaba mubi cyane. Ahantu moto zikora amasaha 24/24 wowe urahakinisha!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here