Categories: Imikino

Espagne yegukanye Igikombe cy’Isi 2026

Ikipe y’igihugu ya Espagne yatwaye Igikombe cy’Isi 2026 itsinze Argentine ku mukino wa nyuma igitego 1-0, wabereye kuri Stade ya MetLife mu Mujyi wa New York muri Leta zunze Ubumwe za Amerika, kuri iki Cyumweru tariki 19 Nyakanga 2026.

Igitego cy’intsinzi cya Espagne cyabonetse mu minota 30 y’inyongera, kuko iminota 90 isanzwe y’umukino yari yarangiye amakipe yombi anganya 0-0, icyo gitego kikaba cyatsinzwe na Ferran Torres ku munota wa 106 ahawe umupira na Nico Williams.

Icyo gitego kimwe cya Espagne ni cyo cyabonetse cyonyine muri uyu mukino, itsinda ityo Argentine 1-0, itwara Igikombe cy’Isi cya kabiri mu mateka yayo nyuma y’icya mbere yatwaye mu 2010, icyo gihe nabwo yatsinze u Buholandi igitego 1-0 mu minota 120.

Muri uyu mukino, ikipe y’igihugu ya Espagne yateye amashoti 20 arimo 12 agana mu izamu, aho umunyezamu wa Argentie, Emiliano Martinez yakuyemo imipira 11.

Uyu mukino waranzwe n’amahane menshi aho habayeho ibisa n’imirwano hagati y’abakinnyi ariko birahoshwa urakomeza, ndetse umukinnyi wa Argentine Enzo Fernandez yabonye ikarita y’umutuku akoreye ikosa Pau Cubarsi, bikaba byatewe n’uko yari afite indi karita y’umuhondo.

Lamine Yamal yishimira Igikombe begukanye

Argentina yatsindiwe ku mukino wa nyuma w’Igikombe cy’Isi ku nshuro ya kane nyuma yo mu 1978, 1990 ndetse na 2014.

Mu bihembo byatanzwe, umutoza mwiza yabaye De La Fuente wa Espagne, umukinnyi mwiza aba kapiteni wa Espagne Rodri, ahabwa umupira wa zahabu, umunyezamu mwiza aba Unai Simon wa Espagne.

Kylian Mbappe w’u Bufaransa ni we wegukanye igihembo cy’uwatsinze ibitego byinshi aho asoje atsinze ibitego 10 ahabwa ‘urukweto rwa zahabu’, mu gihe Lionel Messi umukurikira afite ibitego umunani.

Ikipe ya Espagne yegukanye Igikombe cy’Isi 2026, yahawe igikombe giherekejwe na Miliyoni 50 z’Amadolari ya Amerika n’ibindi bihembo bitandukanye.

Uyu mukino wa nyuma w’Igikombe cy’Isi 2026, wabanjirijwe n’ibirori bikomeye aho IShowSpeed umenyerewe ku mbuga nkoranyambaga ndetse unaherutse mu Rwanda, yabanje gususurutsa abari aho, aririmba indirimbo ye y’Igikombe cy’Isi yise ‘World Cup’, akurikirwa n’abaraperi b’Abanyamerika Post Malone na Swae Lee, Shakira na we akaba atahatanzwe mu ndirimbo ze zikunzwe.

Ni umukino witabiriwe n’abanyacyubahiro benshi barimo Perezida Donald Trump ari na we washyikirije Igikombe Espagne.

Perezida Trump yambika umudari Ferran Torres
Messi mu marira nyuma yo gutsindwa
Wari umukino w’ishiraniro
Abakinnyi ba Argentine mu kababaro nyuma yo gutsindwa
IShowSpeed yashimishije abitabiriye uyu mukino
Shakira yasusurukije abitabiriye uyu mukino

Jean Claude Munyantore

Ubumwe

Share
Published by
Ubumwe

Recent Posts

Kigali: Inzu y’igorofa igeretse gatatu yasenywe hirindwa impanuka

Inyubako y’igorofa igeretse gatatu yubakagwa mu Mudugudu wa Karama, Akagari ka Nyabugogo, Umurenge wa Kigali…

5 hours ago

Kayonza: Umuyaga ukomeye wasakambuye ibyumba bine by’amashuri

Ku mugoroba wo ku wa Gatandatu tariki ya 24 Ukwakira 2024, umuyaga ukomeye wibasiye Umurenge…

3 days ago

APR FC na Rayon Sports ntizabashije gukomeza mu mikino Nyafurika

Amakipe yo mu Rwanda yombi yari aruhagarariye mu mikino nyafurika ari yo APR FC na…

3 days ago

Hehe no gutakaza amafaranga mu manza: Abaturage bakemuriwe ibibazo n’abunzi

Imibare itangwa na Minisiteri y’Ubutabera ivuga ko kuva mu 2023/2024 kugera 2025/2026, Inteko z’abunzi zakemuye…

5 days ago

Ikawa y’u Rwanda yaciye agahigo: Ikilo kimwe kigurishwa 670,000Frw

Ikawa y’u Rwanda yongeye kwigaragaza ku ruhando mpuzamahanga, nyuma y’uko ikilo kimwe cy’iyatunganyijwe na K-Organics…

5 days ago

Inzoga tuzambure agaciro kuko zangiza ubuzima – Minisitiri Nsanzimana

Minisitiri w’Ubuzima, Dr. Sabin Nsanzimana, yasabye urubyiruko n’Abanyarwanda muri rusange, kwambura inzoga agaciro baziha kuko bigaragara…

6 days ago