Icyorezo cya Ebola giterwa na virusi yo mu bwoko bwa Bundibugyo cyibasiye Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) kimaze guhitana abantu 864, mu gihe inzego z’ubuzima zikomeje kongera ingamba zo kugihashya.
Raporo iheruka yasohotse ku mugoroba wo ku wa Gatanu w’icyumweru gishize, igaragaza ko hamaze kwemezwa abanduye 2,181 mu ntara eshanu zirimo Ituri, Kivu y’Amajyaruguru, Kivu y’Amajyepfo, Haut-Uélé na Tshopo, mu turere tw’ubuzima 46 twibasiwe n’iki cyorezo.
Abayobozi bavuga ko abarwayi 722 bakiri mu bitaro cyangwa bari mu kato, mu gihe 412 bamaze gukira. Umubare w’abahitanwa n’iki cyorezo ugera kuri 39.6% by’abandura, naho igipimo cyo gukurikirana abantu bahuye n’abarwayi kiri kuri 66,9%.
Intara ya Ituri ni yo ikomeje kuba isibaniro ry’iki cyorezo, aho hagaragaye abanduye bashya 44 ndetse n’abakize 20, mu gihe amatsinda y’ubutabazi akomeje ibikorwa byo gushakisha abanduye no kubavura ku rwego rwagutse.
Muri Kivu y’Amajyaruguru, hagaragaye abanduye bashya umunani, naho igikorwa cyo gukurikirana abahuye n’abarwayi kigeze ku gipimo cya 87%. Intara ya Haut-Uélé yo yagize abanduye bane bashya, gusa ibikorwa byo kugenzura no gushakisha abanduye byakajijwe.
Ku rundi ruhande, Kivu y’Amajyepfo imaze iminsi 51 nta murwayi mushya wa Ebola ugaragara mu gace kayo kari karibasiwe ka Miti-Murhesa. Intara ya Tshopo na yo ntiyagaragayemo agace gashya kibasiwe n’iki cyorezo, ibintu byerekana ko ikwirakwira rya virusi muri iyo ntara rikomeje kugenzurwa uko bikwiye.
Inzego z’ubuzima zatangaje ko kohereza imodoka 10 z’imbangukiragutabara byongereye ubushobozi bwo gutabara byihuse, mu gihe ibikorwa byo gukurikirana icyorezo, gutahura abanduye hakiri kare, kwita ku barwayi no gukurikirana abahuye na bo bikomeje mu ntara zose zibasiwe.
Inyubako y’igorofa igeretse gatatu yubakagwa mu Mudugudu wa Karama, Akagari ka Nyabugogo, Umurenge wa Kigali…
Ku mugoroba wo ku wa Gatandatu tariki ya 24 Ukwakira 2024, umuyaga ukomeye wibasiye Umurenge…
Amakipe yo mu Rwanda yombi yari aruhagarariye mu mikino nyafurika ari yo APR FC na…
Imibare itangwa na Minisiteri y’Ubutabera ivuga ko kuva mu 2023/2024 kugera 2025/2026, Inteko z’abunzi zakemuye…
Ikawa y’u Rwanda yongeye kwigaragaza ku ruhando mpuzamahanga, nyuma y’uko ikilo kimwe cy’iyatunganyijwe na K-Organics…
Minisitiri w’Ubuzima, Dr. Sabin Nsanzimana, yasabye urubyiruko n’Abanyarwanda muri rusange, kwambura inzoga agaciro baziha kuko bigaragara…