Home AMAKURU ACUKUMBUYE FAO irasaba aborozi guhanga udushya mu bworozi bakora

FAO irasaba aborozi guhanga udushya mu bworozi bakora

Ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku buhinzi n’ibiribwa ku isi FAO, Minisiteri y’ubuhinzi n’ubworozi ndetse n’abarozi b’amatungo magufi kuri uyu wa gatanu bateraniye mu nama iganirwa ku dushya twazanwa mu bworozi bwabo kugira ngo batere imbere babashe kuba bahaza isoko ry’u Rwanda ndetse n’amahanga.

Aba borozi b’ingurube n’inkoko bavuga ko ibi biganiro bagirana n’abategura Politike y’Igihugu y’ubworozi biri bubafashe kugaragaza ibibazo bahura nabyo kugira ngo bafashwe kubibonera ibisubizo.

Shirimpumpu Jean Claude umuyobozi w’ishyirahamwe ry’aborozi b’ingurube mu Rwanda, avuga ko ibiganiro ku bibazo bafite, bivamo ibisubizo bishya bakoresha mu guteza imbere umwuga wabo.

Yagize ati: “Nk’ibi bigananiro bijyanye na Politike y’Igihugu ku bworozi, hari ibibazo byinshi bibamo kugira ngo tubashe gutegura igenamigambi ry’igihe kirambye kizadufasha kugira ngo umwuga ubashe gutera imbere”.

Shirimpumpu Jean Claude, umuyobozi w’ishyirahamwe ry’aborozi b’ingurube mu Rwanda

Butare Andrew umuyobozi w’ishyirahamwe ry’ibiguruka mu Rwanda avuga ko bateguranye igenamigambi ry’imyaka 5 na FAO ishami ry’ URwanda kugira ngo bazamure ubushobozi bw’ibyo bakora.

Yagize ati: “FAO yaraduherekeje turimo gukora igenamigambi ry’imyaka itanu, 2022 -2026 umushinga ufata icyemezo cyo kuduherekeza no kudufasha ku byerekeye kongerera ishyirahamwe ubushobozi kuva mu kwezi kwa Mata 2022. Tumaze kugirana amahugurwa n’inama zirenga 5 zose zigamije kongerera ishyirahamwe ubushobozi kugira ngo ishobore kuzuza inshingano ifite”.

Butare Andrew umuyobozi w’ishyirahamwe ry’ibiguruka mu Rwanda.

Urwego rw’ubworozi bw’amatungo magufi mu Rwanda rugaragaza bimwe mu ibibazo bitandukanye rufite, nk’uko byagaragajwe n’ubushakashatsi ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku ubuhinzi n’ibiribwa kw’isi FAO ryakoze ryegereye aborozi mu gihugu.

Avuga ku bibazo basanganye aborozi bo mu Rwanda, Dr Shumbusho Damien umuyobozi w’umushinga wita ku guhanga udushya mu bworozi bw’ingurube n’inkoko muri FAO Rwanda yagize ati: “Hari ikibazo cyo kubona ibiribwa by’amatungo y’inkoko n’ingurube, harimo n’ikibazo kijyanye n’isoko, aborozi bavuga ko ibiciro biri hejuru”.

Dr Shumbusho Damien umuyobozi w’umushinga wita ku guhanga udushya mu bworozi bw’ingurube n’inkoko muri FAO Rwanda.

Muhinda Oto Vianney, umuyobozi wungirije wa FAO ushinzwe ibikorwa byayo mu gihugu, avuga ko bari gufatanya n’aborozi kugira ngo bateze imbere ibyo bakora. Ati: “Uyu mushinga ugamije kugira ngo tuzane udushya mu bworozi bw’inkoko n’ubw’ingurube mu gihugu, kubera ko muri gahunda iriho ya Leta biciye muri Minagri byagaragaye ko mu gihe kirimbere duhereye n’ubungubu mu Rwanda bitewe n’uko n’abaturage biyongera, dukeneye kuvugurura imirire y’abantu. Inyama dukeneye ziriyongera cyane, amatungo rero y’inkoko n’ingurube mu gihe cy’ubu n’ikiri imbere nibyo bizatanga inyama nyinshi mu gihugu kuko biroroshye kwihuta worora inkoko mu minsi 45 inyama zigahita ziboneka”.

Yakomeje avuga ko nka FAO bashakaga kugira ngo baganire n’abantu bakora uyu mwuga barebe udushya turi mu rwego rw’isi ahantu hatandukanye, kuko ubushakashatsi bwarakozwe, amatungo y’ubwoko bwiza arahari, izikura vuba zirahari, uko bazigaburira kurahari, byose byarakozwe mu rwego rwa tekinike, ariko bagira ngo babyumvikaneho n’abari muri uyu mwuga.

Ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku buhinzi n’ibiribwa ku isi FAO riri gukorera uyu mushinga mu bihugu 9 ku isi bakagaragaza ko bimwe mu byafasha isi kwihaza mu biribwa harimo guhanga udushya no kubanza kongerera  ubushobozi aborozi bakagira uruhare muri Politike y’Igihugu batanga ibitekerezo by’ibyo bafashwa mu guteza imbere urwego rw’ubworozi.

MUKANYANDWI Marie Louise

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here