UBUMWE.com - Ubumwe kuri bose Blog Ibidukikije Musanze: Ihindagurika ry’ikirere ryateye ababumbyi kubura ibumba
Ibidukikije

Musanze: Ihindagurika ry’ikirere ryateye ababumbyi kubura ibumba

Abo amateka agaragaza ko basigaye inyuma batuye mu karere ka Musanze mu mirenge ya Gataraga ndetse na Shingiro bari batunzwe n’umwuga wo kubumba inkono bakoresheje ibumba bavuga ko batakigira imirimo bakora ijyanye n’ububumbyi ngo kuko aho bakuraga ibumba ritakiboneka. Aba babumbyi basobanura ko biba byatewe n’imvura igwa amazi akarenga ku ibumba bikabaviramo ku ribura kandi ariko kazi kabo ka buri munsi kabatunze.

Umusaza Nzabonariba Deogratias ni umwe mubo amateka agaragaza ko basigaye inyuma utuye mu kagali ka Mugari ko mu Murenge wa Shingiro avuga ko mu myaka 86 afite yari atunzwe n’umwuga w’ububumbyi none kurubu ntacyo gukora afite.

Ati: Impamvu ubona twicaye aha nuko nta kazi tukigira, nti tukibona ibumba kubera ko ibiza byabaye umwaka ushize byasibye aho ibumba ryavaga imvura yaraguye irabisiba byose imisozi iratenguka umusenyi wivanga n’ibumba biba urunobane.”

Steria NYIRAMANA avuga ko kuva icyo gihe imvura yatengura imisozi ikaza ikarenga aho bakuraga ibumba utapfa kubona ibumba muri aka gace ndetse ngo igishanga cyabo ubu cyuzuye umucanga nta bumba wabona.

Ati: “Ni umucanga si ibumba. Ibumba ryaratabamye burundu ntiwarora. Kuva umwaka ushize nta kanunu ko kongera kubumba dore imbuga irera nta kabumba gaherukamo.None twabumbisha umukungugu se?”.

Aba ba bumbyi bakekako imvura nyinshi yaguye yaba yaratewe n’ihindagurika ry’ikirere ngo bakabura ibumba kuko mbere yajyaga igwa ariko bakanabona ibumba bubumbisha inkono n’imitako.

Umuyobozi w’akarere ka Musanze NSENGIMANA Claudien avuga ku byo gufasha abaturage bagerwaho n’ingaruka z’ibintu kamere mu kubateza imbere

Yagize ati: “Abaturage bose bo mu karere ka Musanze bakeneye gufashwa na leta tugira uburyo tubikurikirana. Barafashwa binyuze muri gahunda zitandukanye nko kuboroza ndetse no kubereka ahari amahirwe y’imirimo bakora cyane ko muri aka karere harimo kubakwa inganda nyinshi n’ibindi bikorwa binini bitanga akazi ku baturage. Niba abo ngabo bafite imwihariko wabo nabyo tuzabireba ariko ndanaboneraho kubamenyesha ko hariho gahunda yo gukemura ibibazo bibangamiye abaturage bigendanye n’ingengo y’imali y’uyu mwaka ndetse n’amasezerano dufatanye n’abafatanyabikorwa b’akarere. Abo babumbyi nabo tuzabegera tuganire turebe icyo twakora”.

Nyuma y’uko ihindagurika ry’ikirere riteje imvura yibasiye ibice by’intara y’Iburengerazuba ndetse n’iy’Amajyarugu, Ikigo gishinzwe ubumenyi bw’ikirere Meteo Rwanda gisobanura ko ihindagurika ry’ikirere mu Rwanda rituruka ku impinduka zibera mu Nyanja zikagira ingaruka ku mihindagurikire y’ibihe aho bishobora guteza akaga abaturage.

Bwana Aimable Gahigi ni umuyobozi w’ikigo gishinzwe ubumenyi bw’ikirere ati: “ Siyanse igaragaza ko imihidagurikire y’ibihe cg se wenda tubyite ikirere cy’u Rwanda ishingira ku mpinduka ziri kuba mu Nyanja ngari. Aho usanga nk’iyo habayeho ubushyuhe mu Nyanja bitera imvura nyinshi mu karere. Yego ni ibihe biba bidasanzwe by’ubushyuhe bitwa El Nino bituma ikirere gishobora gutanga imvura irenze iyatekerezwaga, kandi no mu gihe inyanja ifite ubushyuhe buke babyita La Mina, usanga twe hano mu Rwanda imvura igabanuka ahubwo ikajya kugwa mu bindi bice”.

MINEMA igaragaza ko ingaruka z’ibiza ziri mu bitwara amafaranga menshi u Rwanda, aho buri mwaka rukoresha miliyoni 300$ mu kwita ku byangirijwe.

Mukanyandwi Marie Louise

Exit mobile version