Igishanga cy’Urugezi kigaruye ubuzima bw’imisambi
Impuguke mu kurengera urusobe rw’ibinyabuzima zivuga ko hakwiye imbaraga mu kurengera inyamaswa zishobora gucika burundu, kubera ibikorwa by’abantu. Izo nyamaswa zirimo inyoni zo mu bwoko bw’imisambi, isigaye ari micyeya cyane mu Rwanda ndetse no mu karare. Umuryango Rwanda Wildlife Conservation Association (RWCA) wihaye intego yo kurengera inyamaswa z’agasozi, uvuga ko byihutirwa cyane kurengera izi nyoni