September 15, 2025
Kigali City - Rwanda
Ibidukikije

Ingagi 397 ni zo zimaze kwitwa amazina kuva mu 2005

Kuri uyu wa Gatanu tariki 05 Nzeri 2025, abana 40 b’ingagi barahabwa amazina mu muhango ubera mu Karere ka Musanze mu Murenge wa Kinigi, ukaba ugiye kuba ku nshuro ya 20.

Mu bana b’ingagi bagiye guhabwa amazina harimo 22 bavutse muri 2023, bagombaga kwitwa amazina ku itariki 18 Ukwakira 2024 ariko birasubikwa mu kwirinda ikwirakwira ry’icyorezo cya Marburg. Abandi bana b’ingagi 18 bazitwa amazina ni abavutse nyuma y’icyo gihe muri 2024 – 2025.

Kuva iki gikorwa cyo Kwita izina abana b’ingagi cyatangira mu 2005, izimaze guhabwa amazina ni 397, hakaziyongeraho izigiye kuyahabwa kuri uyu wa Gatanu.

Kwita Izina Ingagi bijyana no gusaranganya inyungu zikomoka ku bukerarugendo bukorerwa Pariki y’Ibirunga (Revenue sharing).

Kwita Izina kandi uba ari umwanya wo gusabana no kwibukiranya ku kamaro ko kubungabunga Pariki, n’urusobe rw’ibinyabuzima biyibarizwamo harimo n’Ingagi.

Umuhango wo Kwita Izina witabirwa n’abayobozi bakuru mu gihugu, abafite ibikorwa bigaragara bagezeho ndetse n’ibyamamare mpuzamahanga mu bintu bitandukanye.

Titi Léopold

Leave feedback about this

  • Quality
  • Price
  • Service

PROS

+
Add Field

CONS

+
Add Field
Choose Image
Choose Video