Home Faits divers Actualité internationale Uganda: Depite Bobi Wine yasohoye indirimbo yageneye abashinzwe umutekano

Uganda: Depite Bobi Wine yasohoye indirimbo yageneye abashinzwe umutekano

253
0

Umudepite w’umuhanzi Bobi Wine wo mu gihugu cya Uganda yasohoye indirimbo yise “Afande” ahamagarira abashinzwe umutekano kureka guhohotera abaturage.

Wine avuga ati: “Iminsi ibiri namaze mfunze nayikoresheje nandika indirimbo ubu ngeneye abo mu nzego z’umutekano”.

Depite Robert Kyagulanyi Ssentamu uzwi cyane muri muzika nka Bobi Wine kuwa mbere yafashwe na polisi nyuma yo kubuzwa igitaramo cye maze afungirwa iwe iminsi ibiri.

Wine utavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Perezida Museveni yifuza impinduka, anenga ubutegetsi gukenesha no gukandamiza abaturage, gukoresha igitugu no kugirira nabi abatavuga rumwe nabwo.

Uyu mudepite amaze gufungwa kenshi no guhagarikirwa ibitaramo inshuro nyinshi, akanavuga ko yakorewe iyicarubozo,ibyo Leta ya Uganda yamagana.

Perezida Museveni aherutse kubwira abahanzi ko bakwiye gutandukanya umuziki na Politiki. Gusa na we mu bukangurambaga no kwiyamamaza akunda gukoresha muzika.

Nyumayo kurekurwa aho yari afungiye iwe, kuri uyu wa kane Bobi Wine yasohoye indirimbo avuga ko ‘bashimira abashinzwe umutekano ku kurinda igihugu, ariko abasaba kureka guhohotera uburenganzira bwa rubanda’.

Mu myivumbagatanyo iheruka yamagana ko Perezida Museveni yemererwa kwiyamamariza manda ya gatandatu, abantu benshi bahohotewe n’inzego z’umutekano, benshi barakubitwa abandi barafungwa.

Muri iyi ndirimbo Bobi Wine ati “Urankorera iyicarubozo kandi ndi umuvandimwe wawe. Sindwana nawe ndiho ndakurwanirira, ibidutsikamiye nibyo bigutsikamiye”.

Aya mashusho y’urugomo rwakozwe n’abashinzwe umutekano niyo yiganje muri iyi ndirimbo ye nshya.

Muri iyi ndirimbo iri mu giswahili n’ikigande abwira “Afande” ati “Urankubitira iki ko tudatandukanye? Urampora iki ko nta kibazo dufitanye? Mbere yo kuba ‘afande’ uri umuturage”.

Mu ndirimbo ye avuga ko ibibazo bye ari nabyo bya ‘Afande’, kandi mubo ari kurwanirira na we arimo, ngo abana be n’umugore we bagire ejo heza.

Iyi ndirimbo nyuma y’amasaha macye isohotse yarebwe inshuro ibihumbi mirongo kuri YouTube.

Reba Video hano:

Src; Bbc

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here