Home AMAKURU ACUKUMBUYE Gasogi United yiyongereye kuri AS Kigali yikura mu gikombe cy’amahoro.

Gasogi United yiyongereye kuri AS Kigali yikura mu gikombe cy’amahoro.

Ikipe ya Gasogi united yanditse yikura mu gikombe cy’amahoro, bemeza ko atari impamvu zabo,  ko ari impamvu zitabaturutseho.

Mu itangazo rigufi Gasogi united yanditse ibicishije ku mbuga nkoranyambaga zayo yanditse igira iti “Kubera impamvu zitaduturetseho,ntituzitabira igikombe cy’mahoro 2023.

Ntisobanura impamvu gusa haracyekwa ko ari impamvu za tombora itagenze neza hagendewe ku ngengabihe y’iyi kipe, cyane ko iri no kwiruka ku gikombe cya shampiona.

Kuri ubu Gasogi united iri ku mwanya wa 2 wa shampiona aho irusha amanota 2 na APR FC iyoboye urutonde.

Ikipe ya Gasogi united yari yatomboye ikipe ya Rwamagana yo mu cyiciro cya mbere nayo iri kurwana no kutamanuka mu cyiciro cya kabiri.

Gasogi united isezeye mu gikombe cy’amahoro nyuma ya As Kigali iheruka nayo kwikura mu gikombe cy’amahoro giheruka. Aho president wa Gasogi united yumvikanye ashinja ikipe ya As Kigali none zose zisezeye mu gikombe cy’amahoro cya 2023.

Uko tombora y’igikombe cy’amahoro yagenze.

 

NSENGIYUMVA Jean Marie Vianney

 

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here