CHUR ni inyuti ngufi za CHRISTIAN UNIVERSITY OF RWANDA. Umuyobozi w’iyi Kaminuza Petero Damiyani HABUMUREMYI n’abakozi muri iyi Kaminuza bagaragaza kudahuza kukijyanye n’imishahara yabo. Umuyobozi yemeza ko bahembwe, abandi bati guhembwa twarabyibagiwe.
Iki ni kimwe mu bibazo Ministeri y’Uburezi yari yandikiye iyi Kaminuza ku Itariki 25 Nyakanga 2019 babasaba gukemura nk’uko Ubumwe.com twari twabigarutseho mu nkuru yacu yoku Itariki 28 Kanama 2019.
Iyi baruwa yari yandikiwe iyi Kaminuza yabasabaga kuba barakemuye ibi bibazo biyigaragaramo mu gihe kitarenze amezi atatu. Ni ukuvuga ko ayo mezi bahawe yarangiye ku Itariki 25 Ukwakira 2019. Nyuma y’amaze atatu arenga ku igihe bahawe cyo gukemura ibi bibazo Ubumwe.com Twifuje kumenya uko ibi bibazo byakemutse ndetse n’aho bigeze, kugira ngo ireme ry’uburezi rikomeze gusigasirwa.
Muri iyi nkuru yacu ya none turagaruka cyane, ku kijyanye no guhemba abakozi, harimo abarimu ndetse n’abandi bakora muri iyi Kaminuza, cyane ko ariho byatworoheye kubona banyirubwite ngo batubwire uko byifashe, tukaba tugikomeza gushaka icyo Ministeri y’Uburezi izatubwira ku kijyanye n’iyi baruwa bandikiye iyi Kaminuza.
Ubwo twageze muri CHUR bakatwereka imyanzuro y’inama yakozwe ku Itariki 04 Kanama 2019 , mu myanzuro yari yafashwe ku kijyanye no guhemba abakozi hari hemejwe ko guhera ukwezi kwa Kanama kugeza Ukuboza 2019, bazajya bahemba buri ntangiriro y’ukwezi bagahemba 30% y’umushahara, naho ukwezi gukurikiyeho bakabahemba 70% by’umushahara usigaye, hanyuma bigakorwa kugeza umwaka urangiye nta mukozi bongeye kujyamo umwenda.
Noneho ikijyanye n’ibirarane iyi Kaminuza irimo abakozi, bemeranya ko guhera Mutarama umwaka wa 2020, bazajya bahembwa umushahara wabo wose hiyongereyeho 10% ry’ikirarane bamurimo. Kandi bemeza ko amafaranga atazajya atangwa mu ntoki, ahubwo azajya anyuzwa kuri konti ya burimuntu.
Soma hano inkuru bifitanye isano ndetse n’ibaruwa Ministeri y’uburezi yandikiye iyi Kaminuza:
Ese aya masezerano yaba yarashizwe mu bikorwa koko?
Ndikumana Damascen( Siyo mazina ye y’ukuri kuko atifuje ko aye agaragazwa) Umwe mu bakozi bo kuri iyi Kaminuza ubwo yaganiraga na Ubumwe.com yagize ati: “ Nibyo koko iyo nama yarabaye umwaka ushize ukwezi ntibuka neza ariko ntiyigeze ashyirwa mu bikorwa, Kugeza n’uyu munsi ntacyo bakoze kuva babivuga, keretse niba wenda bigeye gutangira gushyira mu bikorwa uyu munsi.”
Undi twavuganye nawe yadutangarije ko barembye kuko nta cyitwa umushahara baheruka kandi bakora, kugeza aho n’imyenda n’inkweto bibacikiraho:
Murebwayire Consolee (siyo mazina ye) yagize ati: “Mana ishobora byose. Ndababaye pe, kuba umuntu yavuga ngo turahembwa kandi ntawuheruka umushahara. Ntakubeshya dore: (Ubwo yerekaga umunyamakuru imyenda n’inkweto) uko byaducikiyeho, ubuse naba mpembwa koko nkananirwa no kwigurira umwenda cyangwa urukweto? Ubwo nawe wibaze uko mu rugo bimeze kandi nitwa ko nkora! Ahubwo ni akumiro twararenganye. Ahubwo ndatangaye kuba batinyuka bakavuga ngo turahembwa!”
Benimana Vital umuyobozi mu ishami ry’Uburezi aganira n’umunyamakuru wa Ubumwe.com nyuma yo kubanza kuvuga ko ataribuvuge nk’umuyobozi kuko hari abandi bashinzwe kuvugana n’itangazamakuru we atarimo, yaje kwemera kuvuga nk’umukozi hanyuma agira ati:
“Reka nkubwire, nyuma y’ayo masezerano hari ibyakozwe abantu barahembwe nanjye ndimo. Ariko urabona nk’ikigo cy’igenga ntabwo byakozwe nk’uko abantu bari babyiteze bikorwa no ku matariki byari byitezwe. Ariko hari ibyakozwe. Muri make ayo masezerano yo guhemba abakozi yarubahirijwe, barahembwe.”
Vital yakomeje avuga ko bategereje kureba no muri uku kwezi kwa mbere uko bizagenda, ariko anagaruka kuri bamwe mub’akozi nabo batari ba miseke igoroye,badafasha nyirikaminuza kugera ku ntego yiyemeje, aho yatanze urugero rw’umwarimu uherutse kugenda agatanga ikirego cy’uko atahembwe, budakeye kabiri aragaruka muri Kaminuza ngo bamusubize mu kazi agarutse gukora.
Nsabimana (Si izina rye) we yatangarije Ubumwe.com ko amasezerano bari bagiranye batayubahirije nagato,akaba yari yanatekereje kubarega ariko agasanga ari ibindi byamutwara umwanya muremure. Ndetse akagaragaza ko atanabeshye yaba akora akazi biguruntege kuko nta mbaraga wagira ukora udahembwa.
Yagize ati: “Muby’ukuri ku ruhande rwanjye kuva ayo masezerano yabo, nta narimwe bigeze bampemba. Ubu bandimo Miliyoni imwe n’igice. Urumva rero ko byaba ari ubuswa gukomeza gukora wongera ibirarane utazishyurwa. Byarutwa no kujya kwihingira no kworora ugateza u Rwanda imbere mu bukungu.”
Twegereye Petero Damiyani HABUMUREMYI tumubaza ku kijyanye n’iyi myanzuro, we yatubwiye ko uko babyumvikanye n’abarimu ndetse n’abandi bakozi ari uko byashyizwe mu bikorwa.
Mu magambo ye yagize ati: « Yego twari dufite ibirarane by’imishahara y’abakozi, ariko ubu nta kibazo gihari kuko twamaze kwumvikana nabo ubu barahembwa nk’uko twabyumvikanye ndetse muri uku kwambere baratangira guhembwa barengerejweho 10% y’ibirarane tubarimo kuzageza igihe bizarangira”
Umuyobozi w’iyi kaminuza Prof Habumuremyi, yatubwiye ko hari byinshi bari kugenda bakosora harimo, Kuba yaramaze kwishyura ibirarane byose bya RSSB, kuba nta kibazo afitenye na RRA kuko ibi bigo byombi byamuhaye icyangombwa kizwi ku izina rya “Attestation de non creance” (Icyemezo cyo kutabamo umwenda w’imisanzu). Ibi byangomwa tudafitiye kopi ariko umunyamakuru akaba yarabyerestwe ubwo yasuraga iyi Kaminuza.
Mubyakemuwe na none Prof Habumuremyi yatubwiye ko bamaze kwumvikana na banyiramazu bakodeshamo yaba Karongi ndetse na Kigali kuburyo avuga ko byose vuba aha bizajya ku murongo.
Mukazayire Youyou