Home AMAKURU ACUKUMBUYE Hari Ababonye Akazi N’abagahanze, Imbuto Zatangiye Kwera Kuri Rwanda Coding Academy

Hari Ababonye Akazi N’abagahanze, Imbuto Zatangiye Kwera Kuri Rwanda Coding Academy

 

Title: Hari Ababonye Akazi N’abagahanze, Imbuto Zatangiye Kwera Kuri Rwanda Coding Academy

Muri Gashyantare 2019 nibwo ishuri ry’abahanga mu gukora porogaramu za mudasobwa, Rwanda Coding Academy (RCA) ryafunguye imiryango. Icyiciro cya mbere cy’abakobwa 27 n’abahungu 31 cyosoje amasomo muri Nyakanga 2022.
Ishyirwaho ry’iryo shuri ryemejwe n’Inama y’Abaminisitiri muri Mata 2018. Ni ishuri ryatekerejwe nk’igisubizo ku kwihutisha politiki yo gushyira serivisi zimwe na zimwe mu ikoranabuhanga nyuma yo kubona ko mu Rwanda hari icyuho cy’inzobere muri urwo rwego.

Mu Rwanda hari Sosiyete ya Andela yo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika itanga amahugurwa y’igihe gito na Kaminuza ya Carnegie Mellon (CMU) ifite icyiciro cya Gatatu cya Kaminuza umwaka umwe harimo n’ibiruhuko.

Ibyo bigo ntabwo byashoboraga gusohora abahanga bari ku rwego u Rwanda rwifuza, icyemezo kiba gushyiraho ishuri rigomba gufata abana bato basoje icyiciro rusange (tronc commun) b’abahanga mu Mibare n’Ubugenge bagakarishya ubwenge mu gihe cy’imyaka itatu.

Mbere yuko ishuri ritangira itsinda ry’Abanyarwanda ryagiye kwigira ku ishuri rifite imisusire nk’iya RCA muri Koreya y’Epfo. Ni ishuri naryo rifata abana b’abanyempano rikabaha amasomo y’imyaka 3 ubundi bakajya ku isoko ry’umurimo.

Mu kiganiro ubumwe.com bwagiranye n’ Umuyobozi wa RCA, Dr. Niyigena Papias yavuze ko umushinga w’iri shuri urimo gukunda ashingiye ku musaruro abana bagaragaza mu iterambere ry’ikoranabuhanga bakiri ku ntebe y’ishuri na nyuma yo gusoza amasomo.
Ati “Impamvu mvuga ko byakunze nuko imishinga abo bana bamaze gukora n’uburyo bakenewe ku isoko ry’umurimo usanga bakora neza. Hari abo dufite mu Umwalimu Sacco, nk’uwitwa Denise akora muri BK Techouse, hari n’abigenga (Freelance), umwana akaba yabona 1200$. Navuga ko ibyo aribyo byose hari kubaho kugera ku ntego.”

Imishinga itanga ibisubizo
Uko muri Koreya y’Epfo abana barangiza imyaka itatu bafite impamba ihagije ibajyana gukora mu bigo bitandukanye cyangwa guhanga akazi, bakazakomeza gutyaza ubwenge mu bindi byiciro ariko batanga umusanzu aho igihugu kibakeneye, ninako birimo kugenda mu Rwanda.

AMiSTAD ni imwe muri Kampani zashinzwe n’intyoza z’abakobwa batanu basoje amasomo muri RCA. Ni kampani ifite imishinga myinshi itanga ibisubizo ku bibazo biri mu muryango Nyarwanda by’umwihariko ku bantu bafite ubumuga.

Umuyobozi w’iyo Kampani, Niyonzima Stecie yabwiye ubumwe.comko kuri ubu bari kunoza ikoranabuhanga rizajya rishyirwa mu magare y’abantu bafite ubumuga rikabafasha kuyatwara bakoresheje amajwi yabo kandi mu Kinyarwanda.
Ati “Uyu mushinga ni uzajya ufasha abantu bafite ubumuga kugira ngo babashe kugenda kandi bazajya bakoresha ijwi mu Kinyarwanda, babwire igare kwerekeza iburyo cyangwa ibumoso.”

Niyonzima yavuze ko uwo mushinga bari kuwunononsora kuburyo bateganya kuba bamurika igare rya mbere rikora neza mu ntangiro z’umwaka utaha.
Ati “Twiga twakoze igerageza ntabwo yari amagare ya nyayo kandi icyo gihe twari tukiri mu masomo, ubu turimo gukora ku kagare kamwe niko turi kongerera ubushobozi. Turateganya kugashyira ahagaragara mu Ukuboza cyangwa mu Ntangiro z’umwaka utaha.”

Bitandukanye n’ibyigeze kujya bivugwa mu myaka yashize cyane muri Siyansi, Dr. Niyigena Papias avuga ko abana b’abakobwa bahise bisanga mu bijyanye na Coding nka basaza babo ndetse ngo barajyana neza mu masomo yose.
Ati “Abakobwa barakora neza nka basaza babo, mu rwego rwo guhanga imrimo bafite imishinga bamaze kwigirira icyizere. Erega byose bipfira mu cyizere iyo umwana amaze kumenya ko byose bishoboka biba byarangiye.”

Kampani y’abakobwa batanu bize muri Rwanda Coding Academy (AMiSTAD) irimo kunononsora ikoranabuhanga rizajya ryorohereza abafite ubumuga bagendera mu tugare.

Kaminuza y’abize muri RCA irakomanga
U Rwanda ruri gutegura uburyo hajyaho icyiciro cya Kabiri cya Kaminuza abarangije muri RCA bazajya bakomerezamo. Kaminuza zirimo iy’u Rwanda (UR), n’iy’Abadivantisiti b’umunsi wa karindwi (AUCA) ni zimwe mu zinugwanungwa kuzakira abo banyeshuri.
Umuyobozi wa RCA, Dr. Niyigena Papias yabwiye ubumwe.com ko nacyo gifite imisusire nk’iyo muri Koreya y’Epfo.

Ati “Turi gukora porogaramu yo kugira ngo bazakomerezemo, mu mwaka w’amashuri utaha hari porogaramu izaba ihari y’icyiciro cya Kabiri cya Kaminuza ariko ikaba nanone nkuko iyo muri Koreya y’Epfo imeze.”

Koreya y’Epfo yubakiye abanyeshuri nk’abo Kaminuza yihariye yitwa Tech University ibemerera kuba igihe kinini bakora, bakayigamo ibigezweho mu ikoranabuhanga kugira ngo ubumenyi bafite bujyane n’igihe.
Kuri ubu RCA irimo abanyeshuri bagera kuri 240. Mu gihe hagitegurwa ibindi byiciro by’amashuri, abize muri RCA barimo gushakirwa amahirwe atandukanye yo gukomeza amasomo.

Ubumwe.com ryamenye ko hari buruse 20 Minisiteri y’Ikoranabuhanga na Inovasiyo yamaze kubonera abanyeshuri muri CMU ya Quatar bakazahiga icyiciro cya Kabiri cya Kaminuza hanyuma icyiciro cya Gatatu bakazacyiga muri CMU yo mu Rwanda.
Abakurikiranira hafi iby’ikoranabuhanga bemeza ko RCA ari imbaraga zirimo gutegurwa ku mutekano w’ikoranabuhanga ry’u Rwanda naho impuguke mu by’ubukungu zikabibonamo andi maboko ku ihangwa ry’imirimo idashingiye ku buhinzi.

Mukanyandwi

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here