Mu gitaramo ngaruka mwaka gisanzwe gitegurwa n’iritsinda The Blessing Family rimaze kumenyekana cyane mu gihugu cy’Urwanda ndetse no mu bindi bihugu duhana imbibi kubera kuramya Imana no kuyihimbaza binyuze mu mbyino zitandukanye , igitaramo cy’uyu mwaka wa 2016 cyaraye kibaye kuri iki cyumweru Tariki 24/07/2016 aho cya bereye ku Kicukiro mu Itorero rya New Life Bible Church.
Iki gitaramo cyagombaga gutangira ku isaha ya 14h:30 ariko kikaza gutinda cyane mu buryo bugaragara twashatse kumenya impamvu yatumye habaho ubwo butinde bungana butyo maze tuganira n’umuyobozi w’iri tsinda Semayange Octave maze atuganiriza icyateye ubwo butinde .
Mumagambo ye aganira n’umunyamakuru w’Ubumwe.com yagize ati: “ Nibyo koko habaye ubutinde ariko mu by’ukuri ntabwo byaduturutseho. Twari twateganyije ko abahanzi bamwe na bamwe mbere y’uko dutangira igitaramo bazanyura kuri red capet noneho hazakuba ubutinde bw’abahanzi bamwe muri abo twaridutegereje kugirango igikorwa gitangire.”
N’ubwo ariko hagaragaye ubutinde aho igitaramo cyatangiriye abari bitabiriye igitaramo barishimye cyane ,kuko byagaragaraga ko iri tsinda ryiteguye cyane ndetse banategurira abakunzi babo ndetse n’abakunda kuramya no guhimbaza Imana bakoresheje ingingo zabo ndetse n’imbyino zitandukanye,ibintu byiza cyane.
Nkuko Octave yakomeje abivuga . Mumagambo ye yagize ati” ni ukuri byagenze neza nyuma y’ubwo butinde twaje kugira ibihe byiza bidasanzwe kuko abakunzi bacu barishimye cyane kandi natwe twashimye Imana mbese muri make nka 90% byagenze neza.
Iri tsinda ryanatangaje ko hari isomo rikomeye iki gitaramo cyabasigiye kuko ngo bageze amasaha yo gusoza igitaramo kikiri kibisi, ndetse ngo banabongeraho iminota 45 ariko biranga amasaha arabafata.
Octave arasobanura” Mu by’ukuri igitaramo cy’uyu mwaka kidusigiye isomo rikomeye cyane ,kubona baratwongereye iminota 45 kugira ngo dusoze nayo ikaba iy’ubusa bikageraho batangira kutuzimiriza amatara tukiri ku rubyiniro! Rwose tuhakuye isomo rinini kuburyo ubutaha yaba ari twe ubwacu yaba undi muhanzi tuzakorana wese akwiye kuzitondera kwubahiriza igihe twihaye”
Mu gusoza Octave yashimiye Imana ndetse anashimira n’abakunzi babo bose ndetse n’abitabiriye iki gitaramo muri rusange. Aboneraho no kwibutsa ko uretse ibitaramo batumirwamo ubu bo bazongera gutegura ikindi gitaramo umwaka utaha wa 2017.
Mukazayire Immaculee