CHUR ni inyuti ngufi za CHRISTIAN UNIVERSITY OF RWANDA. Umuhanzi w’iyi Kaminuza Petero Damiyani HABUMUREMYI agaragaza ituze ridasanzwe ku bibazo bimwugarije,
Mu gihe Ministeri y’Uburezi imwuka Igitutu cyo kwishyura abakozi imishahara yabo ibigira imwe mu ngingo zo kumwemerera gukomeza kwigisha, akaba kandi ari nacyo kibazo cy’ibanze abakozi bose barangamiye, dore ko ubuzima bwabo bwahagaze ku mezi cumi badahembwa. Petero Damiyani na Kaminuza yishingiye amaze kubagwizaho imyenda irenga miliyari n’igice.
Nyamara abanyeshuri bo ntibashobora kugira ibirarane mu kuriha minerval kuko ntawicara ngo akore ikizamini atararishye, kandi buri kwezi haba hari ibizamini mu mashami atandukanye. Ku banyeshuri ibihumbi bibiri, Minerval yishyurwa igera kuri miliyoni 800 buri mwaka kandi umubare w’abanyeshuri urenze ibihumbi bibiri. Nk’uko ibi birarane bigarukwaho ku ibaruwa bandikiwe.
Ministeri y’uburezi imaze kumenya ayo makuru, ihangayikishijwe cyane n’ireme ry’uburezi muri iyo Kaminuza ku buryo iherutse kuyifatira ibyemezo nteguza bikaze ishimangira ko bizitabwaho mu gusuzuma niba iyo Kaminuza yahabwa uburenganzira bwa burundu bwo kwigisha: yamutegetse gukemura ikibazo cy’imyenda mu gihe kitarenze amezi atatu, imusaba kugaragaza mu minsi itarenze 30 uburyo agiye kubishyira mu bikorwa yumvikana n’abakozi uko agiye kubishyura ndetse naba nyir’amazu abereyemo ubukode na RRA kimwe na RSSB.
Ubumwe.com mu gushaka kumenya neza iby’iki kibazo ndetse no kumenya intambwe yaba iri guterwa muri iki kibazo nyuma y’aho Komisiyo nkuru y’Uburezi (HEC-High Educational Commission-) yatanze inama ko Petero Damiyani HABUMUREMYI kuva mu myanya y’uyobozi bw’iyi Kaminuza akareka Ubuyobozi bw’inzobere zemewe n’amategeko ndetse n’amabwiriza y’imiyoborere ya za Kaminuza bukimakazwa.
Twaganiriye n’umwe mu bayobozi bakuru b’iyi Kaminuza utarashatse ko amazina ye ashyirwa ahagaragara maze adutangariza ibi bikurikira; “Yewe ntabwo birakemuka kugeza ubu, baravuga ngo harimo harashakwa uburyo bwo kubikemura, ariko kugeza ubu ntacyo nakwemeza. Mbese nazabyemeza ari uko nabibonye”
Uyu muyobozi kandi twashatse kumenya niba we atabiziho, cyane ko yadusubizaga wumva hari abandi babizi we atabizi. Yakomezaga akoresha ijambo “Ngo” Yadusubije muri aya magambo: “Biterwa burya n’uko nyiri Kaminuza ayobora. Iyi ni private sector, bishobora kuba bigaragara ko ndi umuyobozi, ariko muby’ukuri ntariwe. Mbese uyihagarariye ufitemo shares (imigabane), niwe uba uyiyobora.”
Yakomeje avuga ko ubu bakomeje kwihangana, kubera ko gusiga abanyeshuri, Atari kimwe no gusiga ibindi bicuruzwa uko umuntu yiboneye. Yakomeje avuga ati: “Burya abantu bakoze mu burezi barabizi, gusiga abanyeshuri ntabwo ari kimwe no gusiga ibicuruzwa. Ariko ubu iyo biba ari ubucuruzi bw’ibindi bicuruzwa dukora, twarikuba twarabitaye tukigendera. Ariko ubu kuba abanyeshuri bahari ugahita ubata ntabwo nawe waba ukoze kinyamwuga. Ariko nabwo umuntu arihangana, ariko kwihangana kwe nako kukagira iherezo.”
Yashoje avuga ko babayeho nabi ndetse n’imiryango yabo. “Kuri ubu abantu baba batuye mu mujyi, barakodesha amazu bafite n’imiryango yabo. Ubwo rero iyo umuntu atabonye umushaharawe, kandi ariwo umutunga,ukwezi kumwe kugashira, ukwa kabiri, ukwa gatatu…..urabyumva ko abantu baba bariho nabi. Ubwo kandi n’akazi gakorwa nabi, kubakigakora batakaretse.”
Ibi byagarutsweho n’umwe mu bahoze ari abayobozi muri iki kigo, nyuma agasezera ku nshingano z’ubuyobozi agasigara ari umwarimu usanzwe yagize ati:” Ntabwo barishyura, yaba imishahara y’abakozi cyangwa ibindi byose, urebye ku ibaruwa babandikiye babasaba gukemura ibibazo, ntakintu kirakorwa na kimwe.”
Uyu mwarimu avuga ko yabonye bitakomeza kumworohera ko iyi Kaminuza yamufata amasaha yose kandi itamuhemba, asezera ku nshingano ahitamo kujya aza mu isomo ubundi agashakisha ubuzima ahandi bwatuma yibeshaho we n’umuryango we.
Ubumwe.com bwanavugishije umwe mu bashoferi bakora muri iki kigo, ndetse akaba yaratangiye no kurega iki kigo kimurimo amezi agera ku Munani atarishyurwa
yagize ati; “Turacyategereje ntabwo baratwishyura amafaranga yacu rwose, inzara yaratwishe. Ntanicyo batubwira, baba batubeshya beshya gusa. “
Mu gushaka kumenya icyo ubuyobozi bw’iyi Kaminuza babivugaho, twavuganye na Serushyana Charles (DAF) Umucungamali n’umutungo wa CHUR, akaba afitanye Isano na Perezida w’iyi Kaminuza Prof Habumuremyi Pierre Damien (abagore babo bava indimwe), byumvikana ko ari mubazi iki kibazo neza, kuko biri mu inshingano ze, hanyuma adusubiza muri aya magambo:
“Njyewe ndi umukozi hano, ndumva ubwo mwabaza banyirikigo bitari njyewe. Ubwo mwabaza umuntu ushinzwe kuvugira ikigo. Njyewe ntabwo nzi uwo mwabibaza neza. Umuntu ushinzwe ubuvugizi, cyangwa Prezida ubwo uwo niwe wavugira ikigo. Njyewe nshinzwe umutungo imbere ariko bitari kukivugira hanze. Naho njyewe ngiye kuvuga, bazambaza ngo wowe ujya kuvugira ikigo nkande?”
ESE IREME RY’UBUREZI MURI IYI KAMINUZA UBU NTIRIGERERWA KU MASHYI?
Ubushake bwonyine n’ubwitange bwa mwarimu butagira agahimbazamusyi ntibishobora kubungabunga ireme ry’uburezi.
Abanyeshuri bayiyobotse ni benshi kandi iyi kaminuza ubwayo ntihungabanyijwe n’ibibazo bihari kuko ikomeje gutanga n’amatangazo yo gushishikariza abanyeshuri bashya kwiyandikisha mu gihembwe. Twaganiriye n’abantu batandukanye :
Umwe mu banyeshuri bari gusoza amasomo yabo, kuko ubu ari kwandika igitabo yagize ati: “Natwe turi kurangiza izo ngaruka zitugeraho, kuko umwarimu iyo atahembwe umuha igitabo cyawe(projet) ngo agikosore agashyira hariya, yazumva agize moral akayireba. Naho ubundi arayiryamisha. Natwe biratudindiza kuko ubu twarikuba twararangije. Ubu abo barimu bose batahembwe banze gufata ama projet, ahubwo usanga abayobozi bakuru aribo bazifata zose, nk’ubu iyanjye ifitwe na Vice chancellor, ntabwo wamushyira ku nkeke ngo agukosorere, kuko nawe afite nyinshi arunze. Hari n’abandi banyeshuri babyungukiyemo mu kavuyo, bakaba bataratanga na sujet banze no gutanga amafaranga y’ibitabo, kuko bavuga ngo n’ubundi ni ukuyaryamana gusa.”
Undi munyeshuri urangije umwaka wa kabiri yagize ati “ Ntabwo mfite amakuru menshi, kuko twahise dufunga ariko numvaga bivugwa cyane ko abarimu badahembwa. Ntabwo twabimenye neza kuko ishuri ryacu twarangije ibizami mbere duhita dufunga. Ariko birumvikana neza mu gihe abarimu batahembwe nabo ibyo batanga ntabwo byaba bimeze neza.
Umwe mu barimu bo kuri iki kigo nawe yabigarutseho agira ati: “Nkanjye ku giti cyanjye ntabwo naha abantu ibintu bitujuje ubuziranenge, kuko nzi agaciro k’abantu mba ndi imbere, nabyihorera aho kugira ngo nkore ibintu bituzuye. Ariko muri rusange birumvikana neza ko umuntu adafite ikimutera umuhate (Motivation)bigira ingaruka zitari nziza.Nk’amaraporo yaturukaga mu banyeshuri, bavuga ko hari abarimu baza bakererewe, badatanga imyitozo ihagije,….”
Ubu yashyize mu byihutirwa gushakisha company bakorana amavugurura y’imikorere ya CHUR ariko nta kigaragaza ko iyo company izanye capital yo kwishyura abakozi. Arakorana amasezerano na ULK y’imikoranire mu kwigisha no guhanahana ubushobozi n’abarimu mu gihe ULK yaminuje mu miyoborere myiza naho CHUR imaze imyaka hafi ine ikora ariko ntirahabwa uburenganzira bwa burundu kubera itarajya neza ku murongo w’ibisabwa za Kaminuza.
UNDER OFFICIAL PARTNERSHIP AGREEMENT WITH PHIRECO ORGANIZATION IN THE PHILIPPINES
Ibyabereye muri CHUR byasuzumwe na HEC ntibitomora ngo bigaragaze icyo abayobozi bayo bakoresheje amafranga abanyeshuri barihaga kuva mu myaka ine, miliyoni 800 buri mwaka.
Itohoza ryimbitse rikozwe n’inzobere mu bucungamali (Audit) niryo ryakwerekana ukuri. Igihe kutaramenyekana, hari ibimenyetso biganisha ku bishoboka ko habaye inyerezwa ry’amafranga mu bindi bikorwa aho kwishyura abarimu n’abandi bakozi kandi bataranarishye ubukode bw’amazu, imisoro ya RRA n’ubwiteganyirize bw’abakozi.
Iri ni icungamutungo ritubahirije uburenganzira bwa muntu ku mushahara we, kwirengagiza nkana amasezerano y’ubukode, ni iicyaha ku mutungo w’igihugu hatarihwa imisoro n’ubwiteganyirize bw’abakozi. Ibyo byose bikaba byarahungabanyije ireme ry’uburezi muri CHUR. Kenshi ba nyirabayazana barabifungirwa.
Mugihe cyose twakoraga iyi nkuru Nomero igendanwa ya Prof Petero Damiyani HABUMUREMYI perezida w’iyi Kaminuza ntabwo yaririho kugira ngo tubashe kuvugana nawe twumve icyo abivugaho. (….)
Ubumwe.com