Itorero ry’Abadivantisti ryakomeje guhakana amakuru ko ritazi niba umuhanzikazi Knowless atwite ariko rinahamya ko ayo makuru abaye ariyo batamushyingira bitewe n’amategeko ndetse n’amahame agenga itorero ryabo.
Ni mu gihe rero ahamaze Iminsi hahwihwiswa amakuru avuga ko ubuyobozi bw’itorero ry’abadivantisti bwavuze ko umuhanzikazi Knowless atagishyingiwe,ariko ngo bo ntabyo bazi ariko ngo kuko babimenye bazabikurikirana.
Nyuma y’uko ibinyamakuru byinshi bya hano mu Rwanda byanditse iyo nkuru ivuga ko Knowless atagisezeranijwe,umunyamakuru w’Ubumwe.com yagerageje kuganira n’ubuyobozi bw’Itorero ry’abadivantisti kugira ngo bimenyekane neza koko ko ayo makuru ari impamo,ariko bo batangaza ko ibyo ntabyo bari bazi ariko ngo biramutse ari ukuri bataba bakibasezeranije.
Mu magambo ye Umuyobozi w’itorero ry’Adivantisti mu Rwanda,Byiringiro Esron yagize ati:”Ayo makuru ntayo twari tuzi ahubwo wowe ni wowe umpaye ayo makuru pe!Gusa turabikurikirana kuko akenshi biba binazwi n’aho basengera.Ikindi kandi ni uko itegeko ndetse n’amahame y’itorero ryacu avuga ko tutemerewe gushyingira umukobwa utwite,ndibaza ayo mahame atavaho kubera uwo muhanzikazi.”
Nyuma yo kuvugana n’uyu muyobozi,umunyamakuru yashatse kumva icyo Knowless abivugaho ariko ntiyabasha kwitaba telefoni ye igendanwa.
Ubukwe bwa Knowless na Clement Ishimwe buteganijwe kuri iki cyumweru tariki ya 31 Nyakanga.
By Zarcy Christian