Home AMAKURU ACUKUMBUYE Imbabazi ni umuti n’impumuro nziza mu bantu. Amwe mu magambo agize «...

Imbabazi ni umuti n’impumuro nziza mu bantu. Amwe mu magambo agize « Vive le pardon » Indirimbo ya Kizito Mihigo

Umunyamuziki ukunzwe n’abatari bake yaba mu Rwanda ndetse no hanze yarwo,Kizito Mihigo, yashyize ahagaragara indirimbo ye nshya yise “Vive le Pardon”  ivuga ku mbabazi.

Iyi ndirimbo yasohotse kuri uyu wa 20 Werurwe 2019, ihurirana  n’Umunsi Mpuzamahanga w’abavuga ururimi rw’Igifaransa.“Vive le Pardon”  ugenekereje mu Kinyarwanda bishatse kuvuga  “Harakabaho imbabazi”, ni indirimbo yasohokanye n’amashusho yayo.

Iyi ndirimbo kuva itangira kugeza ku musozo wayo, uyu muhanzi Mihigo,yasesenguye imbabazi, avuga ubwiza bwazo, agaragaza ko ari imbaraga zituruka ku Mana zigatuma abantu bagira amahoro mu mitima, mu miryango, igihugu n’Isi yose mbese bakagubwa neza.

Hari aho mu gitero cya mbere yagize ati: ““Imbabazi ni igihamya cy’urukundo, imbabazi, za mbaraga zituruka mu ijuru, ziduha ubushobozi n’ubushishozi, zikaduha ubwisanzure n’umunezero, zigahinduka inzira igana ku mahoro.”

Kubabarira si ukwibagirwa amateka yacu, kubabarira ni ukurenga kamere yacu…..

Naho mu myikirizo yayo ikagira iti:” Kubabarira si ukwibagirwa amateka yacu, kubabarira ni ukurenga kamere yacu, ni ugukunda umuntu uko ari, kandi tuzi neza ko ari umunyantege nke n’umunyabyaha. Harakabaho imbabazi mu mitima yacu no mu gihugu cyacu, muri Afurika no ku Isi yose, harakabaho imbabazi.”

Igitero cyayo cya kabiri kivuga ko “Imbabazi ntizirwanya ukuri ahubwo ziragukenera. Iyo urukundo rushakanye n’ubutabera, havuka amahoro, maze n’ubwiyunge bugashoboka.”Aho mu gusoza yashimangiye ko  imbabazi ari umuti ndetse zikaba impumuro nziza mu bantu.

Iyi ndirimbo  amajwi yayo yatunganyijwe na Producer Pastor P mu nzu ya “Urban Records”, naho amashusho akorwaho na Producer Faith Fefe uri muba producer barigukora akazi katoroshye muri uyu mwaka.

Reba indirimbo” Vive le pardon” hano:

 

Mukazayire Youyou

4 COMMENTS

  1. Ni ukuri imbabazi….ntikireba icyo aricyo cyose…Ni imbaraga zituruka kuri Nyagasani. Kandi imbabazi ni indangagaciro y’abanyembaraga….kuko ntamunyantege nke ubasha kubabarira”vive le pardon”

  2. whawoh iyi ndirimno ifite ubutumwa bwiza. Cyane cyane kuwo bwagenewe cyane. Vive le pardon rwose. Uyu mu producer nawe biragaragara ko afite ubuhanga. Ko mutatubwiye aho akorera we?

Leave a Reply to Mitera Cancel reply

Please enter your comment!
Please enter your name here