Mu masaha y’igicamunsi cyo kuri uyu wa kabiri tariki ya 31 Mutarama 2023, ku kibuga cya Bugesera habereye umukino wa nyuma w’umupira w’amagura mu mikino ya gisirikare, “ubutwari tournament.”
Ni umukino witabiriwe n’abanyacyubahiro bakomeye mu gihugu. Batandukanye barimo, umuyobozi w’Akarere ka Bugesera, umunyamabanga mukuru w’urwego rw’igihugu rushinzwe Intwari, imidari n’impeta by’ishimwe, Umujyanama wa Perezida Paul Kagame mu by’Umutekano, Gen James Kabarebe, , Minisitiri w’Urubyiruko n’Umuco Mbabazi Rose Mary na bwana Nizeyimana Olivier Umuyobozi w’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda. Umushyitsi mukuru muri uyu muhango yari Maj Gen Albert Murasira Minisitiri w’Ingabo w’u Rwanda.
Ikipe y’umupira w’amaguru y’abarinda umutekano w’Umukuru w’igihugu n’abandi bayobozi bakuru b’igihugu (Republican Guard Rwanda) yageze ku mukino wa nyuma ihura n’ikipe ya SOF (Special Operation force) bakorera ibikorwa byabo byinshi mu bigogwe.
Ni umukino wari uryoheye ijisho, ku ko Ikipe y’umupira w’amaguru y’abarinda umutekano w’Umukuru w’igihugu n’abandi bayobozi bakuru b’igihugu (RG) yatangiye ihice cya mbere iri imbere, yafunguye amazamu mu minota icumi y’igice cya mbere. Igice cya mbere cyarangiye ikipe ya RG ifite ibitego 2-0 bwa SOF, gusa mu gice cya kabiri, ikipe ya SOF yaje yiminjiriyemo agafu ibasha kwishyura mo igitego kimwe. Umukino warangiye RG itahukanye intsinzi ya 2-1 cya SOF.
Ibihembo byatanzwe na Minisitiri w’Urubyiruko n’Umuco Mbabazi Rose Mary na Minisitiri w’Ingabo w’u Rwanda Maj Gen Albert Murasira wari umushyitsi mukuru muri iki gikorwa wifurije ingabo ndetse n’abanyarwanda kuzagira umunsi mwiza w’Intwari wizihizwa Tariki 01 Gashyantare buri mwaka.
NSENGIYUMVA Jean Marie Vianney