Categories: Amakuru

Imirwano ikaze yongeye kubura hagati ya Iran na Amerika

Leta zunze Ubumwe za Amerika zatangiye kugaba ibitero zisubiza icya Iran cyahanuye indege y’iki gihugu, yari iri mu butumwa bwo kugenzura umutekano hejuru y’umuhora wa Hormuz.

Ingabo za Amerika zatangiye ibyo bitero ku mugoroba wo ku wa Kabiri tariki 9 Kamena 2026, mu rwego rwo kwihorera kubera kajugujugu yayo yo mu bwoko bwa Apache yahanuwe n’abasirikare ba Iran.

Perezida wa Amerika Donald Trump yavuze ko Amerika igomba gusubiza iki gitero, nubwo abapilote babiri bari muri iyi kajugujugu babashije kurokorwa, ndetse ikaba koko yahise yihimura.

Ibiro by’Ingabo za Amerika mu Burasirazuba bwo hagati, byatangaje ko ibyo bitero ari igisubizo gikwiye ku bushotoranyi bwa Iran, aho byibasiye ibikorwa bya gisirikare bya Iran mu majyepfo y’iki gihugu.

Perezida Trump yagize ati “Ndibwira ko ari ngombwa gusubiza. Bahanuye kajugujugu yacu none ubu tuvugana turimo kubasubiza”.

Biravugwa ko ibyo bitero bya Amerika byagabwe ku bigo by’ingabo za Iran zirwanira mu kirere.

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wungirije wa Iran, Majid Takht-Ravanchi yatangarije ikinyamakuru Aljazeera ko iki gihugu kitigeze gitegura umugambi wo guhanura indege ya Amerika, bityo ko atari Iran yayihanuye.

Ibi birimo kuba mu gihe ibihugu byombi byari biherutse kwemeranya ku gahenge k’amezi abiri, ariko ntibyabujije ko buri ruhande rurasa rutababarira rugenzi rwarwo.

Kuri ubu Iran irimokugaba ibitero ku bikorwa bya gisirikare bya Amerika biri mu bihugu bya Bahrain na Jordanie.

Ubumwe

Recent Posts

Uwacu Julienne yagizwe Minisitiri, Bamporiki yongera kugirirwa icyizere

Itangazo ryaturutse mu biro bya Minisitiri w’Intebe, kuri uyu wa Kabiri tariki 27 Ukwakira 2026,…

5 hours ago

Kigali: Inzu y’igorofa igeretse gatatu yasenywe hirindwa impanuka

Inyubako y’igorofa igeretse gatatu yubakagwa mu Mudugudu wa Karama, Akagari ka Nyabugogo, Umurenge wa Kigali…

13 hours ago

Kayonza: Umuyaga ukomeye wasakambuye ibyumba bine by’amashuri

Ku mugoroba wo ku wa Gatandatu tariki ya 24 Ukwakira 2024, umuyaga ukomeye wibasiye Umurenge…

3 days ago

APR FC na Rayon Sports ntizabashije gukomeza mu mikino Nyafurika

Amakipe yo mu Rwanda yombi yari aruhagarariye mu mikino nyafurika ari yo APR FC na…

3 days ago

Hehe no gutakaza amafaranga mu manza: Abaturage bakemuriwe ibibazo n’abunzi

Imibare itangwa na Minisiteri y’Ubutabera ivuga ko kuva mu 2023/2024 kugera 2025/2026, Inteko z’abunzi zakemuye…

5 days ago

Ikawa y’u Rwanda yaciye agahigo: Ikilo kimwe kigurishwa 670,000Frw

Ikawa y’u Rwanda yongeye kwigaragaza ku ruhando mpuzamahanga, nyuma y’uko ikilo kimwe cy’iyatunganyijwe na K-Organics…

5 days ago