Categories: Uncategorized

Kutagira uruganda rutunganya impu bihombya u Rwanda akayabo

Kuba u Rwanda rutagira uruganda rutunganya impu ziva ku matungo yo mu gihugu, bigatuma zoherezwa ku masoko yo hanze zidatunganyije, biteza Igihugu igihombo kinini, nk’uko Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda, Prudence Sebahizi yabitangaje.

Agira ati “Uyu munsi u Rwanda ruri mu bihugu bifite impu zikunzwe ku isoko mpuzamahanga, ariko tuzohereza hanze zitaratunganywa. Iyo dukoze isesengura, dusanga zashoboraga kwinjiriza Igihugu arenga Miliyoni 450 z’Amadolari ya Amerika (ni ukuvuga asaga Miliyari 660Frw). Ayo zinjiza ubu ntanagera kuri Miliyoni 30 z’Amadolari (ni ukuvuga asaga Miliyari 44Frw gusa).”

Icyakora Minisitiri Sebahizi avuga ko Guverinoma yiyemeje gukemura icyo kibazo, binyuze mu kongerera agaciro ibikomoka ku mpu mbere y’uko byoherezwa ku masoko mpuzamahanga, bikaba biri mu bikorwa by’ingenzi biteganyijwe muri gahunda y’iterambere ry’inganda ya 2024-2034.

Mu 2022, byari byatangajwe ko harimo gukorwa inyigo y’uruganda rutunganya impu rwagombaga kubakwa mu Karere ka Bugesera, gusa uwo mushinga ntiwashyizwe mu bikorwa.

Ubwo Minisitri Sebahizi yari mu Nteko Ishinga Amategeko ku wa Kabiri tariki 9 Kamena 2026, yabwiye Abadepite ko kuba ikibazo cy’uruganda rw’ibikomoka ku mpu gikomeje kuburirwa igisubizo, ari uko kurwubaka bisaba ikoranabuhanga ryo mu rwego rwo hejuru.

Yavuze ko ikibazo kimaze imyaka irenga 10 bashakisha uko bagikemura, ariko avuga ko gutinda kwacyo ahanini bituruka ku mikoro n’ubushobozi bidahagije, kubera ko iryo koranabuhanga rihenze cyane kandi rirushya, kuko iyo bidakozwe neza ibituruka mu ruganda rw’impu bibyara uburozi bwakwangiza ibidukikije.

Ubumwe

Share
Published by
Ubumwe

Recent Posts

Uwacu Julienne yagizwe Minisitiri, Bamporiki yongera kugirirwa icyizere

Itangazo ryaturutse mu biro bya Minisitiri w’Intebe, kuri uyu wa Kabiri tariki 27 Ukwakira 2026,…

4 hours ago

Kigali: Inzu y’igorofa igeretse gatatu yasenywe hirindwa impanuka

Inyubako y’igorofa igeretse gatatu yubakagwa mu Mudugudu wa Karama, Akagari ka Nyabugogo, Umurenge wa Kigali…

13 hours ago

Kayonza: Umuyaga ukomeye wasakambuye ibyumba bine by’amashuri

Ku mugoroba wo ku wa Gatandatu tariki ya 24 Ukwakira 2024, umuyaga ukomeye wibasiye Umurenge…

3 days ago

APR FC na Rayon Sports ntizabashije gukomeza mu mikino Nyafurika

Amakipe yo mu Rwanda yombi yari aruhagarariye mu mikino nyafurika ari yo APR FC na…

3 days ago

Hehe no gutakaza amafaranga mu manza: Abaturage bakemuriwe ibibazo n’abunzi

Imibare itangwa na Minisiteri y’Ubutabera ivuga ko kuva mu 2023/2024 kugera 2025/2026, Inteko z’abunzi zakemuye…

5 days ago

Ikawa y’u Rwanda yaciye agahigo: Ikilo kimwe kigurishwa 670,000Frw

Ikawa y’u Rwanda yongeye kwigaragaza ku ruhando mpuzamahanga, nyuma y’uko ikilo kimwe cy’iyatunganyijwe na K-Organics…

5 days ago