Home AMAKURU ACUKUMBUYE Ibitekerezo by’umuturage byitabweho mu igenamigambi ry’Igihugu – Imiryango itari iya Leta

Ibitekerezo by’umuturage byitabweho mu igenamigambi ry’Igihugu – Imiryango itari iya Leta

Imwe mu miryango itari iya Leta iravugako mu Rwanda hakiri imbogamizi mu baturage batanga ibitekerezo mu igenamigambi ry’ibikorwa bigiye gukorwa mu gace batuyemo, ariko inzego z’ubuyobozi zikabyirengagiza, ibi bikadindiza iterambere ry’abaturage. Ibi Byavugiwe mu biganiro nyungurana bitekerezo byo kuri uyu wa 5, byahuje imiryango itandukanye irimo iya Leta n’itari iya Leta byateguwe ni impuzamiryango iharanira uburenganzira bwa muntu Cladho.

Muri ibi biganiro,  abagize imiryango itari iya Leta bagaragaje ko hari abaturage batanga ibitekerezo, ariko mu kugena ingengo y’imari n’igenamigambi ry’ibikorwa bibateganyirijwe bimwe abayobozi bakabyirengagiza.

Mukantabana Crescence Umuyobozi w’umuryango utari uwa leta  RDFP avuga ko ingengo y’imari itakabaye ubwiru kuko ari ibikorwa biteganyirizwa abaturage.

Mukantabana Crescence Umuyobozi w’umuryango utari uwa leta  RDFP.

Akomeza avuga ko usibye kwirengagiza ibitekerezo ko n’amafaranga yagenewe ingengo y’imari agirwa ubwiru abaturage ntibamenye ingabo yayo, bagasaba ko byahindika.

Bwana  Safari Emmanuel Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Impuzamiryango iharanira uburenganzira bwa muntu (Cladho) avuga ko uko kwirengagiza bimwe mu bitekerezo by’abaturage bigira ingaruka kw’iterambere ryabo.

Yagize ati: “Umwaka ushize hari ibitekerezo abaturage batanze kandi byari bibababaje wabonagako ari iby’ingenzi bishobora kubagirira akamaro aho baherereye mu midugudu,  mu Mirenge cyangwa se mu karere babishyira imbere, ariko birirengagizwa. Turifuza rero ko uyu mwaka hataza ibindi bishyashya biza bibisimbura, kuko na byabindi ntibyakemutse, iyo umuturage atanze icyifuzo agatanga n’igitekerezo, bakavuga bati turifuza ko dukorerwa imihanda, twubakirwa ivuriro n’ibindi, akabona ntabihawe ahubwo haje ibindi, ahita abona ko bamutesheje agaciro kandi ubundi mubyukuri yumva ko nawe agomba kwitabwaho”.

Kuri iki kibazo Minisiteri y’ubutegetsi bw’Igihugu ivuga ko hari gahunda igiye gushyirwaho izabafasha gushyira mu bikorwa  ibitekerezo by’abaturage.

Bwana Murindwa Prosper umuyobozi w’ishami ry’igenamigambi, n’isuzumabikorwa muri iyi Minisitiri avuga ko bamenye ayo makosa akorwa na zimwe mu nzego bityo ikaba igiye gushyiraho ivugurura.

Bwana Murindwa Prosper umuyobozi w’ishami ry’igenamigambi n’isuzumabimenyi muri Ministeri y’Ubutegetsi bw’igihugu.

Ku rwego mpuzamahanga, imibare igaragaza ko u Rwanda rukiri hasi mu guha ijambo abaturage mu igenamigambi ry’ibibakorerwa  aho ruri ku ijanisha rya 15%.  ibi imiryango itari iya Leta ikabishingiraho ivuga ko niba Leta ivuga ko umuturage ari kw’isonga bikwiye gushyirwa mu ngiro no mu igenamigambi ndetse no kugena ingengo y’imari kugira ngo atere imbere nawe abigizemo uruhare.

MUKANYANDWI Marie Louise

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here