Home AMAKURU ADASANZWE. Imisatsi y’Umwami Tewodros II yari imaze imyaka 150 mu Bwongereza yasubijwe muri...

Imisatsi y’Umwami Tewodros II yari imaze imyaka 150 mu Bwongereza yasubijwe muri Ethiopia

Inzu ndangamurage yo mugihugu cy’Ubwongereza, yasubije Leta ya Ethiopia,imisatsi y’umwami Tewodros II wa Ethiopia,yari amaze imyaka 150 mu Bwongereza.

Akanyamuneza kari kose, ubwo abanya-Ethiopia, bashyikirizwaga imisatsi isobekeranyije y’umwami wabo bafata nk’intwari y’ibihe byose, Tewodros II.

Africa News yanditse ko iyi misatsi yashyikirijwe, Minisitiri wa Ethiopia ufite umuco mu nshingano, Weldemariam, mu birori byabereye i Londres, ku wa Gatanu w’icyumweru gishize.

Weldemariam yagize ati “Nishimiye kuba ndi ahangaha uyu munsi kugira ngo nshyikirizwe ibisigazwa by’umwe mu bayoboye Ethiopia, wakundwaga cyane.”

Yakomeje ashimira inzu ndangamurage ya gisirikare, kuba yarumvise ubusabe bwa Ethiopia, nyuma y’imyaka 150 ikaba yemeye kubaha ibisigazwa by’imisatsi y’umwami wabo bakundaga.

Umuyobozi w’Inzu Ndangamurage ya Gisirikare, Justin Maciejewski, yavuze ko icyemezo cyo guha abanya-Ethiopia iyo misatsi, cyafashwe nyuma yo kubona ko idasanzwe.

Ati “Iyi misatsi ni ubutunzi, yari yarabitswe mu gice cy’ibisigazwa by’abantu kugira ngo izasubizwe beneyo.”

Nyuma yo gukubitwa inshuro n’igisirikare cy’u Bwongereza cyari kiyobowe na Gen.Napier mu 1868, Umwami Tewodros II, wari mu ngoro ye yafashe icyemezo cyo kwirasa aho gufatwa bugwate n’abamurwanyaga.

Abasirikare b’Abongereza bahise bakata imisatsi ye barayitwara, kugira ngo bayigumane nk’ikimenyetso cy’intsinzi.

Hari hashize imyaka 60 iyo misatsi ishyikirijwe inzu ndangamurage ya gisirikare, umutwe wigenga ushinzwe kubika ibisigazwa by’abantu.

N. Aimee


LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here