Mu mwaka wa 2019 mu mpera zawo nibwo Guverinoma y’u Rwanda yatangaje ko yakuyeho imisoro ku nyongeragaciro (TVA) ku bikoresho byifashishwa mu isuku ku bagore n’abakobwa, nyamara kugeza nanubu ibiciro ntibihinduka.
Uyu mwanzuro wafashwe hagamijwe korohereza abagore n’abakobwa kubona ibi bikoresho cyane ko bagaragazaga ko bihenze kuri bamwe bafite ubushobozi buciriritse bityo bikabagora mu gihe bari mu mihango.
Nyamara n’ubwo ibi bikoresho bigenda bisonerwa mu buryo butandukanye, dore ko na mbere y’uko bisonerwa TVA byari bisanzwe bitishyuzwa amahoro ya Gasutamo nk’uko bitangazwa na RRA ikigo cy’imisoro n’amahoro ariko ibiciro bikiri imbogamizi kuko hari na hamwe aho kugabanya ibiciro ahubwo babyongera.
Salama Nicole utuye mu Karere ka Kicukiro mu Murenge wa Gatenga yavuze ko we ahubwo abona byiyongera aho kugira ngo ibiciro bigabanuke. Mu magambo ye yagize ati » Njyewe narabyumvise ko TVA bayikuye kuri cotex(impapuro z’isuku abagore bakoresha bari mu mihango) ariko hamwe ibiciro byagumye uko byari bimeze ahandi barabyongera. Nka njye iwacu Cotex ya SUPA twayiguraga 900 none ubu turi kuyigura 1000”
Ibi biciro kandi bigenda bitandukanye abantu bose bashyira ku biciro bihitiyemo, Mwamikazi Hope wo mu Murenge wa Kimironko we avuga ko Cotex ya SUPA igiciro ari cyakindi kitahindutse.
Yagize ati” Cotex ya SUPA nyewe nayiguraga 900 kuva na kera kose ariko n’ubu niko ikigura ntakintu byahindutseho.”
Abacuruzi bacuruza ibi bikoresho bamwe bavuga ko ibiciro bitahindutse kuko bagifite mu bubiko ibyo baranguye mbere ibiciro bihinduka. Abandi bakavuga ko izamuka ry’ibiciro byatewe n’uko n’ibindi bintu bitandukanye byahenze.
Damascen Nikobyahoze ucururiza mu gasentere ka Kinyinya we yagize ati” Ibiciro njyewe kuri kotegisi zose biracyari bimwe, yaba SUPA, Always, Every time na Best ladies ntabwo ndagabanura ibiciro kuko sitoke narinfite mbere niyo nkicuruza. Ubwo nindangura kuri make nanjye nzagabanura. »
Ngayaboshya uzwi ku izina ry’Umukire mu gace atuyemo kubera kugira iduka rinini we, yavuzeko ibiciro bimwe na bimwe byagiye biyongera hagati y’igiceri cy’ijana n’icya mirongo itanu kuberako amafaranga y’urugendo nayo yagiye yiyongera.
Mu magambo ye yagize ati” Ibiciro by’ibintu byinshi byagiye byiyongera nk’igiceri cy’ 100 cyangwa cya 50. Namwe murabizi ukuntu amafaranga y’urugendo yagiye agorana cyane cyane muri ibi bihe bya Covid-19. »
Raporo y’Umuryango w’Abibumbye mu 2014 yagaragaje ko nibura umukobwa umwe mu 10 bo muri Afurika yo munsi y’ubutayu bwa Sahara yasibye ishuri kubera imihango. Ni impamvu zishingira ku kutabona ibikoresho biboneye by’isuku, bamwe bakanakoresha ibitizewe bibyara izindi ndwara.
Mukazayire Youyou