Nyuma y’uko amajwi y’agateganyo atangajwe na komisiyo y’igihugu ishinzwe amatora, abantu hirya no hino batangiye kubyina intsinzi y’umukandida watanzwe n’umuryango FPR Inkotanyi Paul Kagame kubera ukuntu yanikiye abo bari bahanganye aribo Frank Habineza na Phillipe Mpayimana.
Mu karere ka Gicumbi Umurenge wa Bukure, abaturage bakimara kumenya uko amajwi ahagaze by’agateganyo, batangiye kubyina intsinzi karahava, banarata ibigwi by’umukandida wa FPR Inkotanyi Paul Kagame, ku buryo yewe banateguye gahunda yo gusangira uyu munsi saa cyenda.
Mu byo bashimira umukandida w’umuryango FPR, harimo ko bagejejweho umuriro w’amashanyarazi ubundi barotaga mu nzozi, abandi bakawubona bagiye iyo za Kigali. Umwe mu batuye akagari ka Rwesero Umurenge wa Bukure yagize ati “Uyu muriro ureba izi nsinga ziri hejuru (yerekana insinga z’amashanyarazi) ubundi twazibonaga iyo za Kigali kuko nabayeyo njye nabayeyo, ariko none na hano mu cyaro ubu watugezeho, kandi turabikesha imiyoborere ya Paul Kagame. None se nabuzwa n’iki kumutora, ndetse no kubyina insinzi ye?”
Undi nawe ati “Aya mashuri ureba hano (atunga urutoki ahubatse amashuri), iyo ataba Paul Kagame ubu yari kuba ahari? Abana aha bariga kandi bakanarya ku ishuri, bagataha banezerewe. Iyo miyoborere tuyikesha nde? Nzamutora igihe cyose nzaba nkiriho. Amazi ya hano twayakuraga epfo za Byimana mu kabandeeeee, ariko ubu ngaya ari ku muhanda, urinyabya ukavoma. Ubuse koko utamutora yatora nde?”
Abaturage aho bari haba mu murima bahinga, aho unyuze urumva uturadiyo turimo indirimbo zishimira intsinzi, abandi baganira mu muhanda bati Paul Kagame.., mbese niyo ntero mu bantu bose. Umuturage umwe abajijwe icyo we azakora yavuze ko azamufasha kwesa imihigo yahize, ndetse no gusigasira ibyo yabagejejeho,kuko ngo intego ye ni ukujya imbere nta gusubira inyuma.
Umwe mu batoye bwa mbere nawe yatubwiye imbamutima ze, maze ati “ Njye navutse iwacu ari mu cyaro ariko mbona ukuntu hagenda haba umujyi, bikantera akanyamuneza.
Umurenge wa Bukure uherereye mu majyepfo y’akarere ka Gicumbi, aho ukora ku kiyaga cya Muhazi, kiri kugenda cyigarurira abashoramari baza kubaka mu nkengero zacyo kugira ngo bahabone amafu n’amahumbezi icyo kiyaga cyuje.
Kanda hano usure izindi nkuru zacu mu mashusho
Titi Leopold