Abasoma Bibiliya yera igendanwa mu materefone bakomeje kwinubira amakosa y?imyandikire ayigaragaramo , no kuba habaho ihindagurika rya hato na hato rigaragara mu bitabo bitandukanye biyirimo , byaba ngombwa hakanakosorwa amakosa y?imyandikire yakozwe n?abanditse icyo gitabo.
Rimwe mu makosa y?igihe kirekire agaragara muri iyi Bibiliya yanditswe nk?igitabo ni nayo akomeje kugaragara mui Bibiliya igendanwa mu matelefone , ni aho bari kwandika ingoma ya Dawidi bakandika ingona ya Dawidi .Biri mu gitabo cy?Abami ba mbere 2:44.