Itangazo ryasohowe na minisitiri w’intebe ryagaragaje ko Perezida wa Repubulika yemeje Prof Nshuti Manasseh nk’ugomba gusimbura Ambasaderi Olivier Nduhungirehe.
None kuwa 30 Mata 2020,Nyakubahwa Perezida wa Repubulika yagize Prof Nshuti Manasseh Umunyamabanga wa Leta muri Ministeri y’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane ushinzwe Umuryango w’Ibihugu bya Afurika y’Uburasirazuba, akaba ari umwanya asimbuyeho Ambasaderi Olivier Nduhungirehe uheruka guhagarikwa mu minsi ishize.
Mukazayire Youyou