Home AMAKURU ACUKUMBUYE Indorerezi zoherejwe n’imiryango mpuzamahanga ryishimiye uko amatora yagenze neza mu Rwanda

Indorerezi zoherejwe n’imiryango mpuzamahanga ryishimiye uko amatora yagenze neza mu Rwanda

Itsinda ry’indorerezi z’amatora ziturutse mu miryango mpuzamahanga, zashyize hanze raporo y’ibanze igaragaza ishusho y’imigendekere y’amatora aherutse mu Rwanda, ndetse zishima ubwitabire bw’Abanyarwanda bari bakereye kwihitiramo ahazaza h’Igihugu cyabo.

Imitegurire inoze kuva mu bihe byo kwiyamamaza kugeza ku munsi w’itora nyirizina, ndetse n’iyubahirizwa ry’amategeko ni kimwe mu byo izi ndorerezi zigaragaza nk’ibyaranze aya amatora akomatanyije yari abaye bwa mbere mu Rwanda.

Kuri uyu wa gatatu, indorerezi zakurikiranye amatora ya Perezida wa Repubulika n’ay’abadepite ziturutse mu miryango itandukanye u Rwanda ruhuriramo n’ibindi bihugu, zashyize ahagaragara raporo ikubiyemo iby’ibanze zakusanyije byaranze aya matora.

Ni raporo yakozwe n’indorerezi zirimo izaturutse mu Muryango wa Afurika y’Iburasirazuba(EAC), Umuryango w’Isoko Rusange rya Afurika y’Iburasirazuba n’iy’Amajyepfo(COMESA), Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe(ECCAS) ndetse n’Umuryango w’Ibihugu bikoresha ururimi rw’Igifaransa(OIF).

Bahamya ko amatora yo mu Rwanda yagenze neza cyane.

Iyi raporo yemeza ko amatora mu Rwanda yabaye mu mucyo no mu bwisanzure nkuko uwahoze ari Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga muri Kenya, David Maraga waje ahagarariye indorerezi zoherejwe n’umuryango w’Afurika y’Iburasirazuba abihamya akavuga ko aya matora aheruka mu Rwanda ari amwe mu yagenze neza yiboneye n’amaso ye.

Ati “amatora yari ateguye neza, yabaye mu mucyo no mu mahoro, nahamya ko aya matora ari amwe mu yari ateguye neza nigeze mbona, by’umwihariko ku munsi nyirizina w’amatora byari byiza cyane, kandi muri raporo yacu twabishyizemo, ndetse no muri raporo ya nyuma tugiye kubishyiramo, byari biteguye neza cyane”.

David Maraga akomeza avuga ko  amatora yo mu Rwanda yagaragaje ubudasa, ibyo ashimangira ko bitandukanye n’ahandi ahari ho hose ku mugabane wa Afurika

“Twagiye tubona amatora abamo akavuyo mu bindi bihugu, akavuyo, urusaku yewe no ku munsi w’amatora, ibyo ntabyigeze biba hano mu Rwanda habe. Kandi abantu banjye bagiye bampa amakuru kuva ku ma site y’itora atandukanye hirya no hino mu gihugu, nta na hamwe habaye akavuyo kandi byari byiza.”

Uyu muyobozi avuga ko mu byakosorwa mu matora ataha ari iminsi micye igenerwa abiyamamarizaga kuyobora igihugu, akavuga ko bibaye byiza komisiyo y’amatora yajya itanga nibura iminsi 30 yo kwiyamamaza ibyatuma uwiyamamaza ku mwanya wa Perezida wa Repubulika agera mu turere twose tugize u Rwanda uko natwo ari 30.

Ati “twasanze iminsi 22 ari yonyine itangwa kuwiyamamaza mu turere 30, ubutaha twasaba komisiyo y’igihugu y’amatora ko yajya itanga nibura iminsi 30 yo kwiyamamaza byazatuma abiyamamaza ku mwanya wa Perezida wa Repubulika bashobora kwiyamamariza mu turere twose uko ari 30.”

Izi ndorerezi kandi zashimiye byimazeyo Komisiyo y’Igihugu y’Amatora ndetse n’Abanyarwanda ubwabo bahisemo  kwihitiramo ahazaza h’Igihugu cyabo binyuze mu nzira ya Demokarasi.

Izi ndorerezi zagaragaje ko ibi byifuzo byagaragarije Komisiyo y’Iguhugu y’Amatora muri iyi raporo y’agateganyo, ko nibyigwaho amatora y’ubutaha byazagenda neza cyane kurushaho.

 

Kanda hano usure izindi nkuru zacu mu mashusho

 

Mukanyandwi Marie Louise

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here