Perezida Kagame yashyikirijwe ubutumwa bwa mugenzi we wa Sénégal, Bassirou Diomaye Faye, bwazanywe na Minisitiri w’Ushinzwe Kwishyira Hamwe kwa Afurika n’Ububanyi n’Amahanga, Yassine Fall. Ibiro by’Umukuru w’Igihugu, Village Urugwiro, byatangaje ko iki gikorwa cyabereye ku gicamunsi cyo kuri uyu wa 15 Mata 2025, aho Perezida Kagame yakiriye Faye ari kumwe na Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, Murangwa Yusuf.
Umubano hagati y’u Rwanda na Sénégal umaze imyaka myinshi, kandi ukomeje gukura mu ngeri zitandukanye. Aba bayobozi bagaragaje umubano ushingiye ku bufatanye bw’ibihugu byombi, n’imikoranire ikomeye yashimangiwe n’indi nzinduko z’abayobozi mu bihugu byombi. Muri izi nzinduko, amasezerano atandukanye y’ubufatanye yagiye asinywa, harimo n’ay’ubufatanye mu by’umuco, ubwikorezi, n’ubufatanye mu itangazamakuru.
Sénégal na Rwanda bifitanye amateka akomeye mu bijyanye n’amasezerano atandukanye yashyizweho, aho muri 1975 habayeho amasezerano y’ubufatanye mu by’umuco, ndetse no mu 2004 hakurikiraho amasezerano y’ubutwereranye rusange. Mu 2017, indege za RwandAir zatangiye gukorera ingendo muri Dakar, nyuma y’amasezerano y’ubwikorezi yasinywe hagati y’ibihugu byombi.
Muri Gicurasi 2024, ubwo Bassirou Diomaye Faye yari amaze gutorerwa kuyobora Sénégal, Perezida Kagame yamushimiye intsinzi ye, amwizeza gukomeza gufatanya n’u Rwanda mu kubaka umubano w’ibihugu byombi. Uyu mubano umaze kwaguka, ndetse n’igihe cyashize, Perezida Kagame na Faye baganiriye ku kibazo cy’umutekano muke mu karere ka Afurika y’ibiyaga bigari, ndetse bakishimira intambwe yatewe mu gukemura ibibazo by’umutekano mu karere binyuze mu Muryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC) na SADC.
Urwego rw’Igihugu rw’Itangazamakuru (RBA) rwagiranye amasezerano y’ubufatanye mu guteza imbere umwuga w’itangazamakuru na Radio/Televiziyo ya Sénégal, ikindi kimenyetso cy’ubufatanye bushingiye ku itangazamakuru, kimaze kwaguka hagati y’ibihugu byombi.
Umubano w’u Rwanda na Sénégal ugenda utera imbere, ukaba urimo n’ingamba nshya zo gukomeza kunoza ubufatanye mu nzego zose, mu rwego rwo guteza imbere iterambere rirambye mu bihugu byombi no muri Afurika.
Ndacyayisenga.
Inyubako y’igorofa igeretse gatatu yubakagwa mu Mudugudu wa Karama, Akagari ka Nyabugogo, Umurenge wa Kigali…
Ku mugoroba wo ku wa Gatandatu tariki ya 24 Ukwakira 2024, umuyaga ukomeye wibasiye Umurenge…
Amakipe yo mu Rwanda yombi yari aruhagarariye mu mikino nyafurika ari yo APR FC na…
Imibare itangwa na Minisiteri y’Ubutabera ivuga ko kuva mu 2023/2024 kugera 2025/2026, Inteko z’abunzi zakemuye…
Ikawa y’u Rwanda yongeye kwigaragaza ku ruhando mpuzamahanga, nyuma y’uko ikilo kimwe cy’iyatunganyijwe na K-Organics…
Minisitiri w’Ubuzima, Dr. Sabin Nsanzimana, yasabye urubyiruko n’Abanyarwanda muri rusange, kwambura inzoga agaciro baziha kuko bigaragara…