DJ Ira yamaze kubona ubwenegihugu bw’u Rwanda

Iradukunda Grace Divine wamamaye nka DJ Ira mu kazi ko kuvanga umuziki, nyuma yo kwemererwa ubwenegihugu na Perezida Paul Kagame, kuri uyu wa Kabiri tariki 15 Mata 2025, yarahiriye ku mugaragaro kuba Umunyarwandakazi byemewe n’amategeko.

Tariki 16 Werurwe 2025, ubwo Perezida Kagame yari yahuriye n’abaturage bo mu bice bitandukanye by’Umujyi wa Kigali muri BK Arena, nibwo Dj Ira yamusabye ubwenegihugu bw’u Rwanda.

DJ Ira ubwo yafataga ijambo yashimye uko yakiriwe mu Rwanda ndetse anageza icyifuzo cye kuri Perezida Kagame cyo guhabwa ubwenegihugu bw’u Rwanda.

Yagize ati “Icyifuzo cyanjye ni ukubasaba ubwenegihugu bw’u Rwanda nkitwa umwana w’Umunyarwandazi nkibera uwanyu.”

Perezida Kagame yahise amwemerera ko ubwo bwenegihugu abuhawe, amusaba gukomeza gukurikirana inzira zisabwa ngo umuntu ahabwe ubwenegihugu bw’u Rwanda.

Ati “Ababishinzwe hano babyumvise? Ndabikwemereye ahasigaye ubikurikirane. Ibisigaye ni ukubikurikirana mu buryo bigomba gukorwa gusa, nakubwira iki.”

DJ Ira ubusanzwe ni umurundikazi wahiriwe n’uruganda rw’imyidagaduro mu Rwanda by’umwihariko mu birebana no kuvanga umuziki.

Dj Ira asinyira ubwenegihugu ahawe

Ku ya 7 Mata 2025, Urwego rw’Igihugu rushinzwe abinjira n’abasohoka mu gihugu nibwo rwatangaje urutonde rw’abantu 36 bahawe ubwenegihugu bw’u Rwanda, barimo Iradukunda Grace Divine wamamaye nka DJ Ira.

Ubusanzwe ubwenegihugu bw’u Rwanda buboneka mu buryo butandukanye nko kuba waravukiye ku butaka bw’u Rwanda, ubwenegihugu bw’inkomoko, ubwenegihugu buturuka ku gushyingiranwa, mu gihe hari n’ubuturuka ku kugirwa Umunyarwanda n’ibindi.

Src: Kigali Today

Ubumwe

Share
Published by
Ubumwe

Recent Posts

Kigali: Inzu y’igorofa igeretse gatatu yasenywe hirindwa impanuka

Inyubako y’igorofa igeretse gatatu yubakagwa mu Mudugudu wa Karama, Akagari ka Nyabugogo, Umurenge wa Kigali…

41 minutes ago

Kayonza: Umuyaga ukomeye wasakambuye ibyumba bine by’amashuri

Ku mugoroba wo ku wa Gatandatu tariki ya 24 Ukwakira 2024, umuyaga ukomeye wibasiye Umurenge…

2 days ago

APR FC na Rayon Sports ntizabashije gukomeza mu mikino Nyafurika

Amakipe yo mu Rwanda yombi yari aruhagarariye mu mikino nyafurika ari yo APR FC na…

2 days ago

Hehe no gutakaza amafaranga mu manza: Abaturage bakemuriwe ibibazo n’abunzi

Imibare itangwa na Minisiteri y’Ubutabera ivuga ko kuva mu 2023/2024 kugera 2025/2026, Inteko z’abunzi zakemuye…

4 days ago

Ikawa y’u Rwanda yaciye agahigo: Ikilo kimwe kigurishwa 670,000Frw

Ikawa y’u Rwanda yongeye kwigaragaza ku ruhando mpuzamahanga, nyuma y’uko ikilo kimwe cy’iyatunganyijwe na K-Organics…

5 days ago

Inzoga tuzambure agaciro kuko zangiza ubuzima – Minisitiri Nsanzimana

Minisitiri w’Ubuzima, Dr. Sabin Nsanzimana, yasabye urubyiruko n’Abanyarwanda muri rusange, kwambura inzoga agaciro baziha kuko bigaragara…

6 days ago