-Uwo se ni nde ?
-Nkubwiye izina ntiwamumenya. Yitwa Manzi ndaza kumukwereka.
Ubwo bari bahagaze imbere ya refe, bahita binjira. Bamaze gufungura bajya guhagarara imbere yaho na none. Mu gihe urujya n’uruza rw’abanyeshuri babacaga imbere basohoka, Jeannette aza kurya urwara Sabrina amucira isiri. Ibi ariko abikora atamureba.
-Sab, reba nguyu agiye kutunyura imbere.
Sab nawe abyumvise yigira nk’aho ntacyo yumvise ntiyahita areba umuntu utungutse ngo atabona ko ari we bavugaga. Manzi abageze imbere yivugisha bya nyirarureshwa kuko yari agize isoni.
-Ndabona bitakuruhije kumubona.
Avuze atyo Jeannette aramwenyura, undi nawe yikomereza urugendo agana ahari amashuri. Amaze kurenga, Jeannette aterura ikiganiro.
-Uriya muhungu rero ntakunda kuvuga. No kugira ngo akumbaze sinzi uko byagenze. Ntakunda kuvugisha abantu rwose, ariko iyo ari umukobwa bihumira ku mirari. Ntawe uzi ubuzima bwe kuko avuga macye ashoboka. Kandi abakobwa bo kuri iki kigo bamukunda byasaze.
Mu mutima Sabrina aribwira ati uriya se bamukundamo iki ? Yabonaga nta kintu gitangaje kuri we. Ariko na none ariburanya aritsinda aravuga ngo si umuhungu mubi.
Manzi yari umuhungu w’inzobe muremure cyane, kandi ufite igikundiro. Ariko Sabrina yumvaga kwigira umuntu utajya usabana n’abandi nabyo ari inenge.
- ●●
Iminsi irahita, Sabrina arushaho kumenyera APE Girubuki. Ndetse yumvaga atangiye kuhakunda n’ubwo mbere yahaje atahakunda. Amasomo rwose yayumvaga neza. Yari yarasubiye ku murongo nk’uko umuryango we wabyifuzaga.
Mu gihe yumvaga ahamenyereye, aza kurwara. Jeannette amuherekeza kwa muganga. Bagezeyo bahasanga umurongo munini bituma batinda, amaze no kubonana na muganga bamwandikira gukora ikizamini cy’amaraso ngo barebe icyo yaba arwaye. Ibyo bituma bahatinda kuko bashakaga kugenda batwaye ibisubizo ndetse baguze n’imiti.
Mu gihe bari barindiriye ibisubizo, Sabrina wari mu nzu imbere yumva Jeannette aganira n’umuntu hanze ariko ntiyamenya uwo ari we. Mu kanya gato akibyibazaho, abona atungukanye na Manzi. Eh ! Nawe yari arwaye se ? Cyangwa yari afite uwo aje kubasura ? Uko ni ko Sabrina yahise yibaza mu mutima.
-Namenye ko mwagiye kwa muganga kandi ko Sabrina arwaye, mbonye mutinze nibwira ko bashobora kuba bamuhaye ibitaro. Ni ko kuza rero.
Sabrina ahita amusubiza.
-Hoya, twahasanze abantu benshi kandi ntitwari gupfa gutaha tutavuwe.
-Ariko nizere ko utarembye.
-Ntabwo ndembye rwose.
-Ok. Reka nsubire ku ishuri noneho. Ubwo muraza kumbwira uko byagenze.
Ibyo abikora ahereje ikiganza Sabrina byo kumusezera. Asezera na Jeannette ahita asohoka.
Agishingura ikirenge, Sabrina wari ufite amashyushyu yo kubiganiraho ahita atanguranwa kuvuga.
-Ni kuriya bigenda no ku bandi banyeshuri barwaye ? Niba ari byo agira umutima mwiza.
-Reka da! Ubu numiwe. Manzi nta murwayi ajya asura. Ni umuntu uba ukwe. Keretse iyo ari nk’umwe mu bahungu 3 bagendana wenda warwaye. Nibwo yabasura. Nabwo simbihamya neza. Uyu mwaka ni uwa 2 yiga kuri iki kigo, ariko numvise ijwi rye bwa mbere umunsi ambaza ngo kuki naje ku meza ngusize.
Avuze atyo, Sabrina yumva bitangiye kumubera urusobe. Aribaza ati none yaba ari ingenza Joselyne (mukuru we) yanshyizeho ? Ni ko kubaza Jeannette.
-None se ukeka ko ari iyihe mpamvu yaba ibitera ?
-Ubwo nyine amaraso ye yarakwikundiye.
Jeannette avuze atyo abona ko Sabrina atangaye ni ko kwisobanura.
-None se ugira ngo mbisobanure gute ? Hari igihe najyaga ndeba Manzi nkibaza niba hari umutima ukunda agira bikanyobera. Ariko ubwo yibuka gusura abarwayi, afite ubumuntu. Umutima we waragukunze tu !
Sabrina yumva muri we ntiyakiriye ayo magambo. N’ubwo ibyo Sando yamusabaga atabashije kubikora, ariko hari ukuntu na none yumvaga byaramugiye mu bwonko. Yumvaga najya gukunda atazakunda umunyeshuri nka we. Yumvaga ari uguta igihe. Ariko na none kugeza icyo gihe, yari yarashakishije ufite amafaranga umutima we wakunda akamubura.
-Ariko wenda wasanga ibyo ucyeka atari byo.
Jeannette wasaga nk’aho yahishuriwe ikintu ndakuka, ahita yigarura, avuga mu ijwi rituje.
-Nabyo byashoboka.
Ibisubizo by’amaraso bafashe Sabrina bije, asanga arwaye Malaria dore ko muri iyo myaka ya za 99-2000 yacaga ibintu. We yumvaga atarembye ariko. Bamuha imiti barataha.
Bageze mu kigo, ntibibuka kubwira Manzi uko byagenze. Cyakora we aza kwishakira Jeannette amubaza uko Sabrina amerewe. Sabrina yahise akira vuba kuko indwara yari yayifatiranye. Yewe ntiyigeze anaryama ngo ararwaye.
Sabrina na Manzi ntibigeze kongera kugira aho bahurira uretse muri refe, aho bafunguriraga. Aha ho bajyaga bahuza amaso kuko bicaraga mu bihande bsa n’ibiteganye. Sabrina ariko akirinda kumwitegereza, kubera kugira ubwoba ko ibyo Jeannette yamubwiye byaba ukuri.
BIRACYAZA…
Olive Uwera