Home AMAKURU ACUKUMBUYE SOMA RWANDA: Birashoboka ko buri rugo rw’Umunyarwanda rwaba isomero.

SOMA RWANDA: Birashoboka ko buri rugo rw’Umunyarwanda rwaba isomero.

Abayobozi batandukanye, ndetse n’abafatanyabikorwa muri gahunda yo guteza imbere umuco wo gusoma, bagaragaje ko buri rugo rwaba isomero mu rwego rwo gutoza abakiri bato umuco wo gusoma.

Ibi ni ibyagarustweho ku wa Gatanu taliki 30 Nzeri 2022 Mu Isomero Rusange rya Kigali “Kigali Public Library”, ubwo hasozwaga ku mugaragaro ukwezi kwahariwe Gusoma no Kwandika, kwari kwatangirijwe mu Karere ka Nyaruguru taliki 08 Nzeri 2022 aho byanahuriranye no kwizihiza umunsi mpuzamahanga wo gusoma no kwandika.

Abafashe ajambo bose, bagarukaga ku kuba umuco wo gusoma ukwiye kwongerwamo imbaraga cyane cyane ababyeyi batoza abana uyu muco wo gusoma.

Ibi byaje gushimangirwa na Musafiri Patrick, ushinzwe uburezi muri “Save the Children Rwanda” akaba ari  umuhuzabikorwa w’ihuriro  ry’imishinga ifasha muri Soma Rwanda yagaragaje ko barajwe inshinga n’uko ababyeyi bumva cyane iyi gahunda yo guteza imbere umuco wo gusoma bikarenga amasomero y’abaturage agera  kuri  72 bigahera mu rugo.

Yagize ati : “Turashaka kurenga ayo masomero  ahubwo buri rugo rw’Umunyarwanda rukaba rwaba isomero , ibyo birashoboka cyane, icyo dusaba ababyeyi ni ukugenera abana babo ibitabo  bakabagenera n’umwanya mu rugo.”

Musafiri Patrick, ushinzwe uburezi muri “Save the Children Rwanda” asobanura uko buri rugo rwaba isomero.

Musafiri yakomeje agaragaza ko ababyeyi  bahaye abana  nibura  iminota 15 ku munsi bakabasomera  inkuru zitandukanye  mbere yo kuryama , bizatuma aba bana bakurana umuco wo gusoma ndetse  binatume bamenya gusoma neza  ari na byo bizabafasha  kwiga amasomo yandi neza.

Umunyamabanga wa Leta muri MINEDUC ushinzwe amashuri Abanza n’Ayisumbuye, Twagirayezu Gaspard  nawe yemeje ko urugo rushobora kuba isomero aho yavuze ko ubundi uburezi bw’ibanze buhera  mu rugo, anagaruka ku bavuga ko hari ababyeyi batazi gusoma, ariko agaragaza ko utanazi gusoma yagurira umwana igitabo akanamushishikariza gusoma.

Aho yanagarutse ku bikorwa nk’ibi biba ku rwego rw’igihugu kugira ngo bakomeze ubukangurambaga.

Mu magambo ye yagize ati” “Ibikorwa nk’ibi rero duhora tubikora buri mwaka ngo duhuze abadufasha  mu guteza imbere Gusoma no Kwadika kugira ngo  turebe uburyo twateza  imbere uburezi bw’ibanze haba mu mashuri, mu ngo dutuyemo  n’ahandi hose.”

Umunyamabanga wa Leta muri MINEDUC ushinzwe amashuri Abanza n’Ayisumbuye, Twagirayezu Gaspard , asobanura iby’iyi gahunda.

Abahize abandi bahembwe…

Ubwo hasozwaga uku kwezi kwahariwe gusoma, mu bikorwa byinshi byo gusoma bitandukanye byakuranze, ku munsi nyirizina wo gusoza hahembwe bamwe mubabaye indashyikirwa muri iyi gahunda yo gusoma.

Mukanyarwaya Placidie  utuye mu  Mudugudu w’icyitegererezo  (Munini IDP Model Village) mu Karere ka Nyaruguru  akaba yarashimiwe nk’uwafashije abana abana 40 abahuriza hamwe abashishikariza gusoma aho yabasomeraga cyane cyane udukuru dusekeje, nyuma  na bo akabaha umwanya bagasoma mu gihe cy’ibiruhuko.

Mukanyarwaya Placidie  yashimiwe guhuriza hamwe abana 40 abatoza umuco wo gukunda gusoma.

Atete Musoni Lily Resly,  umwana  wiga mu mwaka wa 4 w’amashuri abanza nawe yahawe igihembo nk’umwana wahize abandi gusoma, aho azi gusoma neza cyane adategwa.

Atete Musoni Lily Resly ari kumwe n’umubyeyi we umufashije igikapu, bashimiwe mu ruhame.

 Muri gahunda y’ubukangurambaga  mu Gusoma no Kwandika  hari imishinga ibiri yatangiye iterwa inkunga na USAID  ari yo “Tunoze Gusoma” na “Uburezi Iwacu”.

Ibikorwa byakozwe muri uku kwezi kwari ugushishikariza ababyeyi, abarimu kugira ngo bafashe abana gusoma ndetse no gukoresha neza ahantu habugenewe  basomera.

 

Mukazayire Youyou

 

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here