Home AMAKURU ACUKUMBUYE Ihindagurika ry’ikirere ryangiza umutungo kamere w’amazi

Ihindagurika ry’ikirere ryangiza umutungo kamere w’amazi

Mu gihe isi muri rusange ihanganye n’ingaruka ry’ihindagurika ry’ikirere, zimwe mu ngaruka zayo harimo kwangirika k’umutungo kamere w’amazi, aho usanga  amazi  agenda akama urugero ikama ry’igice kimwe cy’ikiyaga cya Karago kiri mu Burengerazuba bw’u Rwanda cyangwa igabanuka ry’ibiyaga bya Burera na Ruhondo. Ibi bikaba bidufiteho  ingaruka mbi. Ubumwe.com bwabakusanyirije akamaro k’umutungo kamere w’amazi ku buzima bwacu bwa buri munsi.

Amazi ni ubuzima, 70% by’isi bigizwe n’amazi, aha twavuga inyanja, ibiyaga, inzuzi n’imigezi. Aya ni amazi dushobora kubona n’amaso yacu. Ariko kandi hari andi mazi atuye mu butaka hasi hagati ya metero igihumbi magana atanu n’ibihumbi bitatu.

Amazi n’ibidukikije

Ibinyabuzima byose bikenera amazi ngo bibeho ndetse bihumeke. Umwuka duhumeka (oxygen) igice kinini nka 70% uva mu Nyanja unyuze mu bimera byo mu Nyanja (marine plants) nk’kuko bitangazwa na Dr. Christopher S. Baird umushakashatsi mukuru muri Kaminuza ya Massachusette.

ibihingwa ndetse n’ibimera bikenera amazi ngo bibeho, abantu natwe dukeneye amazi ngo tubeho kuko tudafite amazi ntabwo nta buzima. Urugero: iyo amazi yabuze wenda iminsi ibiri kuri robinet ku batuye mu migi, ubuzima burahagarara kuko nta cyakorwa nta mazi kabone n’iyo waba ufite amikoro angana iki. Hari rero n’ibinyabuzima byo mu mazi, bidashobora kubaho nta mazi.

Ibimera bikeneye amazi ngo bibeho kandi rero nta bimera bihari twavuga ko nta bidukikije bihari.

Tuzi kandi neza ko amazi ariyo avamo imvura imeza ibihingwa. Kandi amazi niyo ayobora ikirere (weather). Amazi ahinduka umwuka avuye mu biyaga, inzuzi n’ibindi akikoramo ibicu, ibyo bicu nabyo bikaduha imvura igwa mu butaka igakuza ibimera. Turya ibimera ndetse n’inyamaswa; ibi byose mu gihe hatari amazi nabyo ntibyabaho.

Amazi n’ubukungu

Amazi ni ifatizo ry’ubukungu bw’isi. Dukoresha amazi mu nganda, ku buhinzi, mu iterambere n’ibindi. Akamaro k’amazi mu bukungu ni kenshi.

Amazi akoreshwa kumesa imyenda no koza ibikoresho bitandukanye mu rugo. Ku bijyanye n’ubucuruzi ; ibikoresho bitandukanye cyangwa inyubako dukoreramo zikenera amazi ngo bigire isuku.

Mu nganda, amazi akoreshwa ku mpamvu zitandukanye.  Aho twavuga wenda koza ibikoresho fatizo (raw materials), amamashini yo gukoresha, mu koroshya imiti (chemicals) cyangwa ibiyigize (ingredients ) n’ibikoresho fatizo byo mu nganda cyane cyane ku binyobwa.

Amazi akoreshwa cyane mu buhinzi. Aha twavuga ko akoreshwa mu kuhira mu mirima kandi akoreshwa mu bworozi bw’amatungo yose.

Amazi kandi niyo akoreshwa mu gukora amashanyarazi. Tudafite amazi ntabwo twagira amashanyarazi.

Amazi kandi akoreshwa mu myidagaduro nko koga muri pisine. Hari abantu benshi batangiye ubucuruzi bwo kwigisha abantu koga muri pisine ndetse no gukodesha za pisine bikaba bibatunze.

Amazi kandi azamura ubukungu, mu bakora ubucuruzi bwo kugurisha amazi yo kunywa, n’ibigo bicuruza amazi muri rusange. Ibi byose tuvuze haruguru bizamura ubukungu bw’igihugu.

Amazi n’iterambere

Ubukene no kubura amazi meza akenshi birajyana. Kimwe mu bintu byo guca ubukene mu baturage harimo kubaha amazi meza. Ibura ry’amazi rigira ingaruka nyinshi cyane cyane ku bana n’abagore kuko mu miryango myinshi nibo baba babifite mu nshingano. Urugero abana bafata ibirometero byinshi bajya kuvoma, uwo mwanya bakabaye bari ku ishuri cyangwa barimo gusubiramo amasomo.

Ikindi abagore nabo usanga iyo ariwe wenda ufashe izo nshingano zo gushaka amazi, hari izindi nshingano nyinshi zangirirka mu gihe yagiye ndetse rimwe na rimwe usanga n’umutekano we aba atari mwiza bitewe n’uko rimwe na rimwe usanga ayo mazi ari kure.

Rero nk’abatuye u Rwanda dukwiye kwirinda kujugunya imyanda mu biyaga, inzuzi; kuko iyi myanda iyo igiye mu mazi yangiza ibinyabuzima bituye mu mazi.

Irene Nyambo

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here