Home AMAKURU ACUKUMBUYE Kamonyi: Ababyeyi bamenye ko umwana udakingiwe aba afite ibyago byinshi byo kwandura...

Kamonyi: Ababyeyi bamenye ko umwana udakingiwe aba afite ibyago byinshi byo kwandura indwara.

Ubwo hizihizwaga umunsi mpuzamahanga wo kurwanya imbasa Mu Karere ka Kamonyi mu Ntara y’Amajyepfo, bamwe mu babyeyi bitabiriye uyu munsi bo muri aka Karere mu Umurenge wa Runda Akagali  ka Gihara bavuga ko bamenye ibyiza byo gukingiza abana kuko bibarinda kurwara indwara zituruka ku kudakingiza abana harimo n’indwara y’mbasa.

Imbasa ni indwara iterwa n’agakoko  kaba mu maraso kitwa Poliyovirusi ifata imyakura bigatera ubumuga cyane cyane ingingo z’amaboko n’amaguru, ni indwara kandi yibasira abana cyane kurusha abantu bakuru.

Uwineza Rosine agaragaza ko nta ndwara abana be barahura nazo biturutse ku kudakingiza  kuko abyitabira

Ati : Abana banjye bose ndabakingiza kuko kwa muganga badushishikariza gukingiza umwana inkingo zose kuko bimirinda kwandura indwara zituruka kuba atarakingiwe harimo n’indwara y’imbasa itera abana ubumuga”.

Alice nawe ati “Aho ntangiye gukingiza ku mwana wa mbere nta ndwara bararwara zerekeranye no ku nkingo naba narabahesheje, itandukaniro riri hagati y’umwana ukingiwe n’udakingiwe ni uko ukingiwe agira ubuzima bwiza, udakingiwe afite ibyago byinshi byo kwandura izo ndwara, umwana utarakingiwe agira ubumuga”.

Umuyobozi w’Akarere ka Kamonyi wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage UWIRINGIRA Marie Josee avuga ko imiryango igifite imyumvire yo kudakingiza abana  bari kuyikorera ubukangurambaga.

Ati” Ntitwabura kuvuga ko tugifite imiryango mike mu mirenge imwe n’imwe ifite abaturage bafite imyemerere itemera gahunda za Leta zimwe na zimwe harimo na gahunda zo gukingira. Ni mike ariko n’iyo mikeya nk’ubuyobozi twiyemeje kuyikorera ubukangurambaga”

UWIRINGIRA Marie Josee avuga ko imiryango igifite imyumvire yo kudakingiza abana  bari kuyikorera ubukangurambaga.

Sibomana Hassan, umuyobozi wa porogaramu y’igihugu ishinzwe ikingira muri RBC, agaragaza ko nubwo u Rwanda rugeze aheza ariko hakirimo icyuho kuko hari ababyeyi badakingiza abana.

Ati” Ibikorwa bijyanye n’ikingira mu gihugu bimeze neza hano mu Rwanda abana bakingiye ku kigero gishimishije kuko abana 96% baba barabonye inkingo z’ibanze zigenwe ku bana batoya bari munsi y’umwaka 1 ariko nubwo bimeze bityo turacyafite 4% tugomba gukingira kuko ntitwakabaye dufite intego yo kuzakingira 95% twakabaye dufite intego ivuga ko tuzakingira abana bose 100% kuko umwana umwe udakingiye ashobora kuba icyuho cyo kugira ngo afatwe n’uburwayi kuko indwara zoze dukingira ni udukoko tubana natwo  bivuze ngo umwana udakingiye ashobora kugira ibyago  byo kuba yakwandura,”

Yakomeje agaragaza ko  by’umwihariko hano muri Kamonyi ndetse n’ahandi mu gihugu usanga mu turere hari abana bagenda bacikiriza inkingo kuko muri iyi minsi bari guhangana n’ikibazo cy’abana ushobora gusanga umuntu afite n’umwaka 1 ababyeyi bataributse kumukingiza,bakaba babiita abana batabonye urukingo na rumwe, nabo babafite nubwo ari bacye cyane ariko bitanga icyuho ku burwayi bunyuranye.

Dr Rosette Nahimana ushinzwe ikingira mu ishami ry’umuryango w’abibumbye  ryita ku buzima OMS mu Rwanda avuga ko imbaraga zashyizwe muri gahunda z’ikingira byatumye imbasa igabanuka.

Ati ” Ku rwego rw’isi bihagaze neza icyemezo cyo kurandura  imbasa burundu  cyatangiye mu 1988 buri mwaka ku Isi yose habonekaga abana bageze ku bihumbi 350 banduraga imbasa buri mwaka kandi uwanduye imbasa imusigira ubumuga kandi n’ ikibazo gikomeye, ariko kubera imbaraga zashyizwe muri gahunda z’ikigira no kureba ko inkingo zigera ahantu hose, byatumye  imbasa igabanuka ku kigero cya 99,9% aho usigaye ni mu bihugu bibiri honyine kandi naho OMS ifatanyije n’abagatanyabikorwa naza Guverinoma iri gushyiramo imbaraha nyinshi kugira ngo no muri ibyo bihugu bisigaye imbasa aranduke burundu.”

Abajyanama b’ubuzima bamwe mu nkingi za mwamba muri uru rugendo.

Imbasa ni indwara yandura binyuze mu gukora mu mwanda wuyifite cyangwa kunywa amazi no gufata amafunguro yanduye, ni indwara uwayanduye ashobora kwanduza abandi nubwo yaba ataragaragaza ibimenyetso.

Ibimenyetso by’indwara kandi  harimo uburema bushya buhutiyeho bw’ukuboko, ukuguru cyangwa byombi; harimo kuregarega k’ukuguru cyangwa ukuboko kwafashwe, ndetse no kunyunyuka k’urugingo rwafashwe.

 

Mukanyandwi Marie Louise

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here