Urubyiruko rurakangurirwa kwiga amashuri y’imyuga n’ubumenyingiro nk’imwe mu nzira zizewe zo kubarinda ubushomeri.
Hirya no hino mu gihugu ahenshi usanga hakigaragara urubyiruko rw’abashomeri badafite icyo bakora, baba abarangije ibyiciro rusange ‘tronc Commun’ ndetse n’abandi usanga batarabashije kugera kuri iki cyiciro, bakavuga ko bagarukiye mu mwaka wa gatandatu w’amashuri abanza ko babura ubushobozi bwo gukomeza.
Ariko abenshi muri uru rubyiruko ntibashaka no kuyoboka amashuri y’imyuga n’ubumenyingiro kuko bavuga ko abayarangije bakora akazi kagayitse.
Kimwe n’ahandi hose,no mu Karere ka Kayonza hagaragaramo urwo rubyiruko rutitabira aya mashuri rugahitamo kugana inzira y’ubushomeri, nyamara bakabaye bajyayo bakiga imyuga izabasha kwiteza imbere igihe bazaba bayarangije.
Umuyobozi w’Akarere ka Kayonza Nyemazi J Bosco avuga ko nubwo bataragera ku ntego bihaye, ariko ubukangurambaga bugikomeje mu kwereka urubyiruko ibyiza byo kwiga amashuri y’ubumenyingiro.
Yagize ati”, Ntabwo turagera ku ntego twifuza kugeraho kuko ni ubukangurambaga turimo, nubwo tutaragera ku kigero gishimishije kuko ahanini bijyana n’imyumvire, turakomeza mu baturage tunashishikariza urubyiruko rurangije umwaka wa gatatu rugiye muwa kane kwitabira amashuri y’ubumenyingiro, kuko umwana ugiyemo agira ubumenyi bumufasha kugira icyo yikorera, akanakemura ikibazo biri rusange ariko binamufasha kubona akazi yaba; kwubaka, kudoda, …”
Gusa yakomeje agaragaza ko hakiri imyumvire y’uko kwiga amashuri asanzwe aribyo bitanga ubumenyi, aho bavuga ko bakomeje kugirango abanyeshuri babyumve ndetse n’ababyeyi.
Ubuyobozi bw’aka Karere ka Kayonza buvuga ko bwihaye intego yo kuzamura umubare w’abagana amashuri y’ubumenyingiro, aho basinyanye n’ibigo by’amashuri, kugira ngo bongere imbaraga mu kwegera abana .
Umuyobozi w’Akarere yakomeje agira ati” Twongere imbaraga mu kwegera abana no kubigisha mugihe bagiye gukora tronc Commun, tubereka amahirwe ari mu mashuri y’imyuga n’ ubumenyingiro kuko abari muri kariya kazi bafite amahirwe yo guha urubyiruko ibyo rukora, tukaba dufite intego yo kuzamura umubare w’abagana aya mashuri”.
Guverinoma y’u Rwanda yihaye intego ko mu mwaka wa 2024, amashuri y’imyuga n’ubumenyingiro azaba yakira 60% by’abanyeshuri barangije icyiciro rusange ‘Tronc Commun’ bavuye kuri 31.6% .
Kanda hano usure izindi nkuru zacu mu mashusho.
MUKANYANDWI Marie Louise