Home INGO ZITEKANYE Bamwe mu baturage bagaragaza ko gahunda ya Girinka hakirimo ibikeneye gukosorwa

Bamwe mu baturage bagaragaza ko gahunda ya Girinka hakirimo ibikeneye gukosorwa

 

Uwiragiye Damarce umugore bigaragara ko afite ubumuga bw’amaguru yombi utuye mu mudugudu wa Gikarabiro akagari ka Buhanda Umurenge wa Bweramana akarere ka Ruhango, niwe wumvikana avuga uburyo yapfushishe inka yari yarahawe muri gahunda ya girinka.

umukuru w’umudugudu wabo wa Gikarabiro, Niyonsaba Jerome, nyuma yo kugurisha inyama zayo, hakavamo amafaranga ibihumbi 125000fr, atayatwaye yose kuri konti yumurenge, ndetse nayo yasigaranye agera ku bihumbi 55000fr, Uwiragiye wari warahawe iyo nka yayamwaka ntayamuhe ndetse mu kugeza icyo kibazo ku munyamabanga nshingwa bikorwa wakagari kabo ka Buhanda,Mukamazimpaka Marie Grace akamubwira ko ntacyo akwiye kubaza kuri ayo mafaranga.

Ati”Njyewe nahawe Inka ya girinka bayimpa ari gatoya ndaza ndajarera, ibaye Inka yo kwima ngira umwaku irapfa veteineri w’umurenge yohereza umuntu uza kuyigura mudugudu Niyonsaba Jerome arambwira ati ntiwemere ko iyinka veterineri ayigirisha reka tuyicuruze urabonaho inyama zo kurya namafaranga uzahahire abana,abaturage bari baraho barasinye veterineri avugako bamubwiye ko batanga ibihumbi 70 natabineka mumpe urutonde rwanyu murayateranyiriza mutohereze, mudugudu niwe wafataga amafaranga umugorewe agapima inyama ku munzani Inka yavuyemo ibihumbi 125 mudugudu atanga70 naho 65 arabigumana nyamwatse ambwirako yayubakishije ibiro by’umudugudu murgeye umuyobozi w’akagari ambwirako inka ya girinka niyo waverisa ibihumbi icumi amafaranga aba yageze kuri konti”

Ibi kandi byemezwa nabagabo babiri uyu mukuru wumudugudu wa Gikarabiro, Niyosaba Jerome yahaye ikiraka cyo kubaga iyo nka no kumufasha mu kugurisha inyama zayo.

Bati”Inka ya Uwiragiye Damarise imaze gupfa barayisohoye turayirarira ku musozi bukeye Inka irabagwa umugore wa mudugudu Mukashyaka Dorothea niwe wafataga wapimaga y’inyama umugabo we mudugudu akabika amafaranga ntawundi wayegeraga,ninjyewewayibaze ampemba inyama amafaranga yose narayamuhaye ntanyama nimwe yaraye namadeni yarishyuwe avugako amafaranga azubaka ibiro by’umudugudu, arikose ni gute ibiro by’umudugudu byubakwa ninka ya girinka? Rwose afatanyije n’Umuyobozi w’Akagali”

Ati” ku kibazo cya girinka umuturage yabajije ikibazo cye mu nama cy’inka ye yapfuye ikabagishwa amafaranga ntayabone, amubwirako yaverishije ibihumbi 70 ati andi yagiye kubiro by’umudugudu nuko nabyumvise”.

Yaba uyu muturage wapfushije inka yari yarahawe muri gahunda ya Girinka naba bagabo bafashije umukuru wumudugudu wa Gikarabiro, Niyonsaba Jerome kubaga iyo nka no kugurisha inyama zayo, ndetse na bamwe mu batuye muri uyu mudugudu barimo abaguze kuri izo nyama, bahuriza kugusaba ubuyobozi bwakarere kabo ka Ruhango gukurikirana iki kibazo kuburyo uwapfushije Inka yari yarahawe yashumbushwa indi.

Ati”Kukibazo cya girinka rero uyu mubyeyi yakoresheje inama aho ntuye abaza ikibazo cy’inka ye yapfuye ikabagishwaamubwirako yaverishije ibihumbi 70 ati andi yagiye kuburyo by’umudugudu, niba ari ukubikoresha cyangwa kubyubakisha simbizi”.
Naho uwabagiwe Inka ati” Nagirango mundenganure niba Inka perezida yahaye umuturage ariyo yubaka ibiro by’umudugudu mubinsobanurire negukomeza kumugiraho ikirengo”.

Icyakora Niyonsaba Jerome Umukuru wumudugudu wa Gikarabiro uvugwaho gufata amafaranga amwe yavuye mu nyama zinka yari yarahawe Uwiragiye Damarce muri girinka, akayikubira, ku umurongo wa telephone aravuga ko ntaburenganzira itangazamakuru rifite ryo kugira icyo rimubaza nta ruhushya ruvuye ku ubuyobozi bwakagali ngo bumukuriye ndetse ko nta munyamakuru wemerewe gusubira mu mudugudu ayobora ntaruhushya afite rumwemerera kujyayo.

Ati” Icyo nshaka kukubwira ni kimwe twakabaye tuvugana n’umunyamakuru mwabanje gusaba ubuyobozi budukuriye uburenganzira bwo kuza kudusura, icyinka singisubiza ntuzongere no kumpamagara ibyanjye nkorera abaturage ntuzongere no kumpamagara keretse nubanza gusaba uburenganzira umuyobozi w’akagali nuw’Umurenge ambwire ko haza abanyamakuru nkabasobanurira ibyo bambaza”.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa wakagari ka Buhanda uyu mudugudu wa gikarabiroa ubarizwamo, nubwo byumvikana ko iki kibazo yakigejejweho ndetse akaba ashyirwa mumajwi ko ashobora kuba yarasangiye ayo mafaranga nuyu mukuru wumudugu wa Gikarabiro, Mukamazimpaka Marie Garace akaba ahakana ibyo kugezwaho iki kibazo ndetse ko ubanza ibivugwa kuri uyu mukuru wumudugudu ari ukumuharabika.

Ati” Ibintu rero by’uwo muturage umuyobozi w’umudugudu Inka yagirinka ko ipfa umurenge ariwo utegeka uko iyo nka iri bugende kuba yaba yrabazwe nkuko izindi nka zose za girinka zibagwa kandi zikagurishwa, ahubwo hari ikindi kindi kibyihishe inyuma”

Icyakora kuruhande rwumuyobozi wakarere ka Ruhango, Habarurema Valens, akaba asobanura uko iki kibazo kigiye gukurikiranwa ku ubufatanye nubuyobozi bwumurenge wa Bweramana.

Yagize ati” Ubusanzwe nta kijya gikorwa kunka ya girinka bikozwe numuntu umwe veterineri wovkurwego rw’umurenge ntabwo abitegeka, umuyobozi w’umurenge n’uwa Akagali ntabwo babitegeka tuzabikirikirana turebeko atari ibyo abantu bapfa kwivugira gusa cyangwa se niba bishobora kuba ukuri”

Muri rusange ubuyobozi bwakarere ka Ruhango butangaza ko murwego rwo kurwanya no gukumira Ruswa nandi manyanga ashobora kugaragagara muri gahunda ya Girinka, ubusanzwe hashyizweho komite yabantu bagera kuri 7 bashinzwe kugenzura no gukurikirana ikintu cyose kibaye cg igikorwa gikorewe ku nka ya girinka, ngo mu rwego rwo kunoza iyi gahunda yashyiriweho kuzamura imiryango itishoboye.

 

Mukanyandwi Marie Louise 

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here