Home AMAKURU ACUKUMBUYE « Kicukiro abantu bahagenda ni abasirimu ntabwo wapfa gukora ibyo wishakiye ngo...

« Kicukiro abantu bahagenda ni abasirimu ntabwo wapfa gukora ibyo wishakiye ngo bakuyoboke » Milanova

Burya burimuntu ugiye gukora ubucuruzi runaka kugira ngo buzamubyarire inyungu yifuza afata umwanya uhagije wo gukora inyigo. Mu bintu akoraho inyigo n’ahantu azakorera ndetse n’abantu bazaza bamugana abigaho ndetse bihagije noneho akabona gukora ibijyanye n’abo bantu be kugira ngo bazishimire ibyo abagezaho.

Milanova nyuma yo gukora inyigo igasanga ahantu igomba gutangirira ari Kicukiro yasanze , basanze bagomba gukora ibintu byiza bisa neza kandi byose bakabihuriza hamwe, kuko ababagana ari abantu b’abasirimu utakorera ibyo wiboneye byose.

Milanova bafite imitobe y’ubwoko bwose kandi ikoze mu mwimerere w’imbuto

 

Ubusanzwe icyifuzo cyo kurya no kunywa , ni icyifuzo kiza ku mwanya wa mbere, iminsi yose kandi kuri buri muntu. Yaba umwana cyangwase mukuru nubwo abantu badakunda ibintu bimwe. Ni kenshi rero abantu bahurira ahantu bakagira ibyo babura, bitewe n’uko aho hantu baba bategura ubwoko runaka bw’amafunguro.

Milanova, yafashe umwanzuro wo gukora amafunguro yose, ibyo kurya n’ibyo kunywa byaba ibisembuye n’ibidasembuye, kugira ngo umuntu wese ubasanga atagira imbogamizi yo kuba hari ibyo atabonye.

Amafunguro atanukanye kandi yujuje ubuziranenge

Milanova ikorera Kicukiro, ku muhanda munini wa Kaburimbo , Ku cyapa cya Kabiri cya Taxi uturutse Sonatube ugana Kicukiro Centre. Bafite Coffee Shop (Ikawa y’ubwoko bwose), Bakary (Aho bakorera ibijyanye n’imigati), Restaurant, ndetse n’Akabari.

Milanova bategura amafunguro(Buffet) aho guhera 10h-15h buri muntu uhageze ahasanga amafunguro y’ubwoko bwose ateguye neza cyane kandi akarura mu bwisanzure. Bagira imigati y’ubwoko bwose, imigufi, imiremire, imitoya n’iminini, amandazi, sambusa, Biscuits, …

Ku kijyanye na gahunda ya Leta yo gukora amasaha 24/24, unakurikije ahantu Milanova ikorera, aho hanyura abantu bose bakora akazi gatandukanye cyangwa bagize gahunda zitandukanye. Ibyo gukora amasaha yose y’umunsi bagifashe nk’ingamba. Isaha iyo ariyo yose umuntu agannye Milanova, ahita abona ikimuramira, nta mbogamizi y’amasaha ihaba.

 

Ubumwe.com

 

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here