Home AMAKURU ACUKUMBUYE Kicukiro : Urujya n’uruza rwakomeje ntibarumva akamaro ko kuguma mu rugo hirindwa...

Kicukiro : Urujya n’uruza rwakomeje ntibarumva akamaro ko kuguma mu rugo hirindwa Koronavirusi

Kuri uyu wa mbere, mu karere ka Kicukiro umuhanda Nyanza- kicukiro centre, abaturage bakomeje kugenda batitaye ku itangazo ryasohotse risaba abantu kuguma mu rugo, kugira ngo hirindwe ikwirakwizwa rya Koronavirusi

Ubwo umunyamakuru wa Ubumwe.com yageraga muri uyu muhanda yahasanze urujya n’uruza rw’abagenzi ndetse abenshi bumvise ko hasohotse itangazo ribabuza kuva murugo keretse hari impamvu ikomeye, nyamara abenshi ntibabihe agaciro.

Uyu muhanda wagaragaragamo ibinyabiziga bitari byinshi, ariko urujya n’uruza rw’abagenzi bagenda n’amaguru rwo ukabona ari rwinshi ugereranyijwe n’ibyari byitezwe muri iyi myanzuro kugira ngo hakumirwe icyorezo cya Koronavirusi.

Umunyamakuru yagerageje kuganira n’abaturage bagendaga muri uyu muhanda bamubwira impamvu zitandukanye zabateye kuva murugo :

Abantu mu masaha ya Saasita bari benshi mu muhanda Nyanza Kicukiro Centre

Uwimana(Izina ritari irye) ufite imyaka 20 yabwiye umunyamakuru ko yavuye ku Ruhuha( Bugesera) akaba atashye Nyabugogo aho avuye gusura Nyirasenge. Mu magambo ye yagize ati : « Ndikuva Ruhuha nitahira iwacu Nyabugogo. Navuyeyo n’amaguru kuko numvise ngo babujije abantu kuva mu rugo, kandi ntabwo nari kuhamara iyi minsi yose »

Uwimana yakomeje avuga ko abizi ko impamvu babibujije ari uko ari ukwirinda icyorezo cya Koronavirusi,ariko nabwo atabivamo.

Yakomeje agira ati : « Nibyo pe, ndabizi ko ari ukugira ngo twirinde Koronavirusi, ariko nabwo sinabivamo kumara iyo minsi yose Ruhuha. »

Uwimana abajijwe niba nta muntu ushinzwe umutekano bigeze bahura ngo amubwire aho agiye yavuze ko ntawe, ahubwo asaba umunyamakuru kumureka agakomeza.

Drocelle wari unafite umwana w’imyaka 5 mu ntoki, we abajijwe aho agiye yabwiye  umunyamakuru ko avuye i Karembure ajya Sonatube.

Yagize ati: « Ncyuye uyu mwana iwabo. Yari yaraje kudusura ariko rero hari hageze ngo atahe iwabo kuko anarara arira ubwo rero ntitwabivamo”

Abenshi banagendaga banegeranye batitaye ku ntera ya metero 1 hagati y’umuntu n’undi.

Umugabo wari kumwe n’umugore we nabo batashatse ko batangazwa amazina babwiye umunyamakuru ko bari baje kureba ko imihanda ari nyabagendwa ngo bisurire umukecuru wabo, bageze mo basanga abantu bari kwigendera nta kibazo nabo baragenda.

Francine (izina twamuhimbye) yagize ati: “Nyine kwakundi akazi kaba karaheranye abantu, twibwiye tuti turebye ko batwemerera kugenda tukajya kureba Mabukwe Sonatube, ni uko dusanga nta kibazo natwe turagenda, ariko iyo batubuza twari gusubira mu rugo nta kibazo byose twaje tubiteganya.”

Aba bari baturutse Nyanza bageze ahitwa ku Munyinya haruguru gato y’Akarere ka Kicukiro, ariko bavugaga ko uko babibona bagera Sonatube neza bakanataha.

Nzaramba Damascecne(siyo mazina ye) ufite abana 4 we yabwiye umunyamakuru ko yaravuye guhaha Ziniya ku isoko.

Yagize ati: “Mvuye ziniya guhaha, ndabizi ko byari bibujijwe ariko ntakundi, ntabwo nakwemerwa guhendwa n’ibiciro byo muri karitiye kandi nzi ko mu isoko ibiciro biri hasi. Itangazo nararyumvise ariko ntakundi”

Nzaramba abjijwe niba n’ejo azasubirayo ko wabonaga ibyo ahashye bitazamugeza nyuma y’ibyumweru bibiri yavuze ko azajya ajyayo kugeza bafunze isoko cyangwa akabura amafaranga yo kujya guhahisha.

Uzamukunda (izina twamuhimbye) yavuze ko yahisemo gufata igare rye akajya Kinyinya avuye mu Karumuna kuko yari azi ko atabona ikimutwara.

Yagize ati: “Njyewe ndi kujya Kinyinya nturutse mu Karumuna ngiye kurebayo imyenda yanjye nari nararanguye nkayisigirayo umuntu. Ndayitahana ubwo nzayicuruza bongeye kurekura amasoko akarema.”

Umunyamakuru yagerageje kuvugisha inzego z’umutekano mu Karere ka Kicukiro mu kuba hatakajijwe ingamba kugira ngo iyi myanzuro ishyirwe mu bikorwa, maze adusubiza muri aya magambo:

“Ubwo urwo rujya n’uruza rwahageze mpavuye, kuko guhera 05h nahavuye 11h za mugitondo twari duhari tubuza abantu badafite impamvu zihutirwa kuko ubwo twemereraga umuntu ugiye kwivuza, umuntu ugiye kuri Bank ndetse n’umuntu ugiye guhaha, bari abo gusa.”

Abantu mu muhanda bagendaga bisanzwe n’ubwo bazi ko basabwe kuguma murugo

Yabajije umunyamakuru niba muri ayo masaha yarimo akora akazi yaba yahuye n’abapolisi, nawe amubwira ko uretse imodoka z’abapolisi zizwi ku izina rya Pandagari bahuye ariko zigenda ntawundi bahuye .Yakomeje agira ati:

“Murakoze cyane kuduha ayo makuru n’ubufatanye bwiza, ndaje mvugane na bagenzi banjye twongere dusubiremo turebe icyo dukora”

Uyu muyobozi utifuje ko amazina ye atangazwa kuko hari inzego zishinzwe kubavugira, yatubwiye ko twavugisha umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali, twagerageje kuvugisha Mutesi Goreth atubwira ko ahuze aza kutuvugisha. Turinze dusohora iyi nkuru ataratuvugisha ubwo mu gihe aba atuvugishije turabagezaho ingamba bafite zo gushyira imbaraga muri ibi byemezo.

Ni mugihe kandi Polisi y’u Rwanda yasohoye amatangazo avuga ko agiye gukaza igenzura ku mabwiriza asaba abantu kuguma murugo mu rwego rwo kwirinda Koronavirusi

 

 

Mukazayire Youyou

 

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here