Home AMAKURU ACUKUMBUYE Dore igihe Koronavirusi ishobora kumara ku kintu itari yapfa :

Dore igihe Koronavirusi ishobora kumara ku kintu itari yapfa :

Twese turabizi ko Koronavirus ari Virusi yandura,umuntu wayanduye akoze ku kintu undi nawe akaza kugikoraho. Abantu benshi baribaza bati : « Mbese iyo virusi ubundi ipfa imaze igihe kingana iki ? »

Uyu munsi Ubumwe.com bwifashishije imbuga zitandukanye cyane cyane Paris Normandie ndetse n’abaganga b’inzobere batandukanye, babateguriye igihe ubushakashatsi bwagaragaje iyi Koronavirusi imara ikiri nzima, ari nacyo gihe yakwanduza undi muntu.

Ubushakashatsi bwagaragaje ko iyi Koronavirus imara igihe gitandukanye bitewe n’aho iri. Urugero igihe imara ku giti sicyo gihe imara ku rupapuro cyangwa kuri pulastike…

Iyi Virus ishobora kumara hagati y’amasaha abiri n’iminsi icyenda

Abashakashatsi bo mu gihugu cy’Ubudage muri kaminuza ya Ruhr batangaje mu kinyamakuru Journal of Hospital Infection ko iyi virusi imara igihe runaka bitewe n’aho iri. Batangaza ko igihe kibarirwa hagati y’amasaha abiri n’iminsi icyenda bitewe n’aho iri, ikigero cy’ubushyuhe cyangwa ubukonje, …

Bakomeje kugaragaza ko ku bikoresho bya Pulasitike(plastique) ariho iyi Virusi imara igihe kirekire cyane. Mu mpuzandengo ishobora kuba yamara hafi y’iminsi itanu, aho yaba iri mu bihe byiza byayo(ni ukuvuga ubushyuhe bwo hasi) urundi rugero : Iyi Virusi ishobora kumara iminsi ibiri ku turindantoki two kwamuganga. Nyamara mu mwuka ubushakashatsi bwagaragaje ko iyi virusi itarama kuko imara munsi y’amasaha abiri.

Kubera ko hari inyito zitoroshye kubona mu kinyarwanda, twahisemo gukoresha ifoto y’ibikoresho kugira ngo tugaragaze igihe iyi Virusi imara :

Ku bikoresho bikoze mu giti Iyi Virusi ishobora kumara iminsi 4
Aho haciye akarongo mu gifaransa ni ubwoko bwa Acier, iyi Virus imara iminsi 3
Mu mwuka iyi Virusi imara amasaha 3
Mu bikoresho bya Pulasitike ( Plastique) iyi Virusi imara iminsi 3
Ku bikoresho bikoze mu kirahuri iyi virusi imara iminsi 5
Ibipapuro cyangwa ibikarito iyi Virusi imaa amasaha 24
Ibikoresho bikozwe mu cyitwa cuivre mu rurimi rw’igifaransa, iyi Virusi imara iminsi 4
Ibikoresho bikoze mu mashashi cyangwa silikone (caoutchouc
ou silicone) Iyi Virusi imara iminsi 5
Uturindantoki two kwa muganga Iyi Virusi imara amasaha 8
Ibikoresho bikoze mucyitwa céramique mu rurimi rw’Igiharansa iyi virusi ishobora kumara iminsi 5
Ibintu bikoze mu cyuma (métal) iyi Virusi imara Amasaha 48
Ibikoze mu matisi( tissus) iyi Virusi imara Iminsi 5

Ubu bushakashatsi bwashoje bugaragara ko n’ubwo Koronavirusi itinda gupfa, gukaraba intoki n’amazi meza n’isabuni, iyi virusi ihita ipfa ako kanya.

Iyi niyo ntero rero ya Ministeri y’Ubuzima mu Rwanda aho bakomeza gushishikariza abanyarwanda kugira isuku bakaraba intoki kenshi gashoboka ndetse no kwirinda kwegerana na mugenzi wawe ugashyiramo intera ya metero imwe.

Gukaraba intoki n’isabuni bihita byica koronavirus ako kanya

Ubwo iyi nkuru yasohokaga abarwayi ba Covid-19 indwara iterwa na Koronavirus babarirwa muri 36.

 

Mukazayire Youyou

photos src internet

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here