Categories: Imikino

Kigali: Perezida Kagame na mugenzi we Romuald Wadagni bakoranye siporo

Ku mugoroba wo ku wa Gatatu tariki ya 16 Nzeri 2026, Perezida Paul Kagame na mugenzi we wa Benin, Romuald Wadagni, bakoranye siporo yo kugenda n’amaguru mu Mujyi wa Kigali mu gace ka Nyarutarama.

Siporo aba Bakuru b’Ibihugu bakoze, ni iyo kugenda n’amaguru ahamenyerewe nka ‘Nyarutarama Green Carpet’, hamwe mu hantu hagenewe n’ubundi gufasha abantu gukora siporo yo kugenda n’amaguru, nk’uko byatangajwe ku rubuga rwa X rw’Ibiro by’Umukuru w’Igihugu, Village Urugwiro.

Iyi siporo yabaye nyuma y’uko Perezida Kagame yakiriye Perezida Wadagni muri Village Urugwiro, aho bagiranye ibiganiro byibanze ku gushimangira umubano n’ubufatanye hagati y’u Rwanda na Benin.

Perezida Wadagni ari mu Rwanda mu ruzinduko rw’akazi rw’iminsi ibiri, rugamije kurushaho kwagura ubufatanye hagati y’ibihugu byombi.

U Rwanda na Benin bisanzwe bifitanye ubufatanye mu nzego zitandukanye zirimo ubucuruzi n’ishoramari, ikoranabuhanga, ubuhinzi, igenamigambi ry’imijyi, kuvugurura serivisi za Leta ndetse n’umutekano.

Mu 2023, ubwo Perezida Kagame yagiriraga uruzinduko muri Benin, ibihugu byombi byashyize umukono ku masezerano 10 y’ubufatanye, arimo ajyanye no gukuraho gusoresha kabiri.

Uruzinduko rwa Perezida Wadagni mu Rwanda rubaye nyuma y’amezi ane atangiye kuyobora Benin, kuko yatangiye manda y’imyaka irindwi nyuma y’imyaka 10 yari amaze ari Minisitiri w’Imari n’Ubukungu wa Benin.

Si ubwa mbere yari ageze mu Rwanda kuko muri Nzeri 2023, ubwo yari akiri Minisitiri w’Imari n’Ubukungu, yahageze nk’intumwa yihariye ya Perezida Patrice Talon, wayoboraga Benin mbere.

Perezida Wadagni yanasuye urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali

Perezida Wadagni uri mu Rwanda mu ruzinduko rw’iminsi ibiri, akigera ku rwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Kigali, yunamiye inzirakarengane zisaga ibihumbi 250 ziruhukiye muri urwo rwibutso bishwe bazira uko bavutse.

Mu gihe yasuraga Urwibutso, Perezida Wadagni yanyuze mu byumba bibitse amateka, amakuru n’ibimenyetso bisobanura uko Jenoside yakorewe Abatutsi yateguwe ikanashyirwa mu bikorwa, ndetse n’ingaruka yagize ku gihugu n’Abanyarwanda.

Yanasobanuriwe urugendo u Rwanda rwanyuzemo nyuma ya Jenoside, aho Igihugu cyibanze ku kunga Abanyarwanda, kubaka ubumwe n’ubwiyunge no kongera kubaka inzego n’iterambere ry’igihugu.

Ubumwe

Share
Published by
Ubumwe

Recent Posts

Kayonza: Umuyaga ukomeye wasakambuye ibyumba bine by’amashuri

Ku mugoroba wo ku wa Gatandatu tariki ya 24 Ukwakira 2024, umuyaga ukomeye wibasiye Umurenge…

2 days ago

APR FC na Rayon Sports ntizabashije gukomeza mu mikino Nyafurika

Amakipe yo mu Rwanda yombi yari aruhagarariye mu mikino nyafurika ari yo APR FC na…

2 days ago

Hehe no gutakaza amafaranga mu manza: Abaturage bakemuriwe ibibazo n’abunzi

Imibare itangwa na Minisiteri y’Ubutabera ivuga ko kuva mu 2023/2024 kugera 2025/2026, Inteko z’abunzi zakemuye…

4 days ago

Ikawa y’u Rwanda yaciye agahigo: Ikilo kimwe kigurishwa 670,000Frw

Ikawa y’u Rwanda yongeye kwigaragaza ku ruhando mpuzamahanga, nyuma y’uko ikilo kimwe cy’iyatunganyijwe na K-Organics…

5 days ago

Inzoga tuzambure agaciro kuko zangiza ubuzima – Minisitiri Nsanzimana

Minisitiri w’Ubuzima, Dr. Sabin Nsanzimana, yasabye urubyiruko n’Abanyarwanda muri rusange, kwambura inzoga agaciro baziha kuko bigaragara…

6 days ago

Perezida Kagame asanga ikibazo cy’imyambarire kitagombye kureberwa ku bagore gusa

Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, avuga ko ikibazo cy’imyambarire gikunze kuvugwa kitagombye kureberwa ku bagore…

6 days ago