Categories: Imikino

Rayon Sports yacyuye inota rimwe nyuma yo guhagamwa na Sunrise FC

Ikipe ya Rayon Sports yanganyije na Sunrise FC igitego 1-1, mu mukino wabereye kuri Kigali Pelé Stadium ku wa Kane tariki 17 Nzeri 2026, akaba ari wo mukino wa mbere Rayon Sports yari ikinnye muri BK Pro League 2026 igeze ku munsi wa gatatu, nuko Murera icyura inota rimwe.

Ikipe ya Sunrise FC yaje gukina na Rayon Sports yiyemeje kuyitsinda, bituma itangirana umukino imbaraga nyinshi bigaragara ko yarushaga Rayon Sports wabonaga abakinnyi bayo bahuzagurika.

Iyi mikinire yatumye Sunrise FC ibona igitego cya mbere ku munota wa karindwi, cyatsinzwe na Nzeyimana Jean Petit watereye ishoti rikomeye hanze y’urubuga rw’amahina, umupira uruhukira mu rushundura.

Ibi byatumye Rayon Sports ikanguka, itangira gukina neza, maze ku munota wa 27 rutahizamu Junior Kameni atsinda igitego cyo kwishyura ku mupira yahawe na mugenzi we Issa Djiguiba, nuko igice cya mbere kirangira ari igitego 1-1.

Nyuma y’akaruhuko, amakipe yombi yashatse igitego cy’intsinzi anakora impinduka zitandukanye ariko biba iby’ubusa, umukino urangira ari cya gitego 1-1.

Undi mukino wabaye kuri uyu munsi wa gatatu wa BK Pro League, ikipe ya Police FC yatsinze Mukura Victory Sports igitego 1-0 iyisanze iwayo, umukino wabereye kuri Stade Kamena yo mu Karere ka Huye.

Umukino wa nyuma w’umunsi wa gatatu uraba kuri uyu wa Gatanu tariki 18 Nzeri 2026, ukaba uza guhuza Amagaju FC na Al Merrikh SC, kuri Stade Kamena, ni umukino utangira saa cyenda.

Ubumwe

Share
Published by
Ubumwe

Recent Posts

Kayonza: Umuyaga ukomeye wasakambuye ibyumba bine by’amashuri

Ku mugoroba wo ku wa Gatandatu tariki ya 24 Ukwakira 2024, umuyaga ukomeye wibasiye Umurenge…

2 days ago

APR FC na Rayon Sports ntizabashije gukomeza mu mikino Nyafurika

Amakipe yo mu Rwanda yombi yari aruhagarariye mu mikino nyafurika ari yo APR FC na…

2 days ago

Hehe no gutakaza amafaranga mu manza: Abaturage bakemuriwe ibibazo n’abunzi

Imibare itangwa na Minisiteri y’Ubutabera ivuga ko kuva mu 2023/2024 kugera 2025/2026, Inteko z’abunzi zakemuye…

4 days ago

Ikawa y’u Rwanda yaciye agahigo: Ikilo kimwe kigurishwa 670,000Frw

Ikawa y’u Rwanda yongeye kwigaragaza ku ruhando mpuzamahanga, nyuma y’uko ikilo kimwe cy’iyatunganyijwe na K-Organics…

5 days ago

Inzoga tuzambure agaciro kuko zangiza ubuzima – Minisitiri Nsanzimana

Minisitiri w’Ubuzima, Dr. Sabin Nsanzimana, yasabye urubyiruko n’Abanyarwanda muri rusange, kwambura inzoga agaciro baziha kuko bigaragara…

6 days ago

Perezida Kagame asanga ikibazo cy’imyambarire kitagombye kureberwa ku bagore gusa

Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, avuga ko ikibazo cy’imyambarire gikunze kuvugwa kitagombye kureberwa ku bagore…

6 days ago