Prof Muganga Raymond
Prof. Muganga Raymond yagizwe Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuziranenge bw’Imiti n’Ibiribwa (Rwanda FDA), asimbura Prof. Emile Bienvenu uri mu maboko y’ubutabera, ukurikiranweho ibyaha bifitanye isano n’inzoga zitujuje ubuziranenge, uyu ukaba ari umwe mu myanzuro y’Inama y’Abaminisitiri yabaye ku wa Gatanu tariki 18 Nzeri 2026.
Prof. Muganga yari asanzwe ari umwe bakozi ba Rwanda FDA, akaba yari akuriye ishami rishinzwe imirimo ya Laboratwari (Head of Laboratory services).
Abandi bayobozi bashyizweho muri iki kigo, harimo Dr. Munyampundu Jean Pierre wagizwe Umuyobozi Mukuru w’Ishami ry’Ibiribwa, mu gihe Dr. Kabandana Monia yagizwe Umuyobozi Mukuru w’Ishami rya Serivisi za Laboratwari, nk’uko biri mu itangazo ry’imyanzuro y’iyi nama y’Abaminisitiri yayobowe na Perezida Paul Kagame.
Abayobozi batandukanye bari basanzwe bayobora Rwanda FDA, bari mu maboko y’ubutabera, bakaba bakurikiranyeweho amakosa yakozwe n’iki kigo mu bugenzuzi bw’inganda zikora inzoga zitujuje ubuziranenge, ari na yo mpamvu basimbuwe.
Izo nganda kuri ubu zarafunzwe, kuko inzoga zakoraga ziganjemo izo bita Ibyuma, zagiraga ingaruka zikomeye ku buzima bw’abantu, kuko bamwe mu bazinyoye zabishe abandi barahuma, zikaba zinagira n’izindi ngaruka zikomeye mu muryango nyarwanda.
Uretse aba bayobozi bakurikiranweho ibi byaha, bene izo nganda na bo barimo gukurikiranwa kuko iperereza ryasanze zikora ibihabanye n’ibyo zaherewe uburenganzira bwo gukora.
Kuri ubu inzego zitandukanye z’Igihugu zirimo na Minisiteri y’Ubuzima, ziri mu bukangurambaga bwo gusaba urubyiruko kureka kunywa izi nzoga zitujuje ubuziranenge, ahubwo ruhe umwanya umurimo warufasha kwiteza imbere.
Jean Claude Munyantore
Ku mugoroba wo ku wa Gatandatu tariki ya 24 Ukwakira 2024, umuyaga ukomeye wibasiye Umurenge…
Amakipe yo mu Rwanda yombi yari aruhagarariye mu mikino nyafurika ari yo APR FC na…
Imibare itangwa na Minisiteri y’Ubutabera ivuga ko kuva mu 2023/2024 kugera 2025/2026, Inteko z’abunzi zakemuye…
Ikawa y’u Rwanda yongeye kwigaragaza ku ruhando mpuzamahanga, nyuma y’uko ikilo kimwe cy’iyatunganyijwe na K-Organics…
Minisitiri w’Ubuzima, Dr. Sabin Nsanzimana, yasabye urubyiruko n’Abanyarwanda muri rusange, kwambura inzoga agaciro baziha kuko bigaragara…
Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, avuga ko ikibazo cy’imyambarire gikunze kuvugwa kitagombye kureberwa ku bagore…