Nyuma y’uko Korali Elayono ibarizwa mu Itorero rya ADEPR Muri Paroisse ya Remera Umudugudu wa Remera ikoreye urugendo rw’ Ivugabutumwa mu ntara y’ Iburasirazuba mu karere ka Rwamagana, abarenga 117 bakemera kwakira umwami Yesu kristo, bakomeje umurimo w’ivugabutumwa.
Korali Elayono ikaba ikomereje iri vugabutumwa mu Karere ka Rubavu mu mujyi wa Rubavu muri Paroisse ya Gisenyi umudugudu wa Gisenyi.
Indirimbo nziza zuzuye amavuta y’Imana ndetse no gushyira hamwe n’ imbaraga n’ishyaka ridasanzwe nibyo bikunze kuranga iyi korali iyo ubabona, Ubu Korali Elayono ikaba ikomeje imyiteguro ndetse no Gusenga kugira ngo ivugabutumwa rizagende neza hazaboneke abakizwa benshi.
Mu kiganiro twagiranye n’ umuyobozi w’iyi korali yagize ati;” Tariki ya 17 na 18 kanama 2019 turerekeza mu mujyi wa Rubavu kubwira abantu ubutumwa bwiza bwa yesu kristo bukiza kandi buhindura, turashimira kandi Itorero ryacu rikomeje kutuba hafi no kudushyigikira mu myiteguro yose irebana n’ ivugabutumwa dufite”.
Yakomeje agira ati:” ndasoza nsaba abaterankunga bacu kuzaza tugafatanya urwo rugendo tukavuga yesu i Rubavu ikigenderewe cyane ni uko abantu bakizwa niyo ntego yacu nyamukuru izatujyana i Rubavu”.
Korali Elayono ikaba ivuga ko izibanda cyane ku indirimbo zabo nshyashya kuko harimo nazimwe muri zo zimaze gukundwa n’abantu batari bacye, aha twavuga nkiyitwa”Gusenga Kwawe, Umusaraba,…” Korali Elayono ubu ikaba iri no mu myiteguro yo gusohora izindi ndirimbo z’ amajwi ndetse n’amashusho.
Nd. Bienvenu