Home AMAKURU ACUKUMBUYE Kuba Perezida ntibivuga kudakorera Imana-Umwe mubaperezida bambere bakennye ku isi-AMAFOTO

Kuba Perezida ntibivuga kudakorera Imana-Umwe mubaperezida bambere bakennye ku isi-AMAFOTO

Abayobozi bamwe na bamwe bakunda kwigwizaho ibintu abandi bagashaka kuba mu nyubako zihenze kandi zimeze neza ,ntibite ku bakene cyangwa se imfubyi n’abapafakazi ndetse ntibanite kubo baobora kandi ari nabo baba barabatoye.Benshi muri abo bayobozi barwanira inyungu zabo abandi  bagaharanira icyateza imiryango yabo imbere gusa.Bakunda gufatwa nkabantu bakomeye cyane
Ariko hari umugabo umwe wakomeje gutangaza abantu benshi hano ku isi witwa
Jose Alberto ‘Pepe’ Mujica Cordano,uyu ni umugabo wubashywe cyane mu gihugu cya  Uruguay.
Jose niwe muperezida wabayeho w’umukene ,akaba yarayoboye igihugu cya Urguay mu mwaka wa 2010 kugera mu mwaka wa 2015,akaba yari perezida wa kane wari uyoboye iki gihugu.
Icyatumye uyu muperezida asa n’uwihariye ndetse akanagira itandukaniro hagati ye n’abandi baperezida bayoboye iki gihugu ni  ibikorwa yakoraga byo kwita kubakene  ndetse n’uko yitwaraga kuko yakoraga ibintu bitangaje.
Imyitwarire ye yatumye benshi bamufatiraho urugero nk’umuperezida w’umukene ku isi yose,yahisemo kubana n’amatungo ye aho kujya kuba mu  nyubako zikomeye zigenewe abaperezida.Yahisemo kuba mu nzu igayitse cyane iri mu cyaro kure y’umujyi wa Montevideo.
Ubuzima ndetse n’ibikorwa  by’uyu muperezida byari bitangaje cyane kuko yahisemo kubaho mu buzima bworoheje cyane,aho guhembwa amafaranga angana na miliyoni 12 z’amadorali buri kwezi ,yahisemo gufata 90% byayo akazajya ahabwa abakene ndetse n’abashoramari bataratera imbere.
Nyuma yo gutanga ayo mafaranga yose ku bakene,Mujica ntabwo yigeze yinubira kubaho mu buzima bwa gikene ndetse anakomeza gukora ibikorwa by’urukundo ndetse akanafata umwanzuro wo kujya kwibanira n’amatungo ye .
Iyo urebye cyane usanga Ibi byoroshye cyane kuko uyu mugabo yamaze igihe kitari gitoya muri gereza
Mu mateka ye uyu muperezida yayoboye  amatsinda menshi arimo iryitwa Tupemaros. Iri tsinda Rikaba ryari itsinda ryo kurwanya ubukene. Akiri perezida uyu mugabo yagendaga mu modoka ya 1987 Volkswagen Beetle.
Ubwo yaganiraga n’ikinyamakuru Reuters dukesha iyi nkuru,Jose Alberto yatangaje ko impamvu yakoraga ibyo byose ari uko yashakaga kuzagira iherezo ryiza ndetse akaragwa ijuru.
Mu magambo ye Jose Alberto yagize ati:”Iyi si turimo ntabwo ari iyacu niyo mpamvu tuba tugomba kubaho nkabazapfa ejo.Ibyo dukora nibyo bizaduherekeza.ntabwo kuba perezida byatuma ntakorera Imana. »

Ubuzima bworoheje burangwa no kwicisha bugufi nibwo bwamurangaga
Ubuzima bworoheje burangwa no kwicisha bugufi nibwo bwamurangaga

 
Iyo niyo modoka yagendagamo
Iyo niyo modoka yagendagamo

 
Yakundaga kwibera hamwe n'amatungo ye
Yakundaga kwibera hamwe n’amatungo ye

perezida3
 
By: Zarcy Christian

69 COMMENTS

  1. naturally like your web-site however you need to check the spelling on quite a few of your posts. A number of them are rife with spelling issues and I find it very bothersome to inform the reality then again I will certainly come back again.

  2. You have observed very interesting details ! ps decent site. “I just wish we knew a little less about his urethra and a little more about his arms sales to Iran.” by Andrew A. Rooney.

  3. Can I simply say what a aid to seek out someone who actually is aware of what theyre speaking about on the internet. You undoubtedly know the way to bring a problem to light and make it important. Extra people have to read this and understand this side of the story. I cant imagine youre no more in style since you positively have the gift.

  4. I am now not sure the place you’re getting your information, but great topic. I must spend a while learning more or figuring out more. Thank you for excellent info I used to be searching for this info for my mission.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here