Home AMAKURU ACUKUMBUYE Twitegure kuza kwa Antikristo. Menya byinshi kuri we utazatungurwa!

Twitegure kuza kwa Antikristo. Menya byinshi kuri we utazatungurwa!

Abakristo benshi batekereza ko ukuza k’umuntu w’igihangange urwanya Imana, aribo babyihariye, ariko siko biri. Amadini atandukanye nk’irya Abayuda, Abayisilamu, nabo bafite mu myizerere yabo umuntu uzaza nka Antikristo, mu gihe cy’iminsi ya nyuma y’iyi si. Ku Bayisilamu, uwo Antikristo bamwita Dajjal, akaba uburyo avugwamo, ashaka kumera nka Antikristo uvugwa mu Bakristo. Turi bumuvugeho gato.anti
Kuva cyera Imana yagiye iburira ubwoko bwayo ko uko yahoze kandi ko ariko ikiri ikanazahoraho iteka. Ubu Imana irimo kuburira abayo ku by’imyaka itatu n’igice y’ubutegetsi bwa Antikristo. Abantu bakwiye kwitegura ibintu bibi bitigeze bibaho kuva isi yakaremwa. Nkuko ( ubutumwa bwa La salette buvuga); buduha kugira igitekerezo kuri Antikristo n’ukuntu azaba ateye.” Hazavuka Antikristo ku mugore w’umuheburayokazi ( ashobora kuba ari umukristokazi ukomoka mu Bayahudi), azavuka ku ngirwasugi (fausse vierge), izaba ikorana na ya Nzoka ya kera, Umukuru w’ibibi byose, kandi ise azaba ari Umwepiskopi Umukristo ushobora kuba ari mu nzego zo hejuru”
Agatsiko k’abantu bake, abaherwe bakomeye bifuza kuba aribo bayobora isi. Kugira ngo bagere kuri iyi ntego, bunze umubano na Sekibi, bategurira inzira abami b’iburasirazuba, aribo bafatanyabyaha n’Umwana w’ikibi, bazahungabanya ubukungu bw’isi, kugira ngo bagire ubumwe bwabo mu buryo bwa politike, hejuru y’imigabane yose y’isi. Ibihugu nibimara kuba ingaruzwamuheto, amafaranga yose amaze guta agaciro, abo bubatsi  ba babeli nshya mpuzamahanga, bazashyikiriza ubwo bubasha bwabo hejuru y’amahanga, Antikristo. Uyu Antikristo, uziyita mesiya w’amadini yose( Dore ko azashinga menshi), yahanuwe n’amadini menshi (sectes), ya kiyisilamu, ya gikristo, n’aya kiyuda. Azaza mu gihe kirimo imidugararo, kandi amadini amwe azaba ashyigikiye kuza kwe, azaba akongeza iriya midugararo, atere imyivumbagatanyo mu bihugu byinshi by’abarabu. Antikristo azanajya mu gihugu cya Egiputa, kugira ngo asigwe amavuta (gusengerwa, cyangwa kwimikwa), n’abatambyi b’amadini yaho ya gipagani ( Y’ibigirwamana). Uwo muhango uzashyigikirwa cyane n’abashaka guhuriza isi yose hamwe, maze bimike Antikristo ku butegetsi bw’ishyirahamwe ry’ibihugu by’i Burayi.
Bijya gutangira hazabanza intambara mpuzamahanga mu burasirazuba bwo hagati.
Antikristo azaza yigize umuntu ushaka amahoro, ushyigikiwe na Guverinoma y’isi yose, kandi koko azashobora guhagarika ibikorwa by’iterabwoba. Nyuma yaho ariko aziyita umutegetsi w’isi yose, ategeke abantu bose kumuramya. Ariko kubera ko ari umunyagitugu , wiyemera, bizatuma abantu bamenya uwo ari we by’ukuri. Azatangariza ku mugaragaro Uwo ariwe by’ukuri. Leta y’isi izaba ubutegetsi bugizwe n’inzego zitegekesha igitugu igira iti: ” Nitwe tuzi ibibakwiriye, kandi nibyo muzakora…, bitabaye ibyo…” Umuntu azatakaza ubusugire bwe, ntazongera kubaho uko abyumva, azategekwa uko abaho.
Abantu b’abashishozi, ntibazatinda kubona ko ari umwana wa Satani wuzuwemo Umwuka w’Ikibi.
Azigana Ubutatu butagatifu bwo muri Gatolika, mu bwirasi burenze urugero,  Umubare w’ubumana bw’ubutatu si 333 se? mu gushaka rero kuyica inyuma , azazana 666 y’ubutatu bw’ikibi mu bukana bwawo bwose, bwo kwangiza, no gutsemba: Hazaba serwakira z’umuriro, intambara, ubwicanyi, gushimuta abana, gufata abagore ku ngufu, amaraso y’inzirakarengane azameneka bikomeye cyane.
Antikristo azashyiraho umu Papa utatowe, yicare ku ntebe ya Petero, i Roma. Uwo mu Papa, uzaba ari igihangange, azagambanira itorero aka Yuda, yifashishe inyamaswa y’amahembe abiri, Yohejwe n’ibishuko by’Umwanzi uzaba arimo kumwogeza, azakuza ubwibone nyuma yo kwicisha bugufi, kuva mu byizerwa nyuma yo kwizera, ubuhehesi nyuma y’ubusugi, gukunda impiya nyuma y’ukudatwarwa n’urukundo rw’ubutunzi, gushaka ibyubahiro nyuma yo kutigaragaza, . Mu kwishyira hejuru by’akanya gato, azahinduka ikivume, nyuma yo kuba inkingi ya kiliziya ya Kristo.
Amateka y’ubuzima bwa Yesu ahuye bya hafi n’aya Kiliziya ye. Nkuko yabambwe, niko na Kiliziya ye bizayigendekera Ariko nkuko yazutse, ni nako izaba idini yayobotswe n’abantu benshi ( Ibyah 16:13)….Aha ntibikwiye kwitiranya  abo bakristo bavugwa, n’Abagatolika
Ubuhanuzi bw’iki gihe: ” Azakusanyiriza kw’isi ingabo zifite ubugome bunyamaswa, azatera amahanga, azatsemba ndetse n’amahanga yamwumviraga; Azagera i Roma, maze we n’ingabo ze baribate ahantu hatagatifu, igitambo cy’Ukaristiya agihagarike  Nyuma yaho kugira ngo abone uko akandamiza abaturage, ntazashidikanya no gukoresha Virusi, kugira ngo abigereho. Muri iki gihe umugambi wo kuzana urupfu uratezwa imbere mu nzego nyinshi zitandukanye, Uwo mugambi ukubiyemo gushyigikira gukuramo inda, Kwica umuntu urwaye igihe cye kitaragera, ngo ni ukumugabanyiriza ububabare; (Euthanasie), gushyigikira kubyara umwana umwe, bityo hagakurwaho kubaho kw’abavandimwe, (Basaza na bashiki b’umuntu), kwima uburenganzira umwana bwo kugira ababyeyi bombi, kuva bakivuka; gushyigikira imico y’ubutinganyi guhera mu bwana, n’ugusambanya abana bato b’abahungu., Bityo aziyemeza guhindura amategeko asanzwe agenga ubuzima( changer les lois naturelles). Kandi kuko ari we se W’ikinyoma, azagambanira bariya bayobozi b’isi yose,  mu mwanya wabo azashyiraho, abantu bo mu muco we,buzuye Ubushitani kurusha aba mbere cy’ingoma ye;  Muri icyo gihe kiruhije kurusha ibindi byose, abantu b’Imana bizaba ngombwa ko bahunga bwangu, kugira ngo badatabwa muri yombi. Ibi bizabera kw’isi hose, uretse ko bizatangirira muri Leta Zunze Ubumwe Za Amerika (USA), Uwo mwami w’iyo si nshya azaba ameze nka Neron, wa Mwami w’Abami, mu busazi bwe no kwiyemera, watwitse Roma, agashinja icyo gikorwa Abakristo. Uyu Mwami rero nawe, azatwikisha imijyi ku rwego rw’isi yose kugira ngo ahe icyicaro umwanya, uburyo bwe bw’uko abona isi ikwiye kumera.
Abakozi be bazakoresha imirongo yabo y’ubushitani(versets sataniques),bazahamagara abadayimoni, kugira ngo bagabe ibitero, ku bakomeje kuba indahemuka ku Mana, cyangwa se batagira ukwizera na guke. Kuko inzitizi ya mbere kw’ishyirwa mu bikorwa ry’ibitekerezo bya Antikrisro; ni Itorero rya Kristo. Nubu muri iki gihe, imbaraga nyinshi z’umwijima zatangiye gutera ukwizera kw’abakristo. Abakozi ba Satani, Abaframaso, ubu bararimbanyije mu kurwanya itorero, imiryango, n’ibihugu, Ise w’Abamaso (francs-macons), Antikristo, abarangaje imbere, kandi itorero ryamaze gucengerwamo na bo.
Antikristo azatangaza ko Isi, ari we mutware wo gukorera.
Abantu bazategekwa kuyibungabunga, ubutumwa bujya mu bwonko buzohererezwa mu bwonko bw’abafite intege nke mu kwizera kwabo, hakoreshejwe za magie, n’ibigaragara nk’ibitangaza, azavuga ko ari we Mesiya ndetse ko amusumba, ariko igitangaje kurushaho nuko, imwe mu nyamaswa ivugwa mu byahishuwe izaremwa koko by’ukuri n’uyu akoresheje bimwe mu bigize umuntu n’igisimba izaba “inyana ya zahabu” nshya, ifite ububasha bwo kuvuga. Abo bantu B’Abaramyi ba Satani, bazaba barashoboye, nyuma yo kubinanirwa kenshi; kubona uburyo bwo kurema iyi nyamaswa iteye ubwoba. Iyi nyamaswa izasuka ubumara bwayo ku bihugu byo mu Burayi, , ibi bikazahungabanya ubukungu bw’ibi bihugu cyane cyane ifaranga, i Dolari rizatakaza agaciro karyo bizane ihungabana ry’ubukungu, ridashobora kugenzurwa. Igihe cya Antikristo gishyushanywa n’inyamaswa y’amahembe 10, abagaragu 10 ba Satani, baziyita Abami, batatu muri bo bakazajugunywa mu mworera, kizasozwa no  kuvuka no gukura kw’ihembe rya 11, ari yo ntandaro yo kugwa kwa ba bami batatu.
Ariko rero, mbere yuko Antikristo ashyirwa ku ntebe yo kuyobora isi, hari ikintu cy’ingenzi kizabanza kuba.
Icyo kintu kizaba ari “Imbuzi”  no gukangurwa kw’umutimanama. Uwo munsi hazaba ibimenyetso mu kirere, kandi hari inyenyeri (comete), izaza yegere isi, ni ya yindi na none izaza ku mpera ya wa ” Mubabaro mwinshi”. icyo gihe kandi ikindi gitangaza gikomeye kizaba kw’isi yose.. Abantu bose bazabona ubuzima bwabo bwose bubanyuzwa imbere, ari ibibi bakoze ari ibyiza, babibone. Bazamenya nyuma y’urwo” RUBANZA RUTO”, niba bakwiriye ijuru cyangwa “umuriro. Bazamenyeshwa ko bagiye kuzashyirwamo cya kimenyetso cy’inyamaswa. Icyo kizaba ari cyo kimenyetso  gikomeye cy’impuhwe za Kristo kuva yapfira ku musaraba.
Ibizaba nyuma y’iriya mbuzi.
Bizasaba abazaba bashaka kwirinda, kwanga gushyirwaho ikimenyetso,  cy’inyamaswa; ariko si ibyo gusa, bizaba ngombwa no kwitandukanya na za Televiziyo, amaradiyo, na za orudinateri, kuko ibi bikoresho aribyo Antikristo azakoresha cyane, kuko ari byo byagera ku bantu benshi bishyira mu bubata ubwonko bwabo. Icyo gihe nibwo abizera by’ukuri, bazajya mu buhungiro,  buzaba bwarateguwe mbere nkubwo mu gihe cya Nowa., Bitabaye ibyo bazabona Abasirikare bambaye iby’umukara, bababajyane mu ma centres yateganyirijwe gufungiramo abantu.. Nibongera kwanga gushyirwaho ikimenyetso, bazicwa cyangwa se babe imfungwa z’abacakara. Muri Leta Zunze Ubumwe Z’Amerika, ahazatangirira iyo mikwabo, ubu hari ahantu nkaho 800 ho gufungirwa.
Inzara kw’Isi hose.
Iyo nzara izaba itewe n’ibiza bisanzwe ariko ifashe bariya kuyobora isaranganya ry’ibiryo, abazi amateka baribuka uburyo abahinzi bo muri Ukrene, bicishijwe inzara ku butaka bwabo na leta ya gikomunisiti yari yarafashe ibiribwa byose, kugira ngo twiyumvishe uko icyo gihe bizaba bimeze. Kuko ntawe uzashobora kugura cyangwa kugurisha atariho ikimenyetso.
Ubuzima bwo mu buhungiro.
Ubwo buzima, abahunze bazabumaramo imyaka itatu n’igice, ariko isi izihutisha kuzenguruka kwayo ku buryo umunsi uzagira amasaha ari munsi ya 24 . Hazaba intambara yitwa iya Harmagedoni, hagati y’ababi n’abeza, mbere y’uko ya nyenyeri igaruka  ikisekura mu nyanja ya Atlantika. Isi izacura umwijima iminsi 3, bizaba ngombwa gupfuka ahari umwenge wose, kugira ngo umuntu adapfa, bizaba intsinzi ikomeye ikubiswe Antikristo. Nyuma y’uwo mubabaro mwinshi, hazaza igihe cy’amahoro. Isi izagira isura nshya, Ibirasirazuba n’iburengerazuba hazaba hejejwe, hazaba hatunganiye kureba Mesiya w’ukuri.
Ijambo, Armagedoni, rituruka kw’ijambo ry’igi Heburayo ” Har-Magedone”., bishaka kuvuga ” Umusozi w’i Megiddo”, iryo jambo ryabaye ikimenyetso cy’intambara Imana iziyiziramo, igatsemba ingabo za Antikristo . Amahanga yose azayitabira aje kurwanya Kristo.
Itandukaniro rya Antikristo uvugwa muri Bibiliya na Dajjal uvugwa n’Abayisilamu.
Dajjal ku bayisilamu ateye bidasanzwe nka Antikristo wo muri Bibiliya.
Ku bayisilamu ariko uwo uzaza kugerageza isi(fitna), azashaka kumvisha Abayisilayeri, ko ari we Mesiya bategereje( Mashiach, uzabatsembera Abayisilamu). Uwo Mesiya azaza mu gihe ikintu kigaragara cyose atazaba ari ko kuri nyako , ahubwo azaba ari ikinyoma, azaba aje nk’uwarazwe iby’abandi babanje bazaba barakoze, bashyigikire ko Ubwongereza ,USA,  hanyuma yaho Israeli, biba ibihugu bigenga isi. Mbere na mbere ubukungu n’ifaranga bizahungabana kugira ngo hakunde haze ifaranga Electronike, kandi ubukungu bwose bw’isi bugenzurwe n’abayahudi, Israeli izaba isigaje kwerekana ubuhangange bwayo mubya gisirikare. Ariko ntizashaka kugaragaza ko ariyo ishaka gushoza intambara. Izakoresha uburyo bwose ngo ishotore abo bihanganye, ibatere umujinya, ibishoboka byose ngo Abarabu barakare babyutse Intifada, hanyuma ikore igikorwa gihambaye cya gisirikare ifate umwanya wa mbere ukomeye mu bya gisirikare. Abanyaisraeli icyo gihe bazibwira ko bageze muri cya gihe cyavuzwe cy’igihugu gitemba amata n’ubuki. Dajjal azaba Guverineri wa Israeli n’isi yose afatanyije n‘Abafatanyacyaha bane.
Mesiya w’ukuri azaza igihe inyanja ya Galileya izaba yararangije gukama. I Maka, izaterwa na Siriya, ariko izo ngabo zizatsembwa. Icyo gihe rero nibwo Yesu azamanuka avuye mw’ijuru aneshe Dajjal, uyu ahite areka urugamba. Ingabo z’amahanga yose zizafata Yerusalemu, Yesu asubize Israeli gukungahara by’ukuri yari yarategereje.
Ngibyo ibya Antikristo na Dajjal.
Njye ariko icyo nakwifuriza kurushaho ni uko wahishurirwa n’imikorere ye yatangiye no mu gihe cya none, ukamenya kandi ko urugamba rwo rwatangiye kuva kera, kuko hari umwanzi ukoresha uburyo bwose ngo akuvutse umurage wawe.
Kanguka.
 

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here