Home AMAKURU ACUKUMBUYE Migeprof irasaba ubufatanye bw’inzego zose mu kurwanya ihohotera rishingiye ku...

Migeprof irasaba ubufatanye bw’inzego zose mu kurwanya ihohotera rishingiye ku gitsina

Minisiteri y’uburinganire n’iterambere  ry’umuryango ( Migeprof) irasaba ubufatanye bwa buri wese  mu kurwanya ihohotera rishingiye ku gitsina rikorerwa abagore n’abakobwa hakagaragazwa ko nta rwego rwa byishoboza hatabayeho ubufatanye bw’inzego zose bireba

Ibi byatangajwe kuri uyu wa Mbere taliki 24 Ukwakira 2024 mu nama nyugurana bitekerezo itangiza iminsi 16 y’ubukangurambaga yahariwe kurwanya ihohotera rishingiye ku gitsina ifite insanganyamatsiko igira iti” Twubake umuryango uzira ihohoterwa”.

Soeur Uwamariya, usanzwe uri mu bashinze Umuryango Famille Espérance, avuga ko amakimbirane mu miryango agira ingaruka mu myigire y’abana mu mashuri

Ati” Mu mashuri dufite abana bafite ibibazo binyuranye harimo iby’ubukene, ariko hari n’ibibazo biterwa no gutandukana kw’ababyeyi, cyangwa se mu rugo buri mu byeyi afite icyumba cye, ibyo rero umwana aza yarabibitse muri we yagera ku ishuri ntiyifungurire ubuyobozi bw’ishuri kuko ababona muri ya sura yo kuba bamucira urubanza, akumva bazamenya amateka ye, rimwe na rimwe yanatsindwa abayobozi bakamurebera mu ma nota bakamucira urubanza, ariko nihabaho wa muntu ushinzwe kuganiriza abana mu kigo adafite aho ahuriye n’amasomo umwana azamwisanzuraho amubwire ikibazo afite.”

Yakomeje agira ati” Ikindi dufite abana ku mashuri batubwira ko bagiye kwiyahura, wamubaza impamvu ugasanga harimo ba babyeyi batamumenya ngo bamwiteho, bamwe batabana mu ngo  ibyo byose bigatera abana ibibazo bakaba bakeneye aho kubivugira”.

Ministri w’uburinganire n’iterambere ry’umuryango Uwimana Consolee mu gutangiza ubu bukangurambaga  yasabye abantu bose gushyira hamwe bakarwanya iri hohotera.

Ati”Nubwo ari byinshi bikorwa bigamije kurwanya ihohotera rishingiye ku gitsina turacyafite icyuho kigaragara muri gahunda zigamije mu gumira kandi ari umwe mu miti yafasha guhangana nabyo. Iyo witegereje usanga ikiguzi cyo gukumira ihohotera aricyo gito ugereranije no guhangana naryo iyo ryabaye, mubyo twiyemeje nk’abanyarwanda harimo kuba ijisho rya mugenzi wacu no gutangira amakuru ku gihe ariko ikigaragara ni uko dufite abana bata amashuri bakajya mu ubuzererezi duhari, tubibona, ducecetse turi abaturanyi, turacyafite abaturanyi bacu babana mu makimbirane bakazagera aho bicana ntacyo twakoze, tumeze nk’abarebera ngo bashatse bakuze, ngo niko babaye, ngo niko zubakwa ntacyo dukora”.

Ministri Uwimana Consolee avuga ko ikiguzi cyo gukumira ihohotera ari rito kurusha rimaze kuba.

Habyarimana Angelique umushinjacyaha mukuru  asaba abahohoterwa kujya batanga ibirego bakanaregera indishyi zabo

Ati” Abantu bakorerwa ibi byaha hakabaho gukurikirana urwego rw’ ubutabera kugira ngo izo manza zicibwe kandi koko ibimenyetso byaba bihari ibyaha bikabahama hari ubufatanye dufitanye n’abavoka aho bemera gutanga ibyo birego by’ indishyi ku bantu bahohotewe kuri ibi byaha, ikibazo tugira ni uko abantu batamenya amakuru cyangwa ngo umuntu atange amakuru cya gihe iperereza ritangiye ntakurikirane urubanza rwe, izo nzego n’ubwo buryo birahari by’abantu baciye kuri haguruka, iyo baciye ku bushinjacyaha bukuru ndetse n’ahandi, ni uburyo bushoboka bwo kugira ngo umuntu ahabwe indishyi zijyanye n’icyaha yakorewe kandi anamenye ubutabera yahawe ku cyaha yakorewe.”

Iyo urebye usanga ihohoterwa rikorerwa abagore  rikiri hejuru kuko riri ku kigero cya 96,5% ni mugihe ihoterwa rikorerwa abagabo riki ku kigero cya 3,5%.

 

Mukanyandwi Marie Louise

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here