Home AMAKURU ACUKUMBUYE Muhanga: Barishimira iterambere bagezeho barikesha gahunda ya VUP

Muhanga: Barishimira iterambere bagezeho barikesha gahunda ya VUP

Abakora muri imwe muri gahunda za Leta zigamije gukura abaturage mu bukene VUP (Vision Umurenge Program) bo mu Karere ka Muhanga barishimira ko iyi gahunda ikomeje kubahindurira ubuzima bwabo.

Bamwe mu bakora imirimo ya VUP batangaza ko umunsi ku wundi ubuzima bwabo bugenda burushako kuba bwiza, bavuga ko iyi mirimo ya VUP ibafasha mu buzima bwa buri munsi; aho babasha kubona ibibatunga, amafaranga yo kurihira abana, ndetse no kwizigamira.

MUKIBI Varelie ni umwe mu bakora muri VUP mu Murenge wa nyamabuye avuga ko muri iyi gahunda bakora bagahembwa, bikabafasha kwiteza imbere bakabasha gutunga imiryango yabo no gukemura utubazo twa hato na hato, kuko banahigira n’ibindi byinshi.

Yagize ati” Si ibyo gusa kuko  tunahigira , imico itandukanye harimo kubahana. Iyi mirimo maze imyaka itatu nyikora, ariko imaze guhindura byinshi byiza ku buzima bwanjye.”

Umuyobozi wa VUP muri uyu Murenge wa Nyamabuye MUTUYEMARI Godelive nawe ashimangira VUP ko ari gahunda nziza ifasha aba baturage kwiteza imbere. Avuga ko ugereranije ubuzima bwabo mbere y’uko bakora muri VUP na nyuma yaho ubona ko hari byinshi byahindutse, yemeza ko ubu batangiye kwigurira amatungo magufi ndetse no gukora ibindi bikorwa bifasha kwiteza imbere.

Akomeza avuga ko nk’ubuyobozi bafasha aba baturage mu guhindura imyumvire, abaturage bigishwa kwizigamira, kugira ngo akazi igihe kahagarara batazasubira inyuma mu mibereho.

VUP ni gahunda ya Leta yashyizweho mu rwego rwo gufasha abari mu cyiciro cyambere cy’ubudehe kugira ngo bikure mu bwigunge. Muri VUP bakora imirimo itandukanye iteza imbere igihugu mu nyungu rusange nko kubaka imihanda gusibura amateme, kunoza isuku n’ibindi. Iyi gahunda ikiba yaratangiye mu mwaka wa 2008.

 

RWIBUTSO MUKAZI Sabine umunyeshuri wimenyereza umwuga w’Itangamakuru.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here