Categories: Amakuru

Mukore ibizamini nta gihunga, muzabitsinda neza – Minisitiri Nsengimana

Kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 7 Nyakanga 2026, abanyeshuri 277,452 bari hirya no hino mu Gihugu batangiye gukora ibizamini bya Leta bisoza umwaka wa Gatandatu w’amashuri abanza.

Hamwe mu hatangirijwe ibi bizamini ni muri GS Remera Catholique, hari Minisitiri w’Uburezi Nsengimana Joseph, aho yasabye abanyeshuri gukora nta gihunga bagatsinda.

Ati “Abanyeshuri bariteguye, ndizera ntashidikanya yuko muza gukora neza, kandi muri butsinde. Mu byitondere musome mubanze mubyumve mbere yo gusubiza, hanyuma mukore iyo bwabaga tuzabone mwatsinze, kandi mwese tubifuriza gutsinda”

Minisitiri Nsengimama yanavuze ku mubare w’abanyeshuri wiyongere uyu mwaka kurusha indi myaka yashize.

Ati “Kuba dufite abanyeshuri benshi uyu mwaka kurusha umwaka ushize, biterwa n’uko Abanyarwanda tugenda twiyongera n’abanyeshuri bakiyongera, ntabwo bitangaje”.

Bamwe mu banyeshuri batangiye ibizamini bisoza amashuri abanza, bavugako bize neza biteguye gutsinda.

Mugisha Eric  ati “Turiteguye, abarimu bacu batwigishije neza  tuzabitsinda”.

Manzi Owen ati “Nta kinteye ubwoba kuko ibyinshi twarabyize”.

Abanyeshuri barahamya ko biteguye neza

Umuyobozi w’ishami rishinzwe ibizamini muri NESA, Nzeyimana Jean Claude,  avuga ko uyu mwaka umwihariko wawo ari uko abana bafite ubumuga bafashijwe kugira ngo na bo bakore ibizamini neza.

Ati “Hari umwihariko cyane cyane ku bana bafite ubumuga, kuko hari ibyo bagenerwa mu myaka yashize batabonaga neza, ariko hagiye habaho kwegera amashuri bigamo kugira ngo tumenye neza uburyo abo bana bigamo tube aribwo tubabazamo. Nk’utabasha kwandika, ariko ubwonko burakora neza, uwo agira umufasha kwiga umwandikira, ariko tukamenya niba ibyo yamwandikiye ari byo, hanyuma bikazamufasha kuzamuka hejuru nta kibazo agize”.

Nizeyimana yavuze ko nta mwana uri bubuzwe gukora ikizamini bitewe n’impamvu zaho ari, ko bafashwa bagakibona bagakora.

Ati “Umwana wese yaba ari mu igororero cyangwa kwa muganga, abo tubashyira ikizamini bagafashwa, icyo basabwa ni ukwimenyekanisha”.

Mu Rwanda hatangijwe ibizamini ku banyeshuri basoza amashuri abanza bizakorwa kuva tariki 7-9 (iminsi itatu), bizakorwa n’abanyeshuri 277452 harimo abarenga 900 bafite ubumuga butandukanye.

Uyu mwaka ibizamini birakorwa n’abanyeshuri 277,452

Mukanyandwi Marie Louise

Ubumwe

Recent Posts

Kigali: Inzu y’igorofa igeretse gatatu yasenywe hirindwa impanuka

Inyubako y’igorofa igeretse gatatu yubakagwa mu Mudugudu wa Karama, Akagari ka Nyabugogo, Umurenge wa Kigali…

8 hours ago

Kayonza: Umuyaga ukomeye wasakambuye ibyumba bine by’amashuri

Ku mugoroba wo ku wa Gatandatu tariki ya 24 Ukwakira 2024, umuyaga ukomeye wibasiye Umurenge…

3 days ago

APR FC na Rayon Sports ntizabashije gukomeza mu mikino Nyafurika

Amakipe yo mu Rwanda yombi yari aruhagarariye mu mikino nyafurika ari yo APR FC na…

3 days ago

Hehe no gutakaza amafaranga mu manza: Abaturage bakemuriwe ibibazo n’abunzi

Imibare itangwa na Minisiteri y’Ubutabera ivuga ko kuva mu 2023/2024 kugera 2025/2026, Inteko z’abunzi zakemuye…

5 days ago

Ikawa y’u Rwanda yaciye agahigo: Ikilo kimwe kigurishwa 670,000Frw

Ikawa y’u Rwanda yongeye kwigaragaza ku ruhando mpuzamahanga, nyuma y’uko ikilo kimwe cy’iyatunganyijwe na K-Organics…

5 days ago

Inzoga tuzambure agaciro kuko zangiza ubuzima – Minisitiri Nsanzimana

Minisitiri w’Ubuzima, Dr. Sabin Nsanzimana, yasabye urubyiruko n’Abanyarwanda muri rusange, kwambura inzoga agaciro baziha kuko bigaragara…

6 days ago